Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2020, umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe yatawe muri yombi.
Uyu muyobozi yahise ajyanwa muri Gereza nkuru ya Makala iherereye mu mugi wa Kinshasa.
Vital Kamerhe yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha Mukuru, Kisula Betika Yeye Adler, akurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga muri Gahunda y’Iminsi 100 yateguwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Tariki ya 3 Mata ni bwo Umushinjacyaha Mukuru yatumijeho Kamerhe ngo yitabe mu biro bye muri Matete tariki ya 6 Mata gusa ishyaka yashinze anabereye umuyobozi rya UNC (Union pour la Nation Congolaise) ryavuze ko hajyayo abamuhagarariye mu mategeko.
Ahagana ku isaa munane z’igicamunsi ni bwo Vital Kamerhe yageze ku rukiko rwa Matete. Yari ashagawe n’abaturage benshi biganjemo abo mu ishyaka rye ku buryo byabaye ngombwa ko hifashishwa inzego z’umutekano kugira ngo zibasubize inyuma ndetse hanakomeze gahunda yo guhana intera.
Mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba ni bwo abapolisi bari bamaze guhosha aka kavuyo, Kamerhe n’abamuhagarariye mu mategeko bategereje igikurikiraho ariko bahebye.
Saa moya z’umugoroba bari bagitegereje, maze Umushinjacyaha Mukuru, Kisula amushyiriraho impapuro zimuta muri yombi z’agateganyo ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro, Vital Kamerhe ajyanwa muri Gereza ya Makala.
Impamvu yaba yatumye Vital Kamerhe atabwa muri yombi n’ubwo nta rwego rubifitiye ububasha rurabitangaza ni uko yanze kwitaba Umushinjacyaha Mukuru tariki ya 6 Mata kuko ngo byafashwe nk’agasuzuguro no kwitwaza icyo ari cyo.
Mu buryo buteruye, ibitangazamakuru byo muri RDC byari byavuze ko uyu munyapolitiki ashobora gufungwa azira kutubahiriza inzira y’ubutabera.
Amakuru Politico.cd ivuga ko yakuye ku muntu uri hafi ya Perezida Tshisekedi avuga ko Vital Kamerhe yamaze gukurwa kuri uyu mwanya, asimbuzwa uwitwa François Beya ushobora gutangazwa mu minsi iri imbere [amakuru naba impamo].
Vital Kamerhe n’ishyaka rye mu 2018 yatangiye gukorana n’ishyaka rya Tshisekedi, UDPS bafatanya mu myiteguro yo gushaka umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse babigeraho.
Iyi myiteguro ngo yinjiyemo na Kabila wari Perezida mu buryo bwa politiki, ikaba ari yo mpamvu yatumye abarimo Ramazani Shadary bavuga ko uyu munyapolitiki yateguriye Tshisekedi kumusimbura.
Byatumye Tshisekedi wabaye Perezida kuva muri Mutarama 2019 agira Vital Kamerhe Umuyobozi w’Ibiro bye.
Hari abemeza ko kubera ubuhemu bwa Vital, bushobora gushyira iherezo ku mubano we na perezida Tshiskedi.