Umuryango w’Umwongereza witwaga Robert Matthew Wilson witabye Imana ari mu Rwanda ku itariki 03 Mata 2020, hamwe n’Inzego za Leta y’u Rwanda, bavuga ko uwo mugabo atishwe n’icyorezo Covid-19.
Wilson wari ufite imyaka 56, bahimbaga Matt, yaguye mu rugo iwe ku Kacyiru aho yabaga wenyine, akaba yari amaze imyaka 12 aba mu Rwanda.
Urupfu rwe rwakurikiwe n’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko yaba yazize Covid-19, kuko na we ubwe ngo yari yarishyize mu kato mu rugo iwe.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) ndetse n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), bavuga ko ibipimo ku cyateye urupfu rwa Wilson bigaragaza ko nta bwandu bwa Coronavirus yari afite.
Ibi kandi birashimangirwa n’itangazo ryanditswe ku wa kane tariki 09 Mata 2020, na Mushiki wa Robert Matthew Wilson witwa Emma Wilson mu izina ry’umuryango, rivuga ko uyu mugabo yazize urupfu rusanzwe.
Iri tangazo rigira riti “Tubabajwe bikomeye no kubika urupfu rwa Matthew Robert Wilson, umwana wacu twakundaga, umuvandimwe n’umubyeyi, rwabaye ku wa gatanu tariki 03 Mata 2020. Urupfu rwa Matthew wari mu rugo iwe i Kigali rwaturutse ku mpamvu zisanzwe, aho yari amaze icyumweru yarishyize mu kato.
Bitewe n’icyorezo cyugarije isi, ntabwo dushoboye gutegura ikiriyo cyo kwibuka ubuzima bwa Matthew, ariko tuzagerageza kubikora mu gihe ibintu byasubiye mu buryo. Ndabizi ko yari afite inshuti nyinshi zifuza kumusezeraho”.
Urupfu rwa Matthew rwabitswe n’inshuti ye y’Umunya-Canada utuye i Kigali, ngo bari bavuganye ku munsi wabanjirijeho akamubwira ko arwaye kandi nta cyo yabikoraho, bwacya agiye kumureba iwe agasanga yashizemo umwuka, arahaguma kugeza ubwo abakozi ba RIB bamugezeho.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko RIB ikimara kumumenyesha iby’urupfu rutunguranye rwa Matthew n’uburyo yari abayeho, bahise bohereza itsinda rijya gukumira ibibazo byavuka, nko gutera imiti mu nzu mbere y’uko umurambo ujyanwa gupimwa.
Dr. Nsanzimana yatangarije KT Press dukesha iyi nkuru ko bafashe ibizamini by’uwapfuye, babipima bashingiye ku buryo bukoreshwa mu gupima Coronavirus, bagasanga ako gakoko katari mu mubiri wa Matthew.
Akomeza agira ati “Twapimye n’abantu bahuye na we mbere, banashyirwa mu kato, ariko bimaze kugaragara ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite bahise basubira mu ngo zabo. Nubwo abantu bari bafite ubwoba birumvikana, ariko icyiza ni uko ibisubizo byabonetse”.
Dr. Nsanzimana avuga ko impungenge z’abantu zari zifite ishingiro bitewe n’akato Matthew yari yarishyizemo hamwe n’ubukana icyorezo Covid-19 gifite, kandi ko raporo y’urupfu rwe yashyikirijwe umuryango we.
Agira ati “Kugeza ubu ntituramenya impamvu y’ukuri yateye urupfu rwa Matthew ku bw’ubuzima bwite bw’umuntu, ariko ntaho ihuriye n’icyorezo Covid-19”.
Itangazo mushiki wa Robert Wilson Matthew yanditse, riravuga ko umuryango wanyuzwe n’uko agiye mu mahoro kandi aguye mu gihugu yakundaga.
Mu Rwanda yari yarahashinze icapiro ryitwa Croydon, akaba yikundiraga gutwara imodoka ziruka cyane, kumva umuziki uvuga cyane ndetse no kugenda kuri moto z’abasirimu.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie-Michelle Umuhoza, yari yabwiye Itangazamakuru ko iby’urupfu rutunguranye rwa Robert Matthew Wilson muri ibi bihe bya Covid-19, byagombaga gusuzumanwa ubushishozi ku bufatanye bwa RIB na RBC.
Izi nzego zirasaba abantu kuguma mu rugo, kwirinda amakuru y’ibihuha cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19, kandi ko icyo cyorezo kitagomba gupimishwa ijisho kugeza igihe ibisubizo bya muganga bibonekeye.