• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ubwanditsi 20 May 2018 HIRYA NO HINO

Meghan Markle, umugeni w’Igikomangoma Harry yambaye ikanzu ihenze mu bukwe bwabo bwahuje imbaga mu birori bidasanzwe byabereye mu Mujyi wa Windsor ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Gicurasi 2018.

Ubukwe bwa Meghan na Harry bazeseraniye muri Chapelle ya St George muri Windsor, bwatashywe n’abantu barenga 120,000 ndetse bukurikirwa bidasanzwe ku mbuga zerekana amashusho na televiziyo nyinshi ku Isi.

Ishusho aba bageni bagombaga kugaragaramo ni kimwe mu byari bitegerejwe na benshi by’umwihariko ikanzu ya Meghan yari imaze igihe ihwihwiswa mu bitangazamakuru n’ibijyanye n’agaciro kayo.

Abantu bayibonye byuzuye ubwo yasohokaga mu rusengero ari kumwe n’umugabo we bavuye guhana isezerano ryo kubana akaramata. Ni ikanzu yakozwe n’Umwongerezakazi Clare Waight Keller ukora mu nzu y’Abafaransa ikomeye mu bijyanye n’imideli yitwa Givenchy.

Yasohoye itangazo agira ati “Ni iby’igiciro cyinshi kuba naragize umwanya wo kumenya mu buryo bw’umwihariko Meghan, ni urwibutso nzahorana. Inzu ya Givenchy nanjye turamwifuriza we n’Igikomangoma Harry ibyifuzo byose by’umunezero ku hazaza habo.”

Lucas Armitage uzobereye mu kwambika ibyamamare ku Isi, yabwiye ikinyamakuru Femail ko ikanzu ya Meghan yakozwe na Waight ibarirwa agaciro gakabakaba ama-Livre sterling 200,000 [arenga miliyoni 230 Frw].

Meghan yari yambaye ikanzu nziza cyane

Yavuze ako gaciro agashingiye ku buryo ikozwemo bwatumye Meghan agaragara ari umugeni uberewe ndetse arondora agaciro k’ibiyigize kuva ku gitambaro cyayo, abadozi bayikozeho, kurema ishusho yayo n’ibindi bitandukanye bituma igeza kuri ako gaciro.

Meghan yari yambaye ikamba rya ‘Diamond Bandeau’ ryambarwaga n’Umwamikazi Mary nk’ikimenyetso cy’umwe mu mihango ikorwa mu Bwami bw’u Bwongereza ku bakazana bawinjiyemo.

Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ka Meghan mu bukwe bwe n’Igikomangoma Harry

Agatimba Meghan yari yambaye kareshya na metero 4.5 zirengaho gato, kagiye kariho indabo zo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino biri mu muryango wa Commonwealth ku Isi birimo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Daily Mail.

Kadozwe hakoreshejwe intoki mu gitambaro cy’umweru kibonerana kandi cyoroshye ndetse karenzwaho indabo zirimo n’urwitwa Torch Lily (Kniphofia uvaria) runazwi nka Tritoma rwo mu Rwanda.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Meghan ari we wihitiyemo ko agatimba ke kadodwa muri ubwo buryo kagahuriza hamwe ubwiza bw’indabo zo mu bihugu 53 bya Commonwealth ndetse ngo ibirori byabo byashyizwemo umwihariko wo kuwibandaho cyane ko Igikomangoma Harry aheruka kugirwa n’Umwamikazi Elizabeth II, Ambasaderi w’Urubyiruko rwawo.

Kensington Palace yavuze ko Meghan “yifuje kugaragaza ko yishimiye gushyigikira ibikorwa bya Commonwealth mu guhuriza hamwe ibihugu biwugize mu ishusho y’ikanzu y’ubukwe bwe.”

U Rwanda rwakuwemo ururabo rwa ‘Tritoma’ mu zifashishijwe ku ikanzu ya Meghan, rwaherukaga gutorerwa kuzakira inama y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya Commonwealth izaterana mu 2020.

Meghan asanzwe afite ishusho nziza ku Rwanda ndetse mbere y’uko yambikwa impeta yari yarusuye. Yaherukaga mu Rwanda mu 2016 akiri Ambasaderi wa World Vision, akigera iwabo yavuze ko yagize “urugendo rw’agatangaza.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivugwa ko we n’umugabo we bashobora kuzariramo ukwezi kwa buki nubwo batarabyemeza. Ikinyamakuru Travel + Leisure giherutse gutangaza ko by’umwihariko nibaramuka baharuhukiye, bazajya muri Pariki y’Ibirunga basure n’ingagi nk’inyamaswa Meghan akunda cyane.

Namibia, nayo iri mu bihugu bya Afurika aba bageni bashobora kuzajyamo nibamara gusezerana. Nibemeza urugendo rwabo muri Namibia bazaruhukira muri hoteli zigezweho zubatswe mu kibaya cya Hoanib Valley Camp.

Meghan na Harry bari bafite ibyishimo by’ikirenga

Umwamikazi Elizabeth II n’umugabo we Phillip

Harry na Meghan bahise bagirwa Duke na Duchess b’agace ka Sussex

Ibi birori byahuruje imbaga ku nkike z’imihanda abageni banyuzemo

Meghan na Harry bakoze ubukwe bw’amateka

Harry na Meghan bakoze ubukwe bw’agatangaza, hanze y’urusengero hari imbaga ibarirwa mu bihumbi ijana

Bamaze gusezerana bagiye kwiyereka abaturage

Harry na Meghan ubwo bambikanaga impeta

Meghan na Harry basezeranye kuzabana iteka

Igikomangoma Charles, Camilla wa Cambridge, igikomangoma Andrew n’igikomangoma Beatrice ndetse na Eugenie

Musenyeri wa Canterbury ni we wasezeranyije Meghan na Harry

Meghan Markle n’umubyeyi we Doria bari mu byishimo bidasanzwe

Meghan yishimye cyane ku munsi w’ubukwe bwe

Nyuma y’uko Thomas Markle abuze imbaraga zimujyana mu Bwongereza, umukobwa we yajyanwe mu rusengero n’igikomangoma Charles

Harry na William ubwo bageraga ku rusengero

Elton John araza kuririmbira abageni mu kwiyakira

Abantu bari bakubise buzuye ku mihanda igana ku rusengero

Meghan Markle ubwo yari mu modoka yerekeza ku rusengero

Meghan Markle n’umubyeyi we Doria bari mu byishimo bidasanzwe

Igikomangoma cya York, Sarah Ferguson

Umukinnyi wa filime Tom Hardy n’umugore we

George Clooney n’umugore we

David Beckham n’umugore we batashye ubu bukwe

Meghan na nyina Doria Ragland, ubwo bari bageze kuri liveden House Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu

Ubwo Meghan yari ageze ku rusengero

Igikomangoma Charles ubwo yari ageze ahabereye ubu bukwe

2018-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe

Ubwanditsi 13 Jun 2017
RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

Ubwanditsi 08 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage
Mu Rwanda

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Ubwanditsi 04 May 2017
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo
ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Ubwanditsi 11 May 2018
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti
Amakuru

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Ubwanditsi 18 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru