• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ubwanditsi 20 May 2018 HIRYA NO HINO

Meghan Markle, umugeni w’Igikomangoma Harry yambaye ikanzu ihenze mu bukwe bwabo bwahuje imbaga mu birori bidasanzwe byabereye mu Mujyi wa Windsor ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Gicurasi 2018.

Ubukwe bwa Meghan na Harry bazeseraniye muri Chapelle ya St George muri Windsor, bwatashywe n’abantu barenga 120,000 ndetse bukurikirwa bidasanzwe ku mbuga zerekana amashusho na televiziyo nyinshi ku Isi.

Ishusho aba bageni bagombaga kugaragaramo ni kimwe mu byari bitegerejwe na benshi by’umwihariko ikanzu ya Meghan yari imaze igihe ihwihwiswa mu bitangazamakuru n’ibijyanye n’agaciro kayo.

Abantu bayibonye byuzuye ubwo yasohokaga mu rusengero ari kumwe n’umugabo we bavuye guhana isezerano ryo kubana akaramata. Ni ikanzu yakozwe n’Umwongerezakazi Clare Waight Keller ukora mu nzu y’Abafaransa ikomeye mu bijyanye n’imideli yitwa Givenchy.

Yasohoye itangazo agira ati “Ni iby’igiciro cyinshi kuba naragize umwanya wo kumenya mu buryo bw’umwihariko Meghan, ni urwibutso nzahorana. Inzu ya Givenchy nanjye turamwifuriza we n’Igikomangoma Harry ibyifuzo byose by’umunezero ku hazaza habo.”

Lucas Armitage uzobereye mu kwambika ibyamamare ku Isi, yabwiye ikinyamakuru Femail ko ikanzu ya Meghan yakozwe na Waight ibarirwa agaciro gakabakaba ama-Livre sterling 200,000 [arenga miliyoni 230 Frw].

Meghan yari yambaye ikanzu nziza cyane

Yavuze ako gaciro agashingiye ku buryo ikozwemo bwatumye Meghan agaragara ari umugeni uberewe ndetse arondora agaciro k’ibiyigize kuva ku gitambaro cyayo, abadozi bayikozeho, kurema ishusho yayo n’ibindi bitandukanye bituma igeza kuri ako gaciro.

Meghan yari yambaye ikamba rya ‘Diamond Bandeau’ ryambarwaga n’Umwamikazi Mary nk’ikimenyetso cy’umwe mu mihango ikorwa mu Bwami bw’u Bwongereza ku bakazana bawinjiyemo.

Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ka Meghan mu bukwe bwe n’Igikomangoma Harry

Agatimba Meghan yari yambaye kareshya na metero 4.5 zirengaho gato, kagiye kariho indabo zo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino biri mu muryango wa Commonwealth ku Isi birimo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Daily Mail.

Kadozwe hakoreshejwe intoki mu gitambaro cy’umweru kibonerana kandi cyoroshye ndetse karenzwaho indabo zirimo n’urwitwa Torch Lily (Kniphofia uvaria) runazwi nka Tritoma rwo mu Rwanda.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Meghan ari we wihitiyemo ko agatimba ke kadodwa muri ubwo buryo kagahuriza hamwe ubwiza bw’indabo zo mu bihugu 53 bya Commonwealth ndetse ngo ibirori byabo byashyizwemo umwihariko wo kuwibandaho cyane ko Igikomangoma Harry aheruka kugirwa n’Umwamikazi Elizabeth II, Ambasaderi w’Urubyiruko rwawo.

Kensington Palace yavuze ko Meghan “yifuje kugaragaza ko yishimiye gushyigikira ibikorwa bya Commonwealth mu guhuriza hamwe ibihugu biwugize mu ishusho y’ikanzu y’ubukwe bwe.”

U Rwanda rwakuwemo ururabo rwa ‘Tritoma’ mu zifashishijwe ku ikanzu ya Meghan, rwaherukaga gutorerwa kuzakira inama y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya Commonwealth izaterana mu 2020.

Meghan asanzwe afite ishusho nziza ku Rwanda ndetse mbere y’uko yambikwa impeta yari yarusuye. Yaherukaga mu Rwanda mu 2016 akiri Ambasaderi wa World Vision, akigera iwabo yavuze ko yagize “urugendo rw’agatangaza.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivugwa ko we n’umugabo we bashobora kuzariramo ukwezi kwa buki nubwo batarabyemeza. Ikinyamakuru Travel + Leisure giherutse gutangaza ko by’umwihariko nibaramuka baharuhukiye, bazajya muri Pariki y’Ibirunga basure n’ingagi nk’inyamaswa Meghan akunda cyane.

Namibia, nayo iri mu bihugu bya Afurika aba bageni bashobora kuzajyamo nibamara gusezerana. Nibemeza urugendo rwabo muri Namibia bazaruhukira muri hoteli zigezweho zubatswe mu kibaya cya Hoanib Valley Camp.

Meghan na Harry bari bafite ibyishimo by’ikirenga

Umwamikazi Elizabeth II n’umugabo we Phillip

Harry na Meghan bahise bagirwa Duke na Duchess b’agace ka Sussex

Ibi birori byahuruje imbaga ku nkike z’imihanda abageni banyuzemo

Meghan na Harry bakoze ubukwe bw’amateka

Harry na Meghan bakoze ubukwe bw’agatangaza, hanze y’urusengero hari imbaga ibarirwa mu bihumbi ijana

Bamaze gusezerana bagiye kwiyereka abaturage

Harry na Meghan ubwo bambikanaga impeta

Meghan na Harry basezeranye kuzabana iteka

Igikomangoma Charles, Camilla wa Cambridge, igikomangoma Andrew n’igikomangoma Beatrice ndetse na Eugenie

Musenyeri wa Canterbury ni we wasezeranyije Meghan na Harry

Meghan Markle n’umubyeyi we Doria bari mu byishimo bidasanzwe

Meghan yishimye cyane ku munsi w’ubukwe bwe

Nyuma y’uko Thomas Markle abuze imbaraga zimujyana mu Bwongereza, umukobwa we yajyanwe mu rusengero n’igikomangoma Charles

Harry na William ubwo bageraga ku rusengero

Elton John araza kuririmbira abageni mu kwiyakira

Abantu bari bakubise buzuye ku mihanda igana ku rusengero

Meghan Markle ubwo yari mu modoka yerekeza ku rusengero

Meghan Markle n’umubyeyi we Doria bari mu byishimo bidasanzwe

Igikomangoma cya York, Sarah Ferguson

Umukinnyi wa filime Tom Hardy n’umugore we

George Clooney n’umugore we

David Beckham n’umugore we batashye ubu bukwe

Meghan na nyina Doria Ragland, ubwo bari bageze kuri liveden House Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu

Ubwo Meghan yari ageze ku rusengero

Igikomangoma Charles ubwo yari ageze ahabereye ubu bukwe

2018-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Gen Muhoozi mu gahinda yetewe n’urupfu rw’umuhanzi Radio

Gen Muhoozi mu gahinda yetewe n’urupfu rw’umuhanzi Radio

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Ubwanditsi 10 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo
Mu Mahanga

Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.
Amakuru

Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Ubwanditsi 16 Aug 2024
Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru