• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Ubwanditsi 11 Sep 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba ikiri kure mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu ishoramari cyane mu nzego z’imiturire, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri i Kigali ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Ihuriro rya Banki y’Isi riganira ku mahirwe y’ishoramari ari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Development Finance Forum).

Perezida Kagame yavuze ko inzego zatekerejweho muri iri huriro ari ingenzi kuko zibumbatiye amahirwe menshi yashorwamo imari ikungukira abaturage n’abashoramari.

Yagize ati “Ari imiturire, ubukerarugendo n’ishoramari mu buhinzi zose zikomeje kwaguka muri aka karere dutuye. Izi nzego kandi zakongera imbaraga mu bukungu cyane cyane mu bijyanye na za serivisi.”

Kagame yavuze ko nubwo izo nzego zirimo amahirwe menshi y’ishoramari, ngo akarere ka Afurika y’Iburasirazuba karacyari inyuma mu kuzibyaza umusaruro.

Ati “Nubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.”

Yavuze ko iryo huriro rikwiye kuba umwanya wo kuganira ku bibazo bihari no gutanga umurongo w’uko ishoramari ryarushaho kunozwa.

Perezida Kagame yavuze ko hari amahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro mu kubaka ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye abaturage akamaro

cyakora yavuze ko bitagerwaho hatabayeho ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.

Ati “Nubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuyabyaza umusaruro yose no kuyifashisha mu bikorwa by’indashyikirwa abaturage bacu bibonamo. Urugendo ni rurerure ariko icyerekezo dufite kirasobanutse n’ubufatanye bukenewe buracyaboneka, burimo ubwo dufitanye n’ibigo bigize Banki y’Isi.”

Yavuze ko u Rwanda rufitanye imikoranire myiza na Banki y’Isi mu nzego zitandukanye zirimo imiturire irambye, ubuhinzi, ingufu, no kwita ku batishoboye kandi asezeranya ko bizakomeza.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu Rwanda ihafite imishinga y’iterambere ifite agaciro ka miliyoni 844 z’amadolari ndetse n’indi ihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere iyi banki yarutangiyemo miliyoni 204 z’amadolari.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yatangaje ko u Rwanda rwimakaje politiki ishyigikira ishoramari mu gihugu, ihame ryakwifashishwa no mu karere.

Yagize ati “EAC ishobora kuza ku mwanya wa Gatandatu mu gukora ishoramari mu gihe ibihugu biyigize byahana ubunararibonye ku ngamba zikwiye gukoreshwa.”

Iyi nama y’iminsi ibiri yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (DFF). Ku nshuro ya kane, ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Gukuraho imbogamizi zizitira amahirwe y’ishoramari muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Inama ya DFF iheruka yabereye i Accra muri Ghana mu 2017. Itegurwa na World Bank Group n’Ikigo Nyafurika kigamije Impinduka mu Bukungu (ACET).

Perezida Kagame aganira n’abantu b’ingeri zinyuranye bitabiriye iyi nama

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bari mu Rwanda muri iyi nama y’iminsi ibiri

bayobozi, abashoramari mu nzego za Leta n’iz’abigenga muri Afurika y’Uburasirazuba nibo bitabiriye iyi nama

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama, bafashe ifoto y’urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro

2018-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Ubwanditsi 19 Sep 2018
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Ubwanditsi 10 May 2018
Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge
POLITIKI

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Gatsibo: Polisi yarashe  Umugabo agerageza kuyirwanya nyuma y’aho  yarigiye  kumuta muri yombi
Mu Rwanda

Gatsibo: Polisi yarashe Umugabo agerageza kuyirwanya nyuma y’aho yarigiye kumuta muri yombi

Ubwanditsi 28 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru