Mu gihe twibuka abacu bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ni ngombwa ko twibukiranya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa, ndetse n’amayeri yose abayiteguye bari bahimbye yo kuzayihakana, byananirana bagashaka undi bayegekaho.
Muri iyi nyandiko turifashisha ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zinyuranye, zirimo na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,CNLG, ibyegeranyo by’abahanga banyuranye, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, tubagaragarize uburyo Leta-ngome y’Abatabazi, EX-FAR n’abandi ba”power”, bagiriwe inama yo guhindanya isura ya FPR-Inkotanyi, bayigerekaho ubwicanyi bwose ariko, kuko ukuri kudatsindwa, umugambi wa ba rukarabankaba upfira mu igi.
Ntibikiri inkuru ko Ubutegetsi bw’Ubufaransa, bwari burangajwe imbere na Perezida François Mitterrand, bwakomeje gufasha leta yakoze Jenoside, butitaye ku bihano yari yafatiwe, nyuma y’aho amahanga atangiye kumenya amahano yari irimo gukorera igice kimwe cy’abaturage bayo.
CNLG yatahuye ibiganiro Jenerali Jean Pierre HUSHON wari ushinzwe ubutwererare mpuzamahanga mu gisirikari cy’uBufaransa, yagiranye na Col. Ephrem RWABALINDA wari igikomerwa muri FAR, mu nama yabaye tariki ya 10 Gicurasi 1994 I Paris mu Bufaransa. Mu gusuzuma icyo u Bufaransa bwakomeza gufasha Leta y’Abatabazi yari imaze gukomanyirizwa mu byo kugura intwaro(embargo sur les Armes), Col Rwabalinda yasabye Jenerali HUCHON ko yabavuganira, maze bakabona ibikoresho bya gisirikari, birimo imbunda za rutura, amasasu yazo n’imyenda ya gisirikari. Ibyo Gen. Huchon yarabyemeye a, ndetse banemeranywa ko ikibuga cyi’indege cya KAMEMBE aricyo byazanyuzwaho rwishishwa, cyangwa hakifashishwa “ibihugu by’ inshuti”bituranye n’uRwanda”. Abashakashatsi banyuranye barimo Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko y’uBufaransa, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho uRwanda, ICTR, mu manza z’abahamwe n’icyaha cya Jenoside , cyane cyane izaburashije abasirikari, nka Col. Theoneste Bagosora, Col. Anathole Nsengiyumva, Gen. Augustin Ndindiriyimana n’abandi bari mu buyobozi bukuru bwa FAR, bagaragaza ko ibihugu nka Zayire(ubu ni DRC), Comores n’ibindi byinshi byakomeje gutambutsa ibikoresho bya gisirikari bivuye mu uBufaransa bwa Mitterrand, byohererejwe u Rwanda, muri ambargo hagati. Iby’ikomanyirizwa rya Leta ya Perezida Theodore Sindikubwayo na Minisitiri w’intebe we, Yohani KAMBANDA, n’uko uBufaransa bwakomeje kunyuranya naryo, tuzagenda tubigarukaho mu makuru yacu ari imbere
Twigarukire ku mushyikirano hagati ya Gen. Huchon na Col Rwabalinda . Muri uwo mubonano rero, wari unarimo Col Cyprien Kayumba, wari ushinzwe gushakira ingabo za FAR ibikoresho na Col. Sebastien Ntahobari wari “Military Attaché” muri Ambassade y’uRwanda mu Bufaransa, n’abandi ba ba ofisiye bakuru ba Ex-FAR, Leta, y’u Rwanda yashishikarijwe gukora uko ishoboye igahakana uruhare rwayo mu bwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi n’Abahutu batari mu mugambi wa Jenoside, ahubwo ikabwegeka kuri FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo, bitaba ibyo amahanga akazabavanaho amaboko, kubera ubwo bwicanyi ndengakamere bwakorwaga ku mugaragaro
Col Rwabalinda na bagenzi be baratumitse, ndetse muri raporo y’ubutumwa yakoze avuye mu Bufaransa igashyikirizwa guverinoma n’ubuyobozi bw’ingabo, yagize ati:” Abategetsi b’uBufaransa biteguye gukomeza kudufasha, gusa bafite imbogamizi kubera itangazamakuru, ribogamiye kuri FPR, rikaba ridahwema kudushinja ubwicanyi. Baradusaba rero gukoresha uburyo bwose icyaha kikajya ku mutwe wa FPR, kugirango turengere isura yacu mu mahanga”.
Amakuru yemeza ko nyuma y’iyi raporo Leta y’Abatabazi yatangiye kuvuga ko FPR yica abantu aho inyuze hose, ko ndetse abaturage bose bahagurukiye kuyirwanya. Ikirengagiza abahigwaga bayihungiragaho ubutitsa, ndetse n’ibikorwa by’ubutwari abasirikari ba RPA batahwemaga gukora ngo barokore abantu, hatitawe ku bwoko bwabo. Abari za MUMENA, Collège St André, St Paul, Remera, Kicukiro n’ahandi, bambera abahamya.
Nyuma ya raporo ya Col. Rwabalinda nibwo ibitangazamakuru nka Kangura na RTLM, byatangiye kubuga ko: ..”ubu isi yose yamenye ko FPR irimo kwica abantu, cyane cyane Abahutu, ko n’abatutsi bapfa ari abiyahuzi, bashotora Abahutu..”Igitangaje ariko, ibyo bitangazamakuru byivuguruzaga buri kanya, biti:”..abahutu mwiba abana. Nimukomeze mutsembe izo nyenzi, ariko imirambo yazo mwikomeza kuyirambika ku karubanda, kuko bigaragarira nabi amahanga”.
Ibi byose byaje gukurikirwa n’urugendo Umufaransa Bernard KOUCHNER wari ukuriye Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka, MSF, yagiriye mu Rwanda hagati muri Gicurasi 1994, agenzwa n’ibikorwa byo gutabara imfubyi. Nyuma y’inama yagiranye na Guverinoma y’Abatabazi, ibiganiro yagiranye n’imiryango y’ubutabazi yigenga nka CICR, MSF n’indi icyo gihe yashyiraga mu gaciro , ndetse akazenguruka uduce twinshi tw’uRwanda , yiboneye ukuri. Muri raporo ye isoza ubutumwa, Dr Kouchner yabaye mu ba mbere batangaje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside, kandi abibasiwe ari abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Isi yose yaje kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda. Uku kuri kwaje no gushimangirwa na ICTR, ndetse abacamanza banzura ko benshi mu bari mu buyobozi bwa Leta n’ubwa gisirikari mu Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga, bayigizemo uruhare. Ubu abatari bake yarabahamye, bararangiriza ibihano byabo muri gereza, n’ubwo hari abakibundabunda hirya no hino ku isi. Amahanga yarashyize amenya kandi yemera ko FPR –Inkotanyi yahagaritse Jenoside isi yose ibirebera, maze inama za Gen. Jean Pierre HUCHON ziba impfabusa zityo. Leta y’Abatabazi yaje gutsindwa, irangara, abayiteraga inkunga bakorwa n’ikimwaro. Ubu bararisha ibipapirano bya “double genocide”, ariko nabyo ntibizafata,kuko Abanyarwanda barahumutse, ntibakiri ba bandi bakurikira buhumyi, kubera inyungu z’agatsiko.
Bahagurukiye kuvuga no kuyoboka ukuri, kugeza igihe na bake bagishukwa, kimwe n’ abanyamahanga bagishyigikiye inkoramaraso bazava ku izima.
Umuhanga yaravuze ati:” Ikinyoma kirihuta, naho ukuri kwigendera buhoro buhoro, ariko bikarangira gutsinze”.