• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

Ubwanditsi 15 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu gihe twibuka abacu bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ni ngombwa ko twibukiranya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa, ndetse n’amayeri yose abayiteguye bari bahimbye yo kuzayihakana, byananirana bagashaka undi bayegekaho.

Muri iyi nyandiko turifashisha ubushakashatsi bwakozwe  n’impuguke zinyuranye, zirimo na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,CNLG, ibyegeranyo by’abahanga banyuranye, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, tubagaragarize uburyo Leta-ngome  y’Abatabazi, EX-FAR n’abandi ba”power”,  bagiriwe inama yo guhindanya isura ya FPR-Inkotanyi, bayigerekaho ubwicanyi bwose ariko, kuko ukuri kudatsindwa, umugambi  wa ba rukarabankaba upfira mu igi.

Ntibikiri inkuru ko Ubutegetsi bw’Ubufaransa, bwari burangajwe imbere na Perezida François Mitterrand, bwakomeje gufasha leta yakoze Jenoside, butitaye ku bihano yari yafatiwe, nyuma y’aho amahanga atangiye kumenya amahano yari irimo gukorera igice kimwe cy’abaturage bayo.

CNLG yatahuye ibiganiro Jenerali  Jean Pierre HUSHON wari ushinzwe ubutwererare mpuzamahanga mu gisirikari cy’uBufaransa, yagiranye  na Col. Ephrem RWABALINDA wari igikomerwa muri FAR, mu nama yabaye tariki ya 10 Gicurasi 1994 I Paris mu Bufaransa. Mu gusuzuma icyo u Bufaransa bwakomeza gufasha Leta y’Abatabazi yari imaze gukomanyirizwa mu byo kugura intwaro(embargo sur les Armes), Col Rwabalinda yasabye Jenerali HUCHON ko yabavuganira, maze bakabona ibikoresho bya gisirikari, birimo imbunda za rutura, amasasu  yazo n’imyenda ya gisirikari. Ibyo Gen. Huchon yarabyemeye a, ndetse banemeranywa ko ikibuga cyi’indege cya KAMEMBE aricyo byazanyuzwaho rwishishwa, cyangwa hakifashishwa “ibihugu by’ inshuti”bituranye n’uRwanda”. Abashakashatsi banyuranye barimo Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko y’uBufaransa, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho uRwanda, ICTR, mu manza z’abahamwe n’icyaha cya Jenoside , cyane cyane izaburashije abasirikari, nka Col. Theoneste Bagosora, Col. Anathole Nsengiyumva, Gen. Augustin Ndindiriyimana n’abandi bari mu buyobozi bukuru bwa FAR, bagaragaza ko ibihugu nka Zayire(ubu ni DRC), Comores n’ibindi byinshi byakomeje gutambutsa ibikoresho bya gisirikari bivuye mu uBufaransa bwa Mitterrand, byohererejwe u Rwanda, muri ambargo hagati. Iby’ikomanyirizwa rya Leta ya  Perezida Theodore Sindikubwayo na Minisitiri w’intebe we, Yohani KAMBANDA,  n’uko uBufaransa bwakomeje kunyuranya naryo, tuzagenda tubigarukaho mu makuru yacu ari imbere

Twigarukire ku mushyikirano hagati ya Gen. Huchon na  Col  Rwabalinda . Muri uwo mubonano rero, wari unarimo  Col Cyprien Kayumba, wari ushinzwe gushakira ingabo za FAR ibikoresho na Col. Sebastien Ntahobari wari “Military Attaché” muri Ambassade y’uRwanda mu Bufaransa, n’abandi ba  ba ofisiye bakuru ba Ex-FAR,   Leta,  y’u Rwanda yashishikarijwe gukora uko ishoboye igahakana uruhare rwayo mu bwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi n’Abahutu batari mu mugambi wa Jenoside, ahubwo ikabwegeka kuri FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo, bitaba ibyo amahanga akazabavanaho amaboko, kubera ubwo bwicanyi ndengakamere bwakorwaga ku mugaragaro

Col  Rwabalinda na bagenzi be baratumitse, ndetse muri raporo y’ubutumwa yakoze avuye mu Bufaransa igashyikirizwa guverinoma n’ubuyobozi bw’ingabo, yagize ati:” Abategetsi b’uBufaransa biteguye gukomeza kudufasha, gusa bafite imbogamizi kubera itangazamakuru, ribogamiye kuri FPR, rikaba ridahwema kudushinja ubwicanyi. Baradusaba rero gukoresha uburyo bwose icyaha kikajya ku mutwe wa FPR, kugirango turengere isura yacu mu mahanga”.

Amakuru yemeza ko nyuma y’iyi raporo Leta y’Abatabazi yatangiye kuvuga ko FPR yica abantu aho inyuze hose, ko ndetse  abaturage bose bahagurukiye kuyirwanya. Ikirengagiza abahigwaga bayihungiragaho ubutitsa, ndetse n’ibikorwa by’ubutwari abasirikari ba RPA batahwemaga gukora ngo barokore abantu, hatitawe ku bwoko bwabo. Abari za MUMENA, Collège St André, St Paul, Remera, Kicukiro  n’ahandi, bambera abahamya.

Nyuma ya raporo ya Col. Rwabalinda nibwo ibitangazamakuru nka Kangura na RTLM, byatangiye kubuga ko: ..”ubu isi yose yamenye ko  FPR irimo kwica abantu, cyane cyane Abahutu, ko n’abatutsi bapfa ari abiyahuzi, bashotora Abahutu..”Igitangaje ariko, ibyo bitangazamakuru byivuguruzaga buri kanya, biti:”..abahutu mwiba abana. Nimukomeze mutsembe izo nyenzi, ariko  imirambo yazo mwikomeza kuyirambika  ku karubanda, kuko bigaragarira nabi amahanga”.

Ibi byose byaje gukurikirwa n’urugendo Umufaransa Bernard KOUCHNER wari ukuriye Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka, MSF, yagiriye mu Rwanda hagati muri Gicurasi 1994, agenzwa n’ibikorwa byo gutabara imfubyi. Nyuma y’inama yagiranye na Guverinoma y’Abatabazi, ibiganiro yagiranye n’imiryango y’ubutabazi yigenga nka CICR, MSF n’indi icyo gihe yashyiraga mu gaciro , ndetse akazenguruka uduce twinshi tw’uRwanda , yiboneye ukuri. Muri raporo ye isoza ubutumwa, Dr Kouchner yabaye mu ba mbere batangaje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside, kandi abibasiwe ari abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Isi yose yaje kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi  yateguwe, igashyirwa mu bikorwa  n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda. Uku kuri kwaje no gushimangirwa na ICTR, ndetse abacamanza banzura ko  benshi mu bari mu buyobozi bwa Leta n’ubwa gisirikari mu Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga,  bayigizemo uruhare. Ubu abatari bake yarabahamye, bararangiriza ibihano byabo muri gereza, n’ubwo hari abakibundabunda hirya no hino ku isi. Amahanga yarashyize amenya kandi  yemera ko FPR –Inkotanyi yahagaritse Jenoside isi yose ibirebera, maze inama za Gen. Jean Pierre HUCHON  ziba impfabusa zityo. Leta y’Abatabazi yaje gutsindwa, irangara, abayiteraga inkunga bakorwa n’ikimwaro. Ubu bararisha ibipapirano bya “double genocide”, ariko  nabyo ntibizafata,kuko Abanyarwanda barahumutse, ntibakiri ba bandi bakurikira buhumyi, kubera inyungu z’agatsiko.

Bahagurukiye  kuvuga no kuyoboka ukuri, kugeza  igihe na bake bagishukwa, kimwe n’ abanyamahanga bagishyigikiye inkoramaraso bazava ku izima.

Umuhanga yaravuze ati:” Ikinyoma kirihuta, naho ukuri kwigendera buhoro buhoro, ariko bikarangira gutsinze”.

2020-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Ubwanditsi 23 Jul 2020
Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubwanditsi 06 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

440,000$: Ikiguzi  cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America
ITOHOZA

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Ubwanditsi 02 Oct 2017
ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO
Amakuru

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

Ubwanditsi 16 Dec 2025
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.
Amakuru

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru