• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Editorial 29 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha igitangazamakuru cyandikirwa mu Bufaransa cyitwa RFI cyo ku wa 28 Mutarama 2019 gihamya ko mu gihe Paul Kagame yagombaga kwerekeza I Kinshasa hamwe n’itsinda yari ayoboye y’Abakuru b’ibihugu b’Ubumwe bw’Afurika (UA) akaba kandi yarigeze no guhagarika itangazwa ry’amajwi ya burundu ku mwanya wa Perezida.

Icyo gihe ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa bwari bwamaze kohereza mu ibanga rikomeye abayobozi  babiri  b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR b’Abanyarwanda, umwe muri abo ni umuvugizi wabo ari we LaForge Fils Bazeye boherejwe I Kigali, nkuko tubikesha RFI.

Abagize Servise za Kongo batangiye kwitana ba mwana aho bavugaga ko LaForge Bazeye yifatanyije n’utundi dutsiko tw’Abanyarwanda bahuza umugambi, abo ni itsinda ryigometse ku butegetsi bw’u Rwanda  rya RNC rya Jenerali Kayumba Nyamwasa, rigamije gutera u Rwanda riturutse ku butaka bwa Kongo.

Umuvandimwe wa LaForge Bazeye witwa Petero Celestin Ruhumuriza Uba Norvege yavuze ko atewe ubwoba bw’ubuzima bwa Bazeye aho yagize ati ‘‘Bakimara kuvuga amakuru ko hagiye kuza itsinda rizaba riyobowe na Kagame, icyo gihe abagize ubutegetsi bwa Kabila, bakaba bari ku marembera y’ubutegetsi, bohereje itsinda i Kigali, jyewe ubwanjye nahise ntekereza ko hazaba ikintu kibi kidasanzwe ku bijyanye na mwene data’’.

Petero Celestin Ruhumuriza mwene se wabo na  LaForge Bazeye yakomeje avuga ko abayobozi ba Kongo Kinshasa bahakanye bivuye inyuma uko kohereza  LaForge Bazeye ko ntaho bihuriye na gato no guhanahana uwo muntu mu buryo bwa Politiki bati ‘‘Bazeye yafashwe na Servise z’iperereza nyuma y’iminsi yamaze mu nama z’ubugambanyi i Kampala, nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Kongo.

Umuvugizi w’ingabo za FDLR yatawe muri yombi ku wa 15 Ukuboza  umwaka ushize ku mupaka wa Bunagana hamwe na mugenzi we wari muri uwo mutwe wiwa Théophile Abega wari ushinzwe ubutasi muri FDLR. Itabwa muri yombi ry’abo bagabo bombi ryatangajwe ku munsi ukurikiraho, ntabwo ari ubutegetsi bwa Kongo ahubwo n’ubuyobozi bw’u Rwanda bwahise busaba ako kanya kubohereza.

Umugambi mubisha wo gutera u Rwanda bavuye ku butaka bwa Kongo

Ku ruhande rwa Kongo Kinshasa, ntabwo batinya kugaragaza intege nke mu gihe cyashize mu kohereza abo bayobozi  babiri i Kigali, kuri ubu bitwaza ko bari barihaye igihe gihagije cyo kwiga icyo kibazo, ariko inyandiko n’amatelephone byafashwe byagaragaje ko bari basanganywe ubumwe n’imikoranire na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano mu karere.

Andi makuru yaturutse mu inzego zizewe mu bijyanye n’umutekano muri Kongo ahamya ko umuvugizi wa FDLR yabonanaga n’abakuru baturutse I Bugande babaga bari kumwe n’andi matsinda, abo n’abari mu batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, aribo RNC bayobowe na Jenerali Kayumba Nyamwasa, intego ikaba yari gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Kongo Kinshasa.

Minisitiri w’ingabo wa Kongo  Crispain Atama Tabe

Ibyo birego kandi bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Ingabo wa Kongo yanditse ku wa 18 Mutarama ku munsi ubanziriza inama  y’abakuru b’ibihugu yabereye I Addis-Abeba. Reba ibaruwa..

Aha Minisitiri w’ingabo wa Kongo witwa Crispain Atama Tabe yasabye Leila Zerrougui  umuyobozi wa MONUSCO ubufasha bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye witwa “Casques bleus” mu rurimi rw’amahanga, Minisitiri Atama Tabe yagize ati ‘‘kubera y’uko FDLR na ba Kayumba bagiye kuva mu Majyaruguru ya Kivu bagana mu Majyepfo ya Kivu nkuko bahamagawe na Kayumba kugira ngo bagire ubumwe, kugira ngo batere u Rwanda baturutse muri Kongo”.

Ariko igitangaje kubera ubugambanyi bwa MONUSCO no kwanga  kuburizamo uyu mugambi wa RNC na FDLR  iyo baruwa  ntabwo yayakiriye.

Ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Kongo [ MONUSCO] ngo ntabwo yigeze ihakana gukorana n’Ingabo za Kongo Kinshasa (FARDC) ariko ko bagiye bamenyesha abayobozi ba Kongo ko muri izo ngabo  za Kayumba harimo amagana ya FDLR.

Iri fatwa ry’Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega kuza I Kigali, abantu basesengura iby’umutekano muri kano karere barahamya ko amabanga  ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

2019-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Editorial 16 Dec 2022
Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Editorial 30 Dec 2020
Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Editorial 18 Feb 2020
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 30, 20197:22 am -

    Bari i Kigali baba bagize amahirwe yo Kuva muri ariya mashyamba atazagira icyo abagezaho.Abandi ko batahuka baba iki se ntibaza mu rwababyaye!!! Urwanda ni igihugu cyamahoro namahanga arabishimangira bariya bashaka inyungu zabo bwite babareke.Inda nini yishe nyirayo.Abanyekongo bamaze kureba kure bakomeze guharanira inyungu zigihugu cyabo nizakarere muri rusange.Nayo MONUSCO Izaba nka ya ndondogozi yururondwe isigara ku ruhu inka yarariwe kera!!!!

    Subiza
  2. nkotanyi
    January 30, 20198:09 am -

    Yeah rwose aba congoman bamaze kuba abantu b’abagabo babonye ko gucumbikira ziriya nkozi z’ibibi nta nyungu irimo rwose nabo bibateza umutekano muke. naho ibya Bosiko na kayumba bigiye kujya ku mugaragaro rwose ibyo bateguraga byose bimenyekane igihugu cyacu cyahuye ni ibibazo byinshi ubu ikiganza y’uwiteka ntikizatuvaho niwe uturinda imigambi y’ababisha izapfuba

    Subiza

Leave a Reply to nkotanyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi
Amakuru

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Editorial 25 Jun 2025
Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0
Amakuru

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Editorial 15 Jun 2024
Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa
ITOHOZA

Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Editorial 06 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru