Abarwanyi 30 ba FLN barimo na Col. Masamba Marc ufite umwanya ukomeye muri izo nyeshyamba zishamikiye ku mpuzamashyaka MRCD batawe muri yombi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Col. Masamba n’inyeshyamba bari kumwe baguye mu gico bari batezwe na FARDC bava mu gace ka HewaBora bagana mu Burundi banyuze mu ishyamba rya Rukoko.
Imirwano yafatiwemo Col. Masamba Marc na bagenzi be yebereye muri Teritwari ya Fizi muri RDC ku wa 1 Werurwe 2020. Imirwano yamaze amasaha abiri, yaguyemo abarwanyi ba FLN 15.
Col Masamba Marc yavukiye mu Majyepfo, yinjiye muri ALIR [yaje guhinduka FDLR] ahagana mu 1997. Yahawe imirimo itandukanye, mu 2016 ubwo hashingwaga CNRD Ubwiyunge, Col. Masamba Marc yahawe inshingano zo kuba ushinzwe Ibikoresho muri FLN, mu 2018 kugeza ubwo yafatwaga yari Umuyobozi wungirije w’Agace k’imirwano ka Kivu y’Amajyepfo yungirije Gen. Hakizimana Antoine Jeva.
Hari amakuru kandi yemeza ko Col Ngabo Jeanvier uzwi nka Javeli wa FLN yigumuye kuri MRCD UBUMWE ashinga umutwe we wa Mai Mai
Aya makuru akomeje kuva ahitwa iShanji muri Gurupoma ya Shanji Teritwari ya Karehe, yemeza ko agatsiko k’inyeshyamba za FLN bagera kuri 80 bigumuye kuri MRCD ya Paul Rusesabagina bagashinga umutwe wabo w’aba mai mai.
Sosiyete sivile yo muri Karehe irahamya ko Col.Ngabo Javel wari ukuriye serivisi y’ubutasi muri FLN yigumuye akajyana abarwanyi bagera kuri 80,biturutse ku makimbirane bamwe mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe bafitanye na Gen. Hamada Habimana ukuriye FLN.
Igikomeje kunvikana muri aba barwanyi n’impaka z’ugomba gusimbura Nyakwigendera Gen Wilson Irategeka,bwambere abarwanyi bifuzagako Gen.Jeva ariwe usimbura Gen.Irategeka abandi bakifuza yuko Gen.Habimana Hamada ariwe uyobora CNRD.
Ibi bibaye kandi bamwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe babonye ko batsinzwe ruhenu ndetse n’uyu mutwe ukaba warasenyutse, abasigaye batangiye gusubira muri FDLR, kuko itsinda rikuriwe na Lt.Col Cyitatire Ndori Chairman yageranye muri FDLR abarwanyi 80.
Col.Ngabo Javeli n’umugabo w’imyaka 50,yavukiye mu Karere ka Karongi ahitwa Gishyita, afite abana batatu mu baturage baherutse gutahuka nibwo umuryango waje muribo ubu bakaba bari gutozwa indangagaciro za Kinyarwanda I Mutobo.
Col Ngabo Jeanvier uzwi nka Javeli yinjiye muri ALIR mu mwaka wa 1997,ALIR yaje guhinduka FDLR mu mwaka wa 2016 ubwo CNRD yavukaga Col Javeli yari afite ipeti rya Kapiteni nibwo yinjiye muri FLN .
Akigeramo ashingwa agace k’imirwano ka Kalehe,muri 2017 Col Ngabo Javel yahinduriwe imirimo ashingwa serivise y’ubutasi, hari amakuru avuga ko yaba ari mu mishyikirano y’ibanga na Gen.Omega ngo nawe asubizwe muri FDLR.
Umutwe wa FLN (Force de Libération Nationale) washinzwe na MRCD Ubumwe (Mouvement Rwandais Pour Le Changement Démocratique), igizwe n’amashyaka CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka [bikekwa ko yishwe], PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina, RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yashinzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na RDI Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.
FLN ni umutwe ugizwe n’inyeshyamba zigambye ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.
Wagize uruhare kandi muri grenade zatewe mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.
Mu bandi bafashwe harimo Nsengimana Herman wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN, umwanya yagiyeho asimbura Nsabimana Callixte ‘Sankara’ we wafatiwe muri Comores mu 2019, akava arimo kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda ndetse na Colonel Gatabazi Joseph wari ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’Imyitozo mu Mutwe wa FLN.