• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Ubwanditsi 24 Feb 2020 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa Gahunda igamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All- SEforALL), Damilola Ogunbiyi.

Damilola n’itsinda ry’abamuherekeje bakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Gashyantare 2020, bagirana ibiganiro byihariye.

Ibi biganiro byabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya SEforALL iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 26-28 Gicurasi 2020.

Damilola Ogunbiyi ukomoka muri Nigeria yabaye umugore wa mbere wayoboye Ikigo gishinzwe gusakaza amashanyarazi mu bice by’icyaro mu gihugu cye.

Mu mwanya yahawe wo kuba Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yitezweho uruhare mu guharanira ko ibihugu bikennye bigerwaho na serivisi nziza mu bijyanye n’ingufu. Yashyizweho kuri uyu mwanya asimbuye Rachel Elizabeth Kyte wayoboye SEforALL mu gihe cy’imyaka ine.

Yafashe inshingano mu gihe uyu muryango uri guharanira gushyira mu bikorwa ibikenewe ngo wese umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze 2030 nk’uko bikubiye mu ntego ya Karindwi mu z’iterambere rirambye (SDGs).

Imibare igaragaza ko ku Mugabane wa Afurika, abagera kuri miliyoni 600 batagerwaho na serivisi z’amashanyarazi.

U Rwanda rufite imishinga irimo gaz yo mu Kivu, ingomero z’amazi, imiyoboro y’amashanyarazi n’imirasire y’izuba igeza amashanyarazi ku baturage. Rwihaye icyerekezo cy’uko mu 2024, abaturage bazaba bacanirwa 100%.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro byihariye n’Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Damilola Ogunbiyi

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa Gahunda igamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All- SEforALL), Damilola Ogunbiyi bafashe ifoto bari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye

Src: IGIHE

2020-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Ubwanditsi 26 Jun 2019
U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya
Amakuru

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Ubwanditsi 30 Oct 2021
Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.
Amakuru

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Ubwanditsi 12 Apr 2024
Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana
Mu Mahanga

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Ubwanditsi 26 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru