Abasesenguzi bakomeje kugaragaza uko RNC yagiye isenyuka uruhongohongo nka yankoni y’umwana ishira dondidondi, iri shyaka ryashinzwe n’abahoze muri RPF-Inkotanyi baza gutatira igihango barahiriye bibera umuvumo wo guhora baryagaguranira muri uyu mutwe w’iterabwoba RNC.
Uko bwije n’uko bukeye haba hari agashya muri RNC, gucikamo ibice, urwikekwe, kugambanirana, gushinjanya, n’ibindi..igitangaje ariko muri ibi byose ni ukuntu Uganda yabaye icyuho cy’aba banyabyaha, Museveni na murumunawe Salim Saleh babahaye icyanzu bagamije ko ubutegetsi bwa RPF, bwacikamo ibice bugahirima. Uganda yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, ari nabo bashinze RNC nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.
Bombi ubwo bahungaga ubutabera bw’u Rwanda bakiriwe ku mupaka n’abayobozi bakuru ba Uganda, nyuma y’uko ibikorwa byabo byo gukorera ibihugu bibiri byari bimaze kujya ahabona, ku buryo bagombaga kubazwa ku byaha by’ubugambanyi ku mutekano w’igihugu mu nyungu za leta y’amahanga.
Nyuma yo kugenda mu Ugushyingo 2007, Karegeya yakiriwe ku mupaka wa Rwempasha na Leopold Kyanda, icyo gihe yari colonel akaba n’umuyobozi wa CMI.
Ni kimwe n’ubwo Kayumba yahungaga ku wa 25 Gashyantare 2010, yakiriwe n’imodoka ebyiriza Jeep zirimo Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, n’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura. Bombi bamushyikirije Museveni mu nama, nyuma y’iminsi mike afashwa kujya gutura muri Afurika y’Epfo.
Ubushake bwa Museveni bwo kwigarurira abantu ngo bamukorere agamije guca intege Guverinoma y’u Rwanda, byabyaye undi musaruro. Uko abayobozi bamunzwe na ruswa bari biteguye kugambanira igihugu birukanwaga bagahunga, abafite umutima kandi biyemeje gukorera igihugu cyabo bagendaga babasimbura.
N’ubwo Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ziri mu biganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe warazambye ni nko komora igisebe cyabaye umufunzo ninkovu yacyo ntisibangana.
Muri ibi biganiro hagiye hagaragaramo ubushake buke bwa Uganda kubeshya no kwirengagiza nkana ukuri u Rwanda rufitiye gihamya ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’ibigugu aribo Joao Lourenco wa Angola na Felix Tshisekedi wa DRC, babibera umugabo, aho babonaga mugenzi wabo ubaruta mu bukure yivumbura nk’abana agashaka gusohoka mu nama ya bagenzi be kubera ibirego n’ibimenyetso bimubanye urusobe. Yagera hanze agatangaza ibihabanye n’ukuri, abantu bose bahise bamuvaho.
Nubwo bimeze gutyo, ariko hari ibyo Uganda imaze gukora harimo kwambura passport madame Charlotte Mukankusi umwe mu bambari ba RNC yari yarahawe na guverinoma ya Uganda kugira ngo bimufashe gukorera ingendo muri gahunda yo gukora propaganda no gushyikirana RNC mi migambi yo gutera u Rwanda yapfubye.
Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko Uganda itangiye kumva uburemere bw’ikibazo yateje mu karere ishyigikira imitwe y’iterabwo FDLR, RUD-URUNANA na RNC yabereye nka papa wa batisimu.
Gushyira mu bikorwa ibyo yarimaze igihe ihakana ni ikimenyetso cy’uko Uganda yavuye ku izima ikaba ishobora gukomeza gufata izindi ngamba harimo no guhagarika ibikorwa byose RNC yakoreraga ku butaka bwayo no kwirukana abanzi b’u Rwanda imaze igihe icumbikiye muri Uganda.
Ndetse ikaba yanahagarika ubufatanye yarifitanye n’uyu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kugira ngo yongere ihahirane ndetse ibane n’umuturanyi mu mahoro nk’uko byari bisanzwe.
Si Mukankusi gusa, hari n’abiyita ba Bishop na Pasiteri n’abandi bambari ba RNC bakunda kuba bari Uganda mu bikorwa byo kugambanira u Rwanda bashobora gufatirwa ibyemezo na Uganda mu gihe ubuyobozi bw’iki gihugu bwakomeza kubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye.
Muri aba twavuga nko guhagarika urusengero rwa pasiteri Nyirigira rubarizwa i Mbarara aho RNC ikunda gukorera inama, bivugwa ko uru rusengero rwarabaye indiri n’ibiro bikuru bihagarariye RNC muri Uganda.
Inkoni y’umwana ishira dondidondi
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 Leta y’Afurika y’epfo yemeje itegeko ribuza abanyamahanga gukorera ibikorwa bya politike muri icyo gihugu,itegeko ryakomye mu nkokora RNC dore ko abayobozi bakuru bayo ariho babarizwa ndetse akaba ariho hafatwa nk’ahaba ikicaro gikuru cya RNC muri rusange.
Umutwe w’inyeshyamba wa P5 wari warashinzwe k’ubufatanye bw’amashyaka 5 arwanya Leta y’Urwanda barangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse RNC ikaba yari yiringiye ko ariwo uzababera inzira yo kugera ku butegetsi binyuze mu mu mashyamba ya Congo aho baje gutikirira abandi bakaba bari mu maboko ya Leta y’u Rwanda, aho bategereje gucibwa urubanza nka Major Mudathiru n’abo bafatanywe ubu bari kuburanishwa ku byaha baregwa.
Ibi bivuzeko RNC yaba isigaye mu marembera kuburyo bufatika dore ko yari yishingikirije ubufasha bwa Uganda na FDLR na FLN nazo zakubiswe na FARDC kuburyo bufatika.
Uru ruhurirane rw’ibibazo byugarije RNC harimo Kuba ya komanyirizwa na Uganda , kugongwa n’amategeko ya Afurika Y’epfo, gusenyuka kw’impuzamashyaka P5 n’iyicwa ry’ingabo zawo abandi bakazanwa mu Rwanda, harimo no gutana mu mitwe kw’abayoboke bayo gushingiye ku bujura n’indanini ya Kayumba, Frank Ntwali na Rosette Kayumba n’ ibura rya Ben Rutabana ryakuruye amacakubiri hagati ya Kayumba, Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimye n’abandi.. bishobora gusiga RNC ya Kayumba Nyamwasa ntakibuga cyo gukiniramo isigaranye ndetse ikaba yasigara kw’izina gusa .