Abagize umutwe w’iterambwoba wa RNC ukorera mu gihugu cya Uganda bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Corona virusi yatangijwe na Perezida Museveni ubwe bakora inama zitandukanye zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ku italiki ya 13 Mata 2020, itsinda ry’abantu bo muri RNC ryakoresheje inama yabereye muri District ya Kakumiro. Iyo nama yayobowe na Gashongore Evariste akaba n’umushumba mu rusengero rwitwa Church of God hamwe na Rukundo Patrick Aka Mahirwe.
Iyo nama yabereye murugo rwa Yoweri ruhereye i Gakindo. Yoweri akaba yari umwe mu bagize itsinda rya FDLR ubu akaba yarabaye umumotsi wa RNC. Bivuze ko bimuye ibirindiro kubera gutinya Rushyashya kuko izi nama ubundi zari zisanzwe zibera murugo kwa Pastoro Gashongore Evariste, ariko kuri iyi nshuro aza kubatsembera avuga ko byatahuwe akaba yumva ntamutekano afite.
Abitabiriye inama babeshywe byinshi cyane cyane ubwo bavuganaga na ba Shebuja Frank Ntwali, Prosy Bonabana, na Sulah Nuwamanya, hakoreshejwe whatsapp bakaba barikomye bikomeye ikinyamakuru Rushyashya kigeza ku basomyi babo inkuru zimvaho kandi zicukumbuye ndetse banibasira uwitwa Damascene ngo yagiye I Kigali, gutanga amakuru ayo matiku akaba yaratangajwe na Ntwali Frank nyirabayazana w’amacakubiri yamunze RNC .
Ntwali akaba yarabeshye abaraho ko Virus ya Corona nirangira azaza agahura nabo ngo abazaniye n’ ubufasha buzabafasha gukora ingendo zo guhiga abayoboke . Abazi Ntwali bazi neza ko arangwa no kubeshya ndetse ko nta n’impamvu yo kumwizera kuko icyo agamije ari kurya imisanzu yabo nk’uko yariye iyabandi ibyo akaba ari ukuri kwambaye ubusa. Amakuru Rushyashya igicukumbura n’uko Kayumba Nyamwasa yivuye inyuma akaba yariyemeje kugura abantu ngo babe abayoboke nyuma yaho abaye nka ya ngata imenye byose. Kuko ikitwaga itsinda rya Uganda ubu ryacitsemo kabiri, igice cya Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya n’igice cya Pastoro Deo Nyirigira uhigwa bukware na Kayumba nyuma yo kwirenza umuhungu we.
Ese ububasha umutwe w’iterabwoba RNC ufite muri Uganda bwaba bushingiye kuri byabindi Kayumba Nyamwasa ajya yigamba iyo aganira n’abayoboke be bahafi’ avuga ko izamurwa mu ntera rya bamwe mubayobozi b’inzego z’umutekano muri icyo gihugu aba yabigizemo uruhare? Nta mugayo wo kwigamba kuko inzego z’umutekano zagaragaye zikubita abaturage banze gukurikiza amabwiriza yo kuguma mu rugo ariko RNC igakoranya inama.
Ntawamenya gusa benshi mu bayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bemeza ko Kayumba Nyamwasa yabaye nka ya ntare iziritse irutwa n’isazi nzima.