• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Ubwanditsi 06 Jan 2018 IKORANABUHANGA

Mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka (emboteillage) mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hagiye kujya hifashishwa amatara ayobora imodoka (Traffic lights/feu de circulation routière) akoresha ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko ayo matara ayobora imodoka abantu bakunze kwita “Feu Rouge”, akoresha ikoranabuhanga, azabasha kuyobora neza imodoka kuko ahari kuri ubu adafite iryo koranabuhanga.

Umubyigano w’imodoka mu mihanda ya Kigali ukunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba ubwo abantu batandukanye baba bajya cyangwa bava mu kazi.

“Feu Rouge” ziriho ubu nta bushobozi zifite bwo kuyobora imodoka uko byifuzwa. Hari igihe biba ngombwa ko zizinywa hakifashishwa Abapolisi.

Rangira Bruno, umuvugizi w’umugi wa Kigali avuga ko izo “Feu Rouge” zikoresha ikoranabuhanga bagiye kuzana zifite ubushobozi bwo kumenya icyerekezo kirimo imodoka nyinshi akaba ariho ziha burenganzira.

Agira ati “Kimwe mubyo dutegura gukora ni ugukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura ibinyabiziga mu muhanda (Intelligent traffic management) aho ‘Feu Rouge’ zizajya zibasha kureba icyerekezo gifite imodoka nyinshi abe arizo zihabwa uburenganzira bwo gukomeza.”

Akomeza uvuga ko zimwe muri “Feu Rouge” zitagikora zigiye kuvugururwa ndetse ngo hari byinshi biri gukorwa kugira ngo ikibazo cy’umubyigano w’imodoka gikemuke birimo kwagura imihanda no guhanga indi mishya.

JPEG - 123.8 kb
Hifashishwa Abapolisi kugira ngo bagabanye umubyigano w’imodoka mu muhanda

Ntagerura Jean Paul, umwe mu bashoferi bo mu mujyi wa Kigali avuga ko hari ubwo “Feu Rouge” zifunga ibinyabiziga, zigatanga uburenganzira ku muhanda utarimo ikinyabiziga.

Agira ati “Wasangaga hari ubwo zifunze ibinyabiziga mu muhanda zigatanga uburenganzira ku muhanda utarimo ikinyabiziga bigatinza abagenzi ariko kuba izizashyirwamo zizaba zifite ubushobozi bwo kumenya ahari imodoka nyinshi bizafasha cyane.”

2018-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 03 Aug 2019
APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

Ubwanditsi 22 Sep 2024
Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC
INKURU NYAMUKURU

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Ubwanditsi 18 Mar 2019
RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima
INKURU NYAMUKURU

RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Mu Rwanda: Perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu
Mu Mahanga

Mu Rwanda: Perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu

Ubwanditsi 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru