Kuri uyu wa mbere, tariki ya 27 Mata, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku buryo bw’ikoranabuhanga, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo ibikorwa bikomeje bijyanye no guhangana n’icyorezo cya Virus ya Corona, umutekano w’igihugu muri rusange n’ibindi. Ku kibazo cy’umutekano Perezida Kagame yabajijwe ku bijyanye n’amakuru ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo gufasha ingabo z’icyo gihugu mu guhashya imitwe yitwara gisirikari harimo na FDLR. Perezida Kagame yamaganye ayo makuru ko nta musirikari w’u Rwanda uri ku butaka bwa Kongo.
Ibi bije bikurikira inyandiko ndende zakozwe n’ikinyamakuru RFI kivuga ko cyakoze ubucukumbuzi kigasanga ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo. Ibi ariko byaje kwamaganwa n’abantu batandukanye bavuga ko RFI yabaye igikoresho cy’abarwanya Perezida Felix Tshisekedi aho RFI ikurikirwanwa cyane I Kinshasa iba itambutsa ibyo Martin Fayulu ashaka. Ibi kandi byatewe nuko kuva mu kwezi kwa Kamena umwaka ushize, Ingabo za FARDC zahagurukiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Congo, aho abayobozi bakuru ba FDLR barimo na Lt Gen Sylvestre Mudacumura yahitanwe n’ibi bitero. Nyuma yibi bitero abantu batandukanye bavuzeko FARDC itari yonyine muri ibi bitero, ariko Perezida Kagame yamaze amatsiko ababyibazaga.
Perezida Kagame kandi yibukije abakurikiye iki kiganiro ko buri gihe iyo havugwa ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, bimwibutsa imyaka 26 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rugihanganye n’ikibazo cy’abayigizemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro yavutse nyuma yaho ikagenda ihinduranya amazina.
Perezida Kagame yavuzeko hari n’abitwa ko ari impuguke mu karere ariko nabo bagakwirakwiza ibihuha; yongeyeho ko amakuru y’ubutasi u Rwanda rufite aruko ingabo z’u Burundi zagiye muri Kongo kurwanya imitwe irwanya icyo gihugu ariko nanone nabo bafatanyije na FDLR.
Kuri Corona Virus, Perezida Kagame yavuze kuri miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika u Rwanda ruheruka gutanga nk’imisanzu muri Afurika Yunze Ubumwe adakwiye kugaragara nk’ubushobozi bwashyizwe ahadakwiye, kuko iyo izo nzego zikora neza narwo rubyungukiramo. Yongeyeho ko hari amafaranga u Rwanda rwungunze aruta kure ayo miliyoni imwe y’amadorali u Rwanda rwatanze.
Kurikira ikiganiro cyose hano