Uwahoze ari umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye aheruka kugira icyo avuga ku cyo yita itekinika riherutse gukorwa n’abayobozi ba RNC kw’ibura rya Ben Rutabana ndetse n’uko Kayumba yatangije umugambi wo gushaka uko ikibazo cy’ibura rya Rutabana cya kwitirirwa M23 ifatanyije na Jean Paul Turayishimiye.
Ngo bamwe mu b’ayobozi barimo Gervais Condo, Jerome Nayigiziki n’abandi bumvikanye bavuga ko Rutabana yaburiye muri M23 ku kagambane ka Jean Paul.
Mu kiganiro yise ‘uyu munsi na Jean Paul’ Jean Paul yatangiye avuga ko yagiye yumva kenshi abayobozi ba RNC bamugerekaho kugira uruhare mw’ibura rya Rutabana Kandi ko baheruka gukora raporo ifite paje 130 harimo n’ingingo zimushinja ko ari we wagambaniye Rutabana akisanga muri M23.
Akomeza avuga ko afite impungenge z’uko mw’iyi raporo Hari byinshi bashobora Kuba barirengagije ndetse bakomeje kugira ibanga harimo nk’uko Kayumba ariwe watangije umugambi wo gutekinika ko Ben Rutabana yaburiye muri M23 kugirango Bidakomeza kubazwa RNC Dore ko ngo Muri RNC hari hakomeje gucikamo igikuba ndetse na benshi mu bayoboke bakaba barahagaritse gutanga Imisanzu.
Avuga ko ubwo yari akiri mu buyobozi, Kayumba Nyamwasa yamwihamagariye ubwe kuri telefone igendanwa maze amubwira ko hari umuntu wamuhaye amakuru avuga ko azi aho Rutabana aherereye ko azi neza ko Rutabana ari mumaboko ya M23 .
Jean Paul ati: ” Ariko njye natangiye gusa n’ubihakana ndetse bintera urujijo mbaza Kayumba ukuntu uwo muntu yabimenye gusa yakomeje kumpatira kwemera ko aribyo mpita mbona ko bishobora Kuba ari amayeri mashya batangiye yo kubeshya abayoboke kugirango RNC yikureho igisebo. “
Ngo Kayumba yakomeje kumubwira ko Ashaka kubahuza n’uwo muntu yavugaga ko aba i Burayi ndetse ko na Major Micombero bazaba bari kumwe maze bakagirana ikiganiro kirambuye n’uwo muntu, kugira ngo abahe amakuru y’imbitse ndetse ngo anategeka Jean Paul gukora inyandiko y’ibibazo bagombaga kumubaza .
Akomeza avuga ko ubwo Kayumba yakomeza kumuhatira gukora ibyo atashiraga amakenga, byatumye nawe ashaka kumenya ko ari ukuri Koko ko uwo muntu ahari ndetse ko afite ayo amakuru maze yemerera Kayumba guhura n’uwo muntu yamubwiraga.
Ati:” Nakomeje kugira amakenga nshaka kumva uko uwo muntu abisobanura hanyuma nemerera Kayumba guhura nawe”
Akomeza Kandi avuga ko ahagana mu masaha ya samunani z’amanywa ari kuwa gatatu yagomba guhura n’uwo muntu ariko agategereza agaheba kuko uwo muntu Kayumba yavugaga atigeze aboneka ndetse ko kugeza na n’ubu ataraboneka.
Ati:” narategereje ndaheba mbona ko uwo muntu yari umupapirano ko byari ikinyoma”
Akomeza avuga ko aha umugambi wa Kayumba yashakaga wari uko yamwemeza ko Ben yashimuswe na M23 ndetse ngo bagahuza uwo mugambi nk’abayobozi batahirije umugozi umwe bityo binyuze mu nyandiko bemeranyije .
Aha ngo byari kumvikana neza cyane iyo Jean Paul Turayishimye abitangaza ko Rutabana yashimuswe na M23 kuko ari nawe wari umuvugizi wa RNC.Aha RNC ngo yari kuba yikuyeho ibyo birego
Anongeraho ko aha ariho kayumba yatangiriye itekinika rye ryo gushaka kwemeza abayoboke ko Ben yaburiye muri M23 Kandi ko na Jean Paul yabigizemo uruhare, ndetse Nyuma yo kubona ko Jean Paul amubereye ibamba ngo byanaviriyemo Jean Paul guhita y’irukanwa burundu mu ubuyobozi bwa RNC , batangira no kumushinja ko ariwe wateguye icyo gikorwa.
Ati ” kubera ko nanze kugendera mu kwaha kw’abo muri iryo tekinika noneho ubu ninjye batangiye kuvuga ko arinjye wamugambaniye akisanga kwa Makenga “
Jean Paul anongeraho ko uwitwa Majoro Rutayomba na Odette Mukankusi abambari ba Kayumba Nyamwasa bagomba gusobanura impavu ubwo Umuryango wa Rutaba wababazaga aho Rutabana aherereye nyuma y’aho yari amaze ibyumweru bibiri ataboneka kuri telefone ,babemereye ko ahari ndetse babaha n’igihe bazaba bamuberetse ,ngo icyo gihe babasobanuriye ko aho Rutabana ari itumanaho ritari gushoboka ari ko ubuyobozi bw’ihuriro bugiye gushaka uko bakoresha satelitte bakabasha kuvugana nawe ariko ngo barategereje amaso ahera mu kirere kuko bitakozwe nk’uko bari babisezeranyije umuryango wa Ben.
Anongeraho ko ibyo byose bitigeze bivugwa ko ahubwo byakomeje kugirwa ubwiru n’abayobozi kugira ngo bakomeze guhishira ibimenyetso bibashinja kugira uruhare mw’ibura rya Rutabana
Ati:” Ibi byose byagizwe ibanga, nta muyobozi ujya ubivuga Kandi Bose babizi kugira ngo bakomeze guhishira amanyanga yabo”
Arangiza avuga ko ibi bisobanuro bishya bw’ubuyobozi ari itekinika rya Kayumba Nyamwasa ndetse ko abayoboke ba RNC batiyumvisha impamvu nyuma y’amezi hafi 6 Ben aburiwe irengero aribwo batangiye kuzana mo M23 Kandi bazi ko Ben Ari mu maboko ya CMI kukagambane ka Kayumba.
Muntangiriro zuku kwezi nibwo hatangiye kumvikana inkuru zivuga ko Ben Rutabana ari muri M23 gusanabayoke ba RNC babihise babitera utwatsi bavuga ko ari itekinika rishya Kayumba Nyamwasa azanye kugirango akomeze kubashira mu rujijo dore ko hafi ya bose bamushinja ko ari wamugambaniye.
Lidia
Mwongere mubeshyabeshye se ngo J. Paul ngo …Sultani Makenga ..ngo …Muyobya uburari gusa.
Kayumba na Ntwari mube mutegura ibindi binyoma byo kwiregura. Ubu ababashyigikiye na none bagiye guhinduranya amagambo?? Banyure inyuma ngo ari iKigali?? Ukuri ntikugitinda kugaragara nako kwamenye ubwenge gusigaye kunyura muri Asanseri!