• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Ubwanditsi 27 Mar 2020 IKORANABUHANGA

Uruganda rukora telefone rwo mu Bushinwa, Huawei rwashyize hanze telefone nshya ziswe P40 nubwo isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Izi telefone zishyizwe hanze nyuma y’umunsi umwe urwo ruganda rutangaje ko 90 % by’abakozi barwo 150 000 hirya no hino mu Bushinwa, bagarutse ku mirimo nyuma y’igihe bari mu ngo kubera coronavirus.

Inzobere zigaragaza ko nubwo Huawei yashyize hanze izo telefone, zishobora kutagurwa cyane kuko zije mu gihe ubukungu bitifashe neza kubera coronavirus.

Ubwoko bushya bwa telefone za Huawei ntabwo burimo porogaramu za Google nka Youtube, Amakarita na Play Store kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije sosiyete zo muri icyo gihugu gukorana n’izo mu Bushinwa mu bucuruzi.

Huawei iracyari sosiyete ya kabiri igurisha telefone nyinshi ku isi nyuma ya Samsung. Huawei yari yiyemeje kuvana Samsung kuri uwo mwanya bitarenze 2019 ariko ntibyayikundiye.

Telefone za P40 zasohowe zirimo ubwoko butatu burimo P40 iringaniye, P40 pro na P40 pro+. Izo ebyiri za nyuma zifite uburebure bwa santimetero zigera kuri 16, bikaba bizigira nini kurusha iPhone 11 Pro Max ya Apple.

Ubwo bwoko bwose bwa telefone bukoresha internet ya 5G. P40 iringaniye ifite camera eshatu, na zoom ya 3x ituma umuntu ashobora gukurura ikintu kiri kure ifoto ntite ireme.

P40 Pro yo ifite zoom ya 5x ituma ifata amashusho akeye mu gihe Pro+ ifite zoom ya 10x.

Mu zindi porogaramu ziri muri izo telefone harimo TikTok, Telegram, Viber na Microsoft Office. Uretse porogaramu za Google, telefone za P40 ntizirimo Twitter, Facebook na WhatsApp.

Huawei yashyizemo indi porogaramu isimbura YouTube yiswe Huawei video. Iyi sosiyete kandi yasinye amasezerano na BBC yo kujya ihabwa video zayo.

Telefone za P40 na P40 Pro zizashyirwa ku isoko tariki 7 Mata, iya mbere ikazaba igura amadolari 890 naho iya kabiri igura amadolari 1100. Telefone za P40 Pro+ zo zizajya ku isoko muri Kamena zigura amadolari 1540.

2020-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa

Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Ubwanditsi 07 Nov 2019
‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Ubwanditsi 06 Jan 2018
U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Ubwanditsi 05 Nov 2019
Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL
Mu Mahanga

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Ubwanditsi 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru