• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abakandida Depite Ba FPR Inkotanyi Basabwe Kuzahora Batekereza Ku Ngaruka Z’imikorere Yabo

Abakandida Depite Ba FPR Inkotanyi Basabwe Kuzahora Batekereza Ku Ngaruka Z’imikorere Yabo

Ubwanditsi 09 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

“Tugomba guhora dutekereza ku ngaruka z’imikorere yacu. iyo ibaye mibi, bigira ingaruka ku baturage ndetse no kuri twebwe ubwacu. Gutekereza kubyo dukora bituma tunoza imikorere”, ubu ni bumwe mu butumwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageneye abakandida ba FPR mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri mu ijambo yavugiye mu nama ya Biropolitiki y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 08 Nyakanga 2018.

Kuri iki Cyumweru nibwo biropolitiki ya FPR Inkotanyi yamurikiwe abakandida depite 70 bazahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Urutonde rw’aba badepite rukaba rwasomwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe.

Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 2000 bari bitabiriye iyi nama ya biro politiki, Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye aba bakandida ko akazi kabategereje katoroshye na gato kandi gasaba gufatanya no kumenya ko abo bazaba bahagarariye ari abantu baba babatumye kandi abibutsa ko nta n’umwe uri kamara.

Chairman wa FPR yagize ati: “Abo tumaze kwerekwa ni abagiye guhagararira Umuryango wacu, abanyarwanda. Inteko yacu ntabwo ibamo abaturuka muri FPR gusa. Habamo n’abahagarariye indi mitwe ya politiki nabo batoranywa bitewe n’imitwe baturukamo”

Yakomeje agira ati:” Ibyo icyo bivuze ni ubufatanye, ubumwe bw’abanyarwanda ntawe dusize inyuma niyo twaba tutumva politiki kimwe. Igihugu cyacu n’aho twifuza kukiganisha bigaragara mu bufatanye bw’imitwe ya politiki iri mu nteko.”

Perezida Kagame yakomeje abibutsa ko mu nteko habamo ibikorwa byo gukurikirana ibikorwa birimo n’ibya guverinoma, kubw’ibyo igikenewe akaba ari ukongera ingufu kandi inshingano zabo ntizizahere mu mpapuro. Yibukije ko igihugu gikeneye ko mu bikorwa hagira ikivamo kuko ari byo bigifasha kugera aho kifuza.

Yagize ati:”Ku bagiye mu Nteko, twese tugomba kumva inshingano yacu yo guhindura imikorere tuganisha kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabwo ari ugukomereza aho abo muzasimbura bagejeje gusa, ni ukongera intambwe, n’imikorere myiza itugeza aho dushaka kugera.”

Yakomeje agira ati:”Ntabwo ari ugukora gusa uko ibintu bisanzwe ‘business as usual’. Ntabwo ariko FPR ikora.Mwumveko muhagarariye abanyarwanda.

Hari abagera mu Nteko ukabonako bireba ku giti cyabo. Ntawe ukwiriye kuba ‘we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ‘twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko inshingano z’abagize Inteko Ishingamategeko zirenze abayirimo ubwabo. Ibi bigomba kubonwa mu mikorere, mu mico no ku myifatire.  Ati: “Nta na rimwe dukwiriye gutezuka ku mico, imyifatire, n’imikorere bikwiriye kuba bituranga nk’abanyamuryango. Ibi nibyo bitugeza ku ntumbero yacu, ikuzuzwa neza uko tubyifuza“.

Perezida Kagame kandi yanenze imikorere yo kudakurikiza igenamigambi ikigaragara muri bamwe mu bayobozi, asaba ko yacika, kandi yubitsa ko nta muntu uri kamara.

Yagize ati: ”Inshingano dufite aho turi hose, nta muntu umwe uri kamara. Hari undi mukorana, hari uwo mwuzuzanya, iyo mudakoranye ntabwo ikigamijwe kigerwaho. Ibi iyo tubisuzuguye bigira ingaruka ku mikorere”.

Akomeza agira ati: “Tugomba kumenyako duhagarariye abantu, abaturage. Abenshi tutazi, tutavugisha nibo batumye twicaye hano. Tugomba guhora tubatekerezaho. Nibo dukorera“.

Chairman kandi yasabye abakandida ba FPR guhora batekereza ku ngaruka z’imikorere yabo, agira ati: “Iyo ibaye mibi, bigira ingaruka ku baturage ndetse no kuri twebwe ubwacu. Gutekereza kubyo dukora bituma tunoza imikorere”.

Yavuze ko gukorera abaturage bitabamo amahitamo y’abagomba guhabwa serivisi n’abatazihabwa. Ati: “Ntabwo tugomba kubasumbanya. Umuco wa FPR ni uko twese tungana, serivisi twese turazihabwa kuko ni ibyacu ku buryo bungana.”

Yakomeje agira atI:” Inteko yacu icyo ishinzwe ni ugukurikirana niba koko bikorwa. Niba ab’izindi nzego bakora ibyo bashinzwe uko bigomba. Aha niho dusaba Inteko gushyira imbaraga. Ibi ntabwo byakorwa tutegereye abaturage”.

Perezida Kagame yanabibukije kureka umuco wo gushaka icyubahiro bagiye kwegera abaturage. Ati: “Tuba twagiye gukora, gukorera abaturage. Amakoti n’ibindi bigenewe mu biro tubisige mu biro… Abaturage bacu tugomba gukora uko dushoboye kose tukabaha ibyo bakeneye. N’ibitari mu bushobozi bwacu tugomba guhora tubishakisha, dushaka uburyo bwo kubigeraho.”

Umukuru ww’Umuryango wa FPR Inkotanyi kandi yibukije abanyamuryango gusigasira icyizere bagirirwa n’isi yose, abasa kwirinda ko ababagiriye icyizere bazabona ko bibeshye

Ati:” Iyo duhawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no kuyobora amavugurura, ni uko hari icyo abantu batubonamo nk’abanyarwanda cyafasha mu kunoza imikorere. Ntituzatume abatwizera basanga baribeshye.”

Yakomeje agira ati:” Igihe tubona abakora ibidahwitse muri twe ntitubabwire ngo tubahwiture, Umuryango wacu FPR waba ukora ibitari byo. FPR yatwigishije guhangara ibibazo tukabikemura. Tugomba guhangara n’abakora ibitari byo”.

Perezida Kagame yasoje agira ati: “Ntabwo twifuza izina ribi. Dufite izina ryiza, tugomba gukomeza kuriharanira, igihugu cyacu kikagera aho dushaka ko kigera, aho cyakagombye kuba kigeze“.

 

2018-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ubwanditsi 13 Dec 2020
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Ubwanditsi 24 Jan 2024
U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

Ubwanditsi 30 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arsenal yirukanye Unai Emery
IMIKINO

Arsenal yirukanye Unai Emery

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide
ITOHOZA

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Ubwanditsi 26 Mar 2017
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”
Amakuru

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru