• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Editorial 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Kagame yavuze ko abifuriza u Rwanda nabi badateze kubigeraho, ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda zidashotorana ariko uwazishoraho bitamuhira.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yahaye abasirikare, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu, mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro.

Yabanje kubashimira ku gihe bamaze bitoza, avuga ko umurimo wabo ari ingenzi kuko batuma abaturage bagira umutekano, mu ijoro bagasinzira ku manywa bagakora, abahinzi bakeza, abatunze bakagwiza n’abakora indi mirimo bakunguka.

Yavuze ko bitewe n’aho igihe kigeze, ubutwari n’ubwitange biba bidahagije, haba hagomba kongerwaho ubumenyi buganisha ku kunoza umwuga wabo. Yakomeje avuga ko ashingiye ku bumenyi Ingabo z’u Rwanda zigaragaza, abarwifuriza ikibi ntaho barukura.

Ati “Ntaho bafite barukura, iyo ibyo bintu bitatu bihuye, iby’ubutwari, ubwitange n’ubushake, ntabwo tugomba kujya kubitira ahandi, biri muri kamere yacu. Ariko ibyo kumenya, iby’ibikoresho muri ubwo bumenyi, byo hari ubwo bigomba gushakwa ahandi.”

Yabwiye abasirikare ko impamvu yifuje kubashimira, ari uko inshingano zo kurinda abanyarwanda zibasaba byinshi birenze ibyo bahabwa nk’ibikoresho no guhembwa, ariko ntibibabuze gukora ako kazi gasaba ubwitange budasanzwe.

Yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda nta cyazinanira igihe ibitekerezo n’imico ari bizima.

Yakomeje agira ati “Nk’ibi mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Bakavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rugende gutya… ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse! Ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima, yaba atari muzima, niko byagenda.”

“Icyiza mu mico yacu nanone, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana, ntabwo Ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera.”

Yavuze ko umwuga w’igisirikare usaba guhora bitegura, ariko imyiteguro ya mbere ari abantu kuko ibikoresho byo ushobora kubishaka ahandi, ariko “abantu n’imico yabo n’imikorere, ntabwo ubigura.”

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yanifurije abasirikare Noheli Nziza, umwaka mushya muhire wa 2019 n’ubuzima bwiza muri rusange.

 

Perezida Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda, avuga ko akazi kazo gatuma abanyarwanda bakora batuje

 

Perezida Kagame yari akikijwe n’abasirikare ubwo yabagezagaho ikiganiro kuri uyu wa Kabiri

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, ateze amatwi ubutumwa bwa Perezida Kagame

 

Perezida Kagame yanifurije abasirikare Noheli Nziza, umwaka mushya muhire wa 2019 n’ubuzima bwiza muri rusange

 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zidashotorana

 

Perezida Kagame yavuze ko nihagira uwibeshya akishora ku Rwanda, atazasubira aho yaturutse

 

Perezida Paul Kagame aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

 

Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare

 

Perezida Kagame mu mwambaro w’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda

 

Imbunda nini nazo zifashishijwe mu kugaragaza ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku rugamba

 

Ibifaru na za burende byakoreshejwe ku munsi wo gusoza imyitozo yari imaze amezi atatu

 

Iyi ni imwre mu ntwaro yifashishwaga mu gushyira hasi ibirindiro by’umwanzi

 

Perezida Kagame yavuze ko aho ibikoresho bikenewe bishakwa, bityo n’abantu bagomba guhora bihugura

 

Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje ubuhanga mu gukoresha imbunda nto n’inini

 

Ingabo z’u Rwanda zakoze imyitozo, haremwa urugamba rwifashishijwemo imbunda nto n’inini

Amafoto: Village Urugwiro

2018-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2019
Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Editorial 11 Jan 2019
Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Editorial 30 Jul 2018
Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Editorial 31 Jul 2021

6 Ibitekerezo

  1. Sunday
    December 12, 20182:55 pm -

    Nababwiyeko gutsinda Intambara ari siyasa. Izamurasa ninto naho ibyongibyo nizabaringa. Kumenyako ari igipfu kitagira ubwenge, intwaro bazereka umwanzi. Turimbere turinze komand maze tumufate arimuzima.

    Subiza
  2. katsinono
    December 12, 20183:47 pm -

    Uzakuvuga nabi azasara. Azasama habure ubumba iminwa ye.Umunyarwanda yise umwana we ngo
    ” NDABERETSE”.

    Yego rwego. Kuri buri bwoko bw’imbunda byibuze tugireho 4 cyangwa zirenga. Ariko kuri buri bwoko!!!!!!!!!!!!.

    MUBYEYI Wanjye, Abafaransa barashe Jari ndababara. Agahinda nzakamarwa no kumenya ko Ubwoko bw’imbunda barashishaga bene Mama za Hwitz 105 ko tuzifite ndetse n’ubundi bwoko buzirushije nkamenya ko tubufite.

    Ntimuzibagirwe na za MIRU rwose n’ubwo akamaro kazo ka mbere atari ako kurasa abantu ariko zagize akamaro.

    Subiza
    • Sunday
      December 12, 20187:47 pm -

      Izo zose ntanimwe muzakoresha kuko igihe cyakagome cyarangiye. Abafite ubwenge muhunge Mufate utwangushe.

      Subiza
      • nkunda
        December 13, 20187:11 am -

        Ibyo umaze imyaka 15 ubivuga mbese kuva yajya kubuyobozi watangiye kuvuga ngo muhunge niba mugeze he simbizi?

        Subiza
  3. Inkotanyi cyane
    December 12, 201810:09 pm -

    Aliko iyi nsega ngo ni sunday yayobewe veritas info cg le prophète ? Urakoriki kuli rushyashya wa kintazi we cyikizongwe, niko sha 17.07.1994 wanganagiki ? Uzi ingabo za Charly zurukankana FAR gisenyi zambuka goma ? Nalingimbi Aliko byatumye ntababara igihe nashyinguraga bene wacu. Harabaye ntihakabe, jye ndi veteran aliko mwibeshye, nzata umugore nabana nsange abandi. Nzasaba 2weeks refraicher course , ubundi sniper akongera akaba we. Rimwe rijyana umutwe …

    Subiza
    • Sunday
      December 13, 20186:01 pm -

      Umva mwabicucu Mwe. Komwaduteye kubirindiro byacu tukanabakubita tukabageza iyomwavuye ejobundi komutavuze kubintu twabatesheje mubirindiro byanyu kurirubavu? Ushako ko nashiraho amafoto yibyotwatesheje mwiruka muvamubirindiro byanyu? Ariko kandi ntakizadusubiza inyuma kumpamvu ko turimunda. Ndamenyesha ingabo zanyu dukorana bihangane barinde komand

      Subiza

Leave a Reply to Sunday Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred
INKURU NYAMUKURU

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Editorial 23 Jul 2020
Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi
Mu Mahanga

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Editorial 01 Apr 2016
Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo
Mu Rwanda

Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Editorial 17 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru