• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Ubwanditsi 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Kagame yavuze ko abifuriza u Rwanda nabi badateze kubigeraho, ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda zidashotorana ariko uwazishoraho bitamuhira.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yahaye abasirikare, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu, mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro.

Yabanje kubashimira ku gihe bamaze bitoza, avuga ko umurimo wabo ari ingenzi kuko batuma abaturage bagira umutekano, mu ijoro bagasinzira ku manywa bagakora, abahinzi bakeza, abatunze bakagwiza n’abakora indi mirimo bakunguka.

Yavuze ko bitewe n’aho igihe kigeze, ubutwari n’ubwitange biba bidahagije, haba hagomba kongerwaho ubumenyi buganisha ku kunoza umwuga wabo. Yakomeje avuga ko ashingiye ku bumenyi Ingabo z’u Rwanda zigaragaza, abarwifuriza ikibi ntaho barukura.

Ati “Ntaho bafite barukura, iyo ibyo bintu bitatu bihuye, iby’ubutwari, ubwitange n’ubushake, ntabwo tugomba kujya kubitira ahandi, biri muri kamere yacu. Ariko ibyo kumenya, iby’ibikoresho muri ubwo bumenyi, byo hari ubwo bigomba gushakwa ahandi.”

Yabwiye abasirikare ko impamvu yifuje kubashimira, ari uko inshingano zo kurinda abanyarwanda zibasaba byinshi birenze ibyo bahabwa nk’ibikoresho no guhembwa, ariko ntibibabuze gukora ako kazi gasaba ubwitange budasanzwe.

Yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda nta cyazinanira igihe ibitekerezo n’imico ari bizima.

Yakomeje agira ati “Nk’ibi mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Bakavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rugende gutya… ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse! Ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima, yaba atari muzima, niko byagenda.”

“Icyiza mu mico yacu nanone, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana, ntabwo Ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera.”

Yavuze ko umwuga w’igisirikare usaba guhora bitegura, ariko imyiteguro ya mbere ari abantu kuko ibikoresho byo ushobora kubishaka ahandi, ariko “abantu n’imico yabo n’imikorere, ntabwo ubigura.”

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yanifurije abasirikare Noheli Nziza, umwaka mushya muhire wa 2019 n’ubuzima bwiza muri rusange.

 

Perezida Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda, avuga ko akazi kazo gatuma abanyarwanda bakora batuje

 

Perezida Kagame yari akikijwe n’abasirikare ubwo yabagezagaho ikiganiro kuri uyu wa Kabiri

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, ateze amatwi ubutumwa bwa Perezida Kagame

 

Perezida Kagame yanifurije abasirikare Noheli Nziza, umwaka mushya muhire wa 2019 n’ubuzima bwiza muri rusange

 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zidashotorana

 

Perezida Kagame yavuze ko nihagira uwibeshya akishora ku Rwanda, atazasubira aho yaturutse

 

Perezida Paul Kagame aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

 

Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare

 

Perezida Kagame mu mwambaro w’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda

 

Imbunda nini nazo zifashishijwe mu kugaragaza ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku rugamba

 

Ibifaru na za burende byakoreshejwe ku munsi wo gusoza imyitozo yari imaze amezi atatu

 

Iyi ni imwre mu ntwaro yifashishwaga mu gushyira hasi ibirindiro by’umwanzi

 

Perezida Kagame yavuze ko aho ibikoresho bikenewe bishakwa, bityo n’abantu bagomba guhora bihugura

 

Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje ubuhanga mu gukoresha imbunda nto n’inini

 

Ingabo z’u Rwanda zakoze imyitozo, haremwa urugamba rwifashishijwemo imbunda nto n’inini

Amafoto: Village Urugwiro

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Ubwanditsi 25 Jan 2021
Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2019
Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Ubwanditsi 07 Jul 2019

6 Ibitekerezo

  1. Sunday
    December 12, 20182:55 pm -

    Nababwiyeko gutsinda Intambara ari siyasa. Izamurasa ninto naho ibyongibyo nizabaringa. Kumenyako ari igipfu kitagira ubwenge, intwaro bazereka umwanzi. Turimbere turinze komand maze tumufate arimuzima.

    Subiza
  2. katsinono
    December 12, 20183:47 pm -

    Uzakuvuga nabi azasara. Azasama habure ubumba iminwa ye.Umunyarwanda yise umwana we ngo
    ” NDABERETSE”.

    Yego rwego. Kuri buri bwoko bw’imbunda byibuze tugireho 4 cyangwa zirenga. Ariko kuri buri bwoko!!!!!!!!!!!!.

    MUBYEYI Wanjye, Abafaransa barashe Jari ndababara. Agahinda nzakamarwa no kumenya ko Ubwoko bw’imbunda barashishaga bene Mama za Hwitz 105 ko tuzifite ndetse n’ubundi bwoko buzirushije nkamenya ko tubufite.

    Ntimuzibagirwe na za MIRU rwose n’ubwo akamaro kazo ka mbere atari ako kurasa abantu ariko zagize akamaro.

    Subiza
    • Sunday
      December 12, 20187:47 pm -

      Izo zose ntanimwe muzakoresha kuko igihe cyakagome cyarangiye. Abafite ubwenge muhunge Mufate utwangushe.

      Subiza
      • nkunda
        December 13, 20187:11 am -

        Ibyo umaze imyaka 15 ubivuga mbese kuva yajya kubuyobozi watangiye kuvuga ngo muhunge niba mugeze he simbizi?

        Subiza
  3. Inkotanyi cyane
    December 12, 201810:09 pm -

    Aliko iyi nsega ngo ni sunday yayobewe veritas info cg le prophète ? Urakoriki kuli rushyashya wa kintazi we cyikizongwe, niko sha 17.07.1994 wanganagiki ? Uzi ingabo za Charly zurukankana FAR gisenyi zambuka goma ? Nalingimbi Aliko byatumye ntababara igihe nashyinguraga bene wacu. Harabaye ntihakabe, jye ndi veteran aliko mwibeshye, nzata umugore nabana nsange abandi. Nzasaba 2weeks refraicher course , ubundi sniper akongera akaba we. Rimwe rijyana umutwe …

    Subiza
    • Sunday
      December 13, 20186:01 pm -

      Umva mwabicucu Mwe. Komwaduteye kubirindiro byacu tukanabakubita tukabageza iyomwavuye ejobundi komutavuze kubintu twabatesheje mubirindiro byanyu kurirubavu? Ushako ko nashiraho amafoto yibyotwatesheje mwiruka muvamubirindiro byanyu? Ariko kandi ntakizadusubiza inyuma kumpamvu ko turimunda. Ndamenyesha ingabo zanyu dukorana bihangane barinde komand

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye
IMIKINO

Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi
INKURU NYAMUKURU

Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Ubwanditsi 12 Jun 2020
Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye
Mu Mahanga

Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru