• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

Ubwanditsi 15 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu gihe twibuka abacu bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ni ngombwa ko twibukiranya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa, ndetse n’amayeri yose abayiteguye bari bahimbye yo kuzayihakana, byananirana bagashaka undi bayegekaho.

Muri iyi nyandiko turifashisha ubushakashatsi bwakozwe  n’impuguke zinyuranye, zirimo na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,CNLG, ibyegeranyo by’abahanga banyuranye, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, tubagaragarize uburyo Leta-ngome  y’Abatabazi, EX-FAR n’abandi ba”power”,  bagiriwe inama yo guhindanya isura ya FPR-Inkotanyi, bayigerekaho ubwicanyi bwose ariko, kuko ukuri kudatsindwa, umugambi  wa ba rukarabankaba upfira mu igi.

Ntibikiri inkuru ko Ubutegetsi bw’Ubufaransa, bwari burangajwe imbere na Perezida François Mitterrand, bwakomeje gufasha leta yakoze Jenoside, butitaye ku bihano yari yafatiwe, nyuma y’aho amahanga atangiye kumenya amahano yari irimo gukorera igice kimwe cy’abaturage bayo.

CNLG yatahuye ibiganiro Jenerali  Jean Pierre HUSHON wari ushinzwe ubutwererare mpuzamahanga mu gisirikari cy’uBufaransa, yagiranye  na Col. Ephrem RWABALINDA wari igikomerwa muri FAR, mu nama yabaye tariki ya 10 Gicurasi 1994 I Paris mu Bufaransa. Mu gusuzuma icyo u Bufaransa bwakomeza gufasha Leta y’Abatabazi yari imaze gukomanyirizwa mu byo kugura intwaro(embargo sur les Armes), Col Rwabalinda yasabye Jenerali HUCHON ko yabavuganira, maze bakabona ibikoresho bya gisirikari, birimo imbunda za rutura, amasasu  yazo n’imyenda ya gisirikari. Ibyo Gen. Huchon yarabyemeye a, ndetse banemeranywa ko ikibuga cyi’indege cya KAMEMBE aricyo byazanyuzwaho rwishishwa, cyangwa hakifashishwa “ibihugu by’ inshuti”bituranye n’uRwanda”. Abashakashatsi banyuranye barimo Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko y’uBufaransa, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho uRwanda, ICTR, mu manza z’abahamwe n’icyaha cya Jenoside , cyane cyane izaburashije abasirikari, nka Col. Theoneste Bagosora, Col. Anathole Nsengiyumva, Gen. Augustin Ndindiriyimana n’abandi bari mu buyobozi bukuru bwa FAR, bagaragaza ko ibihugu nka Zayire(ubu ni DRC), Comores n’ibindi byinshi byakomeje gutambutsa ibikoresho bya gisirikari bivuye mu uBufaransa bwa Mitterrand, byohererejwe u Rwanda, muri ambargo hagati. Iby’ikomanyirizwa rya Leta ya  Perezida Theodore Sindikubwayo na Minisitiri w’intebe we, Yohani KAMBANDA,  n’uko uBufaransa bwakomeje kunyuranya naryo, tuzagenda tubigarukaho mu makuru yacu ari imbere

Twigarukire ku mushyikirano hagati ya Gen. Huchon na  Col  Rwabalinda . Muri uwo mubonano rero, wari unarimo  Col Cyprien Kayumba, wari ushinzwe gushakira ingabo za FAR ibikoresho na Col. Sebastien Ntahobari wari “Military Attaché” muri Ambassade y’uRwanda mu Bufaransa, n’abandi ba  ba ofisiye bakuru ba Ex-FAR,   Leta,  y’u Rwanda yashishikarijwe gukora uko ishoboye igahakana uruhare rwayo mu bwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi n’Abahutu batari mu mugambi wa Jenoside, ahubwo ikabwegeka kuri FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo, bitaba ibyo amahanga akazabavanaho amaboko, kubera ubwo bwicanyi ndengakamere bwakorwaga ku mugaragaro

Col  Rwabalinda na bagenzi be baratumitse, ndetse muri raporo y’ubutumwa yakoze avuye mu Bufaransa igashyikirizwa guverinoma n’ubuyobozi bw’ingabo, yagize ati:” Abategetsi b’uBufaransa biteguye gukomeza kudufasha, gusa bafite imbogamizi kubera itangazamakuru, ribogamiye kuri FPR, rikaba ridahwema kudushinja ubwicanyi. Baradusaba rero gukoresha uburyo bwose icyaha kikajya ku mutwe wa FPR, kugirango turengere isura yacu mu mahanga”.

Amakuru yemeza ko nyuma y’iyi raporo Leta y’Abatabazi yatangiye kuvuga ko FPR yica abantu aho inyuze hose, ko ndetse  abaturage bose bahagurukiye kuyirwanya. Ikirengagiza abahigwaga bayihungiragaho ubutitsa, ndetse n’ibikorwa by’ubutwari abasirikari ba RPA batahwemaga gukora ngo barokore abantu, hatitawe ku bwoko bwabo. Abari za MUMENA, Collège St André, St Paul, Remera, Kicukiro  n’ahandi, bambera abahamya.

Nyuma ya raporo ya Col. Rwabalinda nibwo ibitangazamakuru nka Kangura na RTLM, byatangiye kubuga ko: ..”ubu isi yose yamenye ko  FPR irimo kwica abantu, cyane cyane Abahutu, ko n’abatutsi bapfa ari abiyahuzi, bashotora Abahutu..”Igitangaje ariko, ibyo bitangazamakuru byivuguruzaga buri kanya, biti:”..abahutu mwiba abana. Nimukomeze mutsembe izo nyenzi, ariko  imirambo yazo mwikomeza kuyirambika  ku karubanda, kuko bigaragarira nabi amahanga”.

Ibi byose byaje gukurikirwa n’urugendo Umufaransa Bernard KOUCHNER wari ukuriye Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka, MSF, yagiriye mu Rwanda hagati muri Gicurasi 1994, agenzwa n’ibikorwa byo gutabara imfubyi. Nyuma y’inama yagiranye na Guverinoma y’Abatabazi, ibiganiro yagiranye n’imiryango y’ubutabazi yigenga nka CICR, MSF n’indi icyo gihe yashyiraga mu gaciro , ndetse akazenguruka uduce twinshi tw’uRwanda , yiboneye ukuri. Muri raporo ye isoza ubutumwa, Dr Kouchner yabaye mu ba mbere batangaje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside, kandi abibasiwe ari abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Isi yose yaje kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi  yateguwe, igashyirwa mu bikorwa  n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda. Uku kuri kwaje no gushimangirwa na ICTR, ndetse abacamanza banzura ko  benshi mu bari mu buyobozi bwa Leta n’ubwa gisirikari mu Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga,  bayigizemo uruhare. Ubu abatari bake yarabahamye, bararangiriza ibihano byabo muri gereza, n’ubwo hari abakibundabunda hirya no hino ku isi. Amahanga yarashyize amenya kandi  yemera ko FPR –Inkotanyi yahagaritse Jenoside isi yose ibirebera, maze inama za Gen. Jean Pierre HUCHON  ziba impfabusa zityo. Leta y’Abatabazi yaje gutsindwa, irangara, abayiteraga inkunga bakorwa n’ikimwaro. Ubu bararisha ibipapirano bya “double genocide”, ariko  nabyo ntibizafata,kuko Abanyarwanda barahumutse, ntibakiri ba bandi bakurikira buhumyi, kubera inyungu z’agatsiko.

Bahagurukiye  kuvuga no kuyoboka ukuri, kugeza  igihe na bake bagishukwa, kimwe n’ abanyamahanga bagishyigikiye inkoramaraso bazava ku izima.

Umuhanga yaravuze ati:” Ikinyoma kirihuta, naho ukuri kwigendera buhoro buhoro, ariko bikarangira gutsinze”.

2020-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Ubwanditsi 21 Nov 2019
Uganda: Abadipolomate bakemanze umwanzuro wo gutegeka ibigo guhagarika abanyamakuru basaga 30

Uganda: Abadipolomate bakemanze umwanzuro wo gutegeka ibigo guhagarika abanyamakuru basaga 30

Ubwanditsi 04 May 2019
Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique

Ubwanditsi 03 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kabishi mu bakinnyi bashya muri Mukura VS yasinyishije umunyarwanda wakinaga mu Burundi
IMIKINO

Kabishi mu bakinnyi bashya muri Mukura VS yasinyishije umunyarwanda wakinaga mu Burundi

Ubwanditsi 23 Jan 2018
USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa
POLITIKI

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru