• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC ikomeje kwivamo nk’inopfu, uko Kayumba akomeje gufatanwa igihanga cya Rutabana

RNC ikomeje kwivamo nk’inopfu, uko Kayumba akomeje gufatanwa igihanga cya Rutabana

Editorial 24 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uwahoze ari umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye aheruka kugira  icyo avuga ku cyo yita itekinika  riherutse gukorwa n’abayobozi ba RNC kw’ibura rya Ben Rutabana ndetse n’uko Kayumba yatangije umugambi wo gushaka uko ikibazo cy’ibura  rya Rutabana cya kwitirirwa M23 ifatanyije na Jean Paul Turayishimiye.

Ngo bamwe mu b’ayobozi barimo Gervais Condo, Jerome Nayigiziki n’abandi bumvikanye bavuga ko Rutabana yaburiye muri M23 ku kagambane ka Jean Paul.

Mu kiganiro yise ‘uyu munsi na Jean Paul’ Jean Paul yatangiye avuga ko yagiye yumva kenshi abayobozi ba RNC bamugerekaho kugira uruhare mw’ibura rya Rutabana Kandi ko baheruka gukora raporo ifite paje 130 harimo n’ingingo zimushinja ko ari we wagambaniye Rutabana akisanga muri M23.

Akomeza avuga ko afite impungenge z’uko mw’iyi raporo Hari byinshi bashobora Kuba barirengagije ndetse bakomeje kugira ibanga  harimo nk’uko Kayumba ariwe watangije umugambi wo gutekinika ko Ben Rutabana yaburiye muri M23 kugirango Bidakomeza kubazwa RNC Dore ko ngo Muri RNC hari hakomeje gucikamo igikuba ndetse na benshi mu bayoboke bakaba barahagaritse gutanga Imisanzu.

Avuga ko ubwo yari akiri mu buyobozi, Kayumba Nyamwasa  yamwihamagariye ubwe kuri telefone igendanwa maze amubwira ko hari umuntu wamuhaye amakuru avuga ko azi aho Rutabana aherereye ko azi neza ko Rutabana ari mumaboko ya M23 .

Jean Paul ati: ” Ariko njye natangiye gusa n’ubihakana ndetse bintera urujijo mbaza Kayumba ukuntu uwo muntu yabimenye gusa yakomeje kumpatira kwemera ko aribyo mpita mbona ko bishobora Kuba ari amayeri mashya batangiye yo kubeshya abayoboke kugirango RNC yikureho igisebo. “

Ngo Kayumba yakomeje kumubwira ko Ashaka  kubahuza n’uwo muntu yavugaga ko aba i Burayi ndetse ko na Major Micombero bazaba bari kumwe maze bakagirana ikiganiro kirambuye n’uwo muntu, kugira ngo abahe amakuru y’imbitse ndetse ngo anategeka Jean Paul gukora inyandiko y’ibibazo bagombaga kumubaza .

Akomeza avuga ko ubwo Kayumba yakomeza kumuhatira gukora ibyo atashiraga amakenga, byatumye nawe ashaka  kumenya ko  ari ukuri Koko ko uwo muntu ahari ndetse ko afite ayo amakuru maze yemerera Kayumba guhura n’uwo muntu yamubwiraga.

Ati:” Nakomeje kugira amakenga nshaka kumva uko uwo muntu abisobanura hanyuma nemerera Kayumba guhura nawe”

Akomeza Kandi avuga ko ahagana mu masaha ya samunani z’amanywa ari kuwa gatatu yagomba guhura n’uwo muntu ariko agategereza agaheba kuko uwo muntu Kayumba yavugaga atigeze aboneka ndetse ko kugeza na n’ubu ataraboneka.

Ati:” narategereje ndaheba mbona ko uwo muntu yari umupapirano ko byari ikinyoma”

Akomeza avuga ko aha umugambi wa  Kayumba yashakaga wari uko yamwemeza ko Ben yashimuswe na M23 ndetse ngo bagahuza uwo mugambi nk’abayobozi batahirije umugozi umwe bityo binyuze mu nyandiko bemeranyije .

Aha ngo byari kumvikana neza cyane iyo Jean Paul Turayishimye abitangaza ko Rutabana yashimuswe na M23 kuko ari nawe wari umuvugizi wa RNC.Aha RNC ngo yari kuba yikuyeho ibyo birego

Anongeraho ko aha ariho kayumba yatangiriye itekinika rye ryo gushaka kwemeza abayoboke ko Ben yaburiye muri M23 Kandi   ko na Jean Paul yabigizemo uruhare, ndetse Nyuma yo kubona ko Jean Paul amubereye ibamba ngo byanaviriyemo Jean Paul guhita y’irukanwa burundu mu ubuyobozi bwa RNC , batangira  no kumushinja ko ariwe wateguye icyo gikorwa.

Ati ” kubera ko nanze kugendera mu kwaha kw’abo muri iryo tekinika noneho ubu ninjye batangiye kuvuga ko arinjye wamugambaniye akisanga kwa Makenga “

Jean Paul anongeraho ko uwitwa Majoro Rutayomba na Odette Mukankusi  abambari ba Kayumba Nyamwasa bagomba gusobanura impavu ubwo Umuryango wa Rutaba wababazaga aho Rutabana aherereye nyuma y’aho yari amaze ibyumweru bibiri ataboneka kuri telefone ,babemereye ko ahari ndetse babaha n’igihe bazaba bamuberetse ,ngo icyo gihe babasobanuriye ko aho Rutabana ari itumanaho ritari gushoboka ari ko ubuyobozi bw’ihuriro bugiye gushaka uko bakoresha satelitte bakabasha kuvugana nawe   ariko ngo barategereje amaso ahera mu kirere kuko bitakozwe nk’uko bari babisezeranyije umuryango wa Ben.

Anongeraho ko ibyo byose bitigeze bivugwa ko ahubwo byakomeje kugirwa ubwiru n’abayobozi kugira ngo bakomeze guhishira ibimenyetso bibashinja kugira uruhare mw’ibura rya Rutabana

Ati:”  Ibi byose byagizwe ibanga, nta muyobozi  ujya ubivuga Kandi Bose babizi kugira ngo bakomeze guhishira amanyanga yabo”

Arangiza avuga ko ibi bisobanuro bishya bw’ubuyobozi ari itekinika rya Kayumba Nyamwasa ndetse ko abayoboke ba RNC batiyumvisha impamvu nyuma y’amezi hafi 6 Ben aburiwe irengero aribwo batangiye kuzana mo M23 Kandi bazi ko Ben Ari mu maboko ya CMI kukagambane ka Kayumba.

Muntangiriro zuku kwezi nibwo hatangiye kumvikana inkuru zivuga ko Ben Rutabana ari muri M23 gusanabayoke ba RNC babihise babitera utwatsi bavuga ko ari itekinika rishya Kayumba Nyamwasa azanye kugirango akomeze kubashira mu rujijo dore ko hafi ya bose bamushinja ko ari wamugambaniye.

2020-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Editorial 20 Jul 2022
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Editorial 15 Jul 2024
U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

Editorial 28 May 2018
Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Editorial 23 May 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Lidia
    February 24, 202011:18 pm -

    Mwongere mubeshyabeshye se ngo J. Paul ngo …Sultani Makenga ..ngo …Muyobya uburari gusa.
    Kayumba na Ntwari mube mutegura ibindi binyoma byo kwiregura. Ubu ababashyigikiye na none bagiye guhinduranya amagambo?? Banyure inyuma ngo ari iKigali?? Ukuri ntikugitinda kugaragara nako kwamenye ubwenge gusigaye kunyura muri Asanseri!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika
Amakuru

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Editorial 27 Jan 2022
Kigali: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa
HIRYA NO HINO

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Editorial 19 May 2018
Iya 8 Gicurasi 1994: FPR yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga
Mu Rwanda

Iya 8 Gicurasi 1994: FPR yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga

Editorial 08 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru