• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Ubwanditsi 11 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwe mu baheruka kwitandukanya na FDLR ufite ipeti rya Liyetona avuga ko ubu uyu mutwe wahungabanyijwe no kuba umubare munini w’abawugize ari abageze mu zabukuru kuko abenshi mu basore barimo kuyivamo ndetse n’ibikorwa byo gushuka abakiri bato babakuye mu bindi bihugu bababeshya akazi kabahemba akayabo bikaba bisa nk’ibyakomwe mu nkokora n’amakuru yagiye atangazwa mu binyamakuru ashyira ahagargara amayeri y’ababikoraga ashingiye ku buhamya bw’abashutswe nyuma bakaza kwigobotora uwo mutwe.

Avuga ko ubu nta rubyiruko rukijyanwa muri FDLR ruturutse mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu bituranyi bitewe n’uko ababashije gutoroka babagezaho amakuru y’ibyo bahuriye nabyo mu mashyamba ya Congo dore ko abenshi bajyaga muri uyu mutwe wa FDLR nyuma yo kubeshya ko bazajya babona agatubutse

Ati:” keretse habonetse pepiniyeri(urubyiruko) naho ubundi mugihe gito iraba (FDLR) irangiye”

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byatumye gushora urubyiruko mu mitwe yitwaje intwaro bigabanuka ku kigero cyo hasi dore ko ariwe wari uzwiho kujyana benshi mu banyarwanda abanyujije mu gihugu cya Uganda.

Uyu ngo yari umuhanga cyane mu gushukisha urubyiruko akazi ku buryo ngo mbere y’uko yicwa yari amaze kujyana abarenga 80 mu gihe cy’amezi 3.

Col Mustafa yaje kubona ko atacyishyurwa neza maze yigumura kuri FDLR ndetse anagumura abasirika bagera kuri 20 basubirana Uganda arinabwo yaje guhigwa akicwa ubwo.

Uyu mu liyetona avuga ko hejuru y’ibyo hari n’ibitero by’ingabo za Congo Kinshasa FRDC muri operasiyo yazo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu yiswe ‘Sokola’ itoroheye umutwe wa FDLR, iyi operasiyo ngo yatumye uyu mutwe utakigira ibirindiro bihamye kuko uhora wimuka uhunga FARDC.

Aha ngo iyo hagize abarokoka igitero muri iyi operasiyo abenshi muri bo bahita bigira mu baturage mu gace kari kure cyane y’aho abo barwanyi bakambitse maze bakikomereza ubuzima bwa gisivili.Bamwe ngo biyita abanyekongo abandi bakajya mu gihugu cya Uganda dore ko ari naho benshi imiryango yabo iba icumbitse ndetse inahafite ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati:” benshi baradizatinze bigira mubaturage Congo abandi bisubirira Uganda basanga imiryango yabo, ubu bikomereje ibikorwa by’ubucuruzi.”

Ibi kandi ngo byatumye umubare w’abarwanyi ugabanuka ugereranyije n’abo FDLR yari ifite mbere y’urupfu rwa Mudacumura na operasiyo ‘Sokola’

ati:”Niba mbere hari nk’abarwanyi bari hafi ibihumbi umunani none hakaba hasigaye abatarenze igihumbi, nabo b’abasaza bari hejuru ya za 60, Abo urumva batera igihugu bakagifata? ibarura riheruka ryagaragaje ko 80 ku ijana muri twe bari hejuru y’imyaka 60, urumva se bitanga icyizere?”

Usibye abageze mu zabukuru kandi, FDLR ifite ikindi kibazo cy’uko abakiri bato mu barwanyi ifite ari abana bavutse ku miryango y’abarwanyi bayo. Aba bana ngo ni abavutse ku basirikare bari mu cyiciro cyo hasi aho usanga batumva neza ibyo kuguma mu buzima bubi kuko n’ababyeyi babo usanga baba barabirambiwe ahubwo kubwo kubura uko batoroka bakahaguma dore ko ufashwe yari afite umugambi wo kuva muri FDLR ahanishwa igihano cy’urupfu.

Aba barwanyi bato nibo babana n’ abana babo aho mu mashyamba ya Congo kuko abari mu nzego z’ubuyobozi usanga bohereza imiryango yabo kuba hanze, bo bagasigara bakusanya imitungo bakura mu gusoresha abaturage ba Congo, kubambura, guhinga amasambu yabo ndetse no gucukura ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Benshi muri abo basaza ni abahunze mu mwaka wa 1994 nyuma yo gutsindwa urugamba bagahungira muri zayire ya Mobutu ariko bakaba baranze gutahuka mu Rwanda bitewe n’uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba batinya kugezwa imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.

2020-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020
Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa

Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa

RUSHYASHYA 05 Oct 2026
Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Ubwanditsi 17 Jul 2020
Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana
Amakuru

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol
INKURU NYAMUKURU

U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu
SHOWBIZ

Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Ubwanditsi 02 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru