• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Editorial 29 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha igitangazamakuru cyandikirwa mu Bufaransa cyitwa RFI cyo ku wa 28 Mutarama 2019 gihamya ko mu gihe Paul Kagame yagombaga kwerekeza I Kinshasa hamwe n’itsinda yari ayoboye y’Abakuru b’ibihugu b’Ubumwe bw’Afurika (UA) akaba kandi yarigeze no guhagarika itangazwa ry’amajwi ya burundu ku mwanya wa Perezida.

Icyo gihe ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa bwari bwamaze kohereza mu ibanga rikomeye abayobozi  babiri  b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR b’Abanyarwanda, umwe muri abo ni umuvugizi wabo ari we LaForge Fils Bazeye boherejwe I Kigali, nkuko tubikesha RFI.

Abagize Servise za Kongo batangiye kwitana ba mwana aho bavugaga ko LaForge Bazeye yifatanyije n’utundi dutsiko tw’Abanyarwanda bahuza umugambi, abo ni itsinda ryigometse ku butegetsi bw’u Rwanda  rya RNC rya Jenerali Kayumba Nyamwasa, rigamije gutera u Rwanda riturutse ku butaka bwa Kongo.

Umuvandimwe wa LaForge Bazeye witwa Petero Celestin Ruhumuriza Uba Norvege yavuze ko atewe ubwoba bw’ubuzima bwa Bazeye aho yagize ati ‘‘Bakimara kuvuga amakuru ko hagiye kuza itsinda rizaba riyobowe na Kagame, icyo gihe abagize ubutegetsi bwa Kabila, bakaba bari ku marembera y’ubutegetsi, bohereje itsinda i Kigali, jyewe ubwanjye nahise ntekereza ko hazaba ikintu kibi kidasanzwe ku bijyanye na mwene data’’.

Petero Celestin Ruhumuriza mwene se wabo na  LaForge Bazeye yakomeje avuga ko abayobozi ba Kongo Kinshasa bahakanye bivuye inyuma uko kohereza  LaForge Bazeye ko ntaho bihuriye na gato no guhanahana uwo muntu mu buryo bwa Politiki bati ‘‘Bazeye yafashwe na Servise z’iperereza nyuma y’iminsi yamaze mu nama z’ubugambanyi i Kampala, nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Kongo.

Umuvugizi w’ingabo za FDLR yatawe muri yombi ku wa 15 Ukuboza  umwaka ushize ku mupaka wa Bunagana hamwe na mugenzi we wari muri uwo mutwe wiwa Théophile Abega wari ushinzwe ubutasi muri FDLR. Itabwa muri yombi ry’abo bagabo bombi ryatangajwe ku munsi ukurikiraho, ntabwo ari ubutegetsi bwa Kongo ahubwo n’ubuyobozi bw’u Rwanda bwahise busaba ako kanya kubohereza.

Umugambi mubisha wo gutera u Rwanda bavuye ku butaka bwa Kongo

Ku ruhande rwa Kongo Kinshasa, ntabwo batinya kugaragaza intege nke mu gihe cyashize mu kohereza abo bayobozi  babiri i Kigali, kuri ubu bitwaza ko bari barihaye igihe gihagije cyo kwiga icyo kibazo, ariko inyandiko n’amatelephone byafashwe byagaragaje ko bari basanganywe ubumwe n’imikoranire na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano mu karere.

Andi makuru yaturutse mu inzego zizewe mu bijyanye n’umutekano muri Kongo ahamya ko umuvugizi wa FDLR yabonanaga n’abakuru baturutse I Bugande babaga bari kumwe n’andi matsinda, abo n’abari mu batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, aribo RNC bayobowe na Jenerali Kayumba Nyamwasa, intego ikaba yari gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Kongo Kinshasa.

Minisitiri w’ingabo wa Kongo  Crispain Atama Tabe

Ibyo birego kandi bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Ingabo wa Kongo yanditse ku wa 18 Mutarama ku munsi ubanziriza inama  y’abakuru b’ibihugu yabereye I Addis-Abeba. Reba ibaruwa..

Aha Minisitiri w’ingabo wa Kongo witwa Crispain Atama Tabe yasabye Leila Zerrougui  umuyobozi wa MONUSCO ubufasha bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye witwa “Casques bleus” mu rurimi rw’amahanga, Minisitiri Atama Tabe yagize ati ‘‘kubera y’uko FDLR na ba Kayumba bagiye kuva mu Majyaruguru ya Kivu bagana mu Majyepfo ya Kivu nkuko bahamagawe na Kayumba kugira ngo bagire ubumwe, kugira ngo batere u Rwanda baturutse muri Kongo”.

Ariko igitangaje kubera ubugambanyi bwa MONUSCO no kwanga  kuburizamo uyu mugambi wa RNC na FDLR  iyo baruwa  ntabwo yayakiriye.

Ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Kongo [ MONUSCO] ngo ntabwo yigeze ihakana gukorana n’Ingabo za Kongo Kinshasa (FARDC) ariko ko bagiye bamenyesha abayobozi ba Kongo ko muri izo ngabo  za Kayumba harimo amagana ya FDLR.

Iri fatwa ry’Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega kuza I Kigali, abantu basesengura iby’umutekano muri kano karere barahamya ko amabanga  ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

2019-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Editorial 27 Mar 2020
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Editorial 13 Nov 2020
Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Editorial 31 Oct 2018
Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa

Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa

Editorial 02 Dec 2018

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 30, 20197:22 am -

    Bari i Kigali baba bagize amahirwe yo Kuva muri ariya mashyamba atazagira icyo abagezaho.Abandi ko batahuka baba iki se ntibaza mu rwababyaye!!! Urwanda ni igihugu cyamahoro namahanga arabishimangira bariya bashaka inyungu zabo bwite babareke.Inda nini yishe nyirayo.Abanyekongo bamaze kureba kure bakomeze guharanira inyungu zigihugu cyabo nizakarere muri rusange.Nayo MONUSCO Izaba nka ya ndondogozi yururondwe isigara ku ruhu inka yarariwe kera!!!!

    Subiza
  2. nkotanyi
    January 30, 20198:09 am -

    Yeah rwose aba congoman bamaze kuba abantu b’abagabo babonye ko gucumbikira ziriya nkozi z’ibibi nta nyungu irimo rwose nabo bibateza umutekano muke. naho ibya Bosiko na kayumba bigiye kujya ku mugaragaro rwose ibyo bateguraga byose bimenyekane igihugu cyacu cyahuye ni ibibazo byinshi ubu ikiganza y’uwiteka ntikizatuvaho niwe uturinda imigambi y’ababisha izapfuba

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru