• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa
Kabuga akimara gufatwa n'ifoto yakera yamanikwaga igaragaza ko ashakishwa

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Editorial 16 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Kabuga Felesiyani, Interahamwe y’umucuruzi by’umwihariko waharaniye ko umutungo we wifashishwa  mu mugambi wa Jenoside yo kurimbura Abatutsi akanawushyira mu bikorwa, akaba yari numwe mu bashakishwa cyane ku isi yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’imyaka 26 yihishahisha ubutabera. Kabuga yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Arusha ndetse n’ubutabera bw’u Rwanda.

Mu mpapuro zisaba guta muri yombi Kabuga Felesiyani, zigaragaza ibyaha birindwi, birimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gukangurira cyane umugambi wa Jenoside, kurimbura ubwoko bw’Abatutsi n’ibindi. Kabuga Felesiyani niwe watumije amatoni y’imipanga mu gihugu cy’ubushinwa mu mezi ya mbere ya 1994.

Felicien Kabuga yavutse mu mwaka wa 1935, mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, Komini Mukarange Segiteri Muniga. Kabuga niwe wari umucuruzi ukomeye mu Rwanda akagira n’ijambo muri MRND yari abereye umuyoboke, mu mugambi wa Jenoside akaba yari Perezida Komite yari ishinzwe ikigega gishinzwe umutekano w’igihugu” , akaba kandi Perezida wa Komite yashyizeho Radio Rutwitsi RTLM zombie ziri ku isonga mu gutegura no kurimbura umugambi wa Jenoside.

Binyuze kuri Perezida Habyarimana, Felicien Kabuga yari akuriye akazu k’abantu bakomoka mu majyaruguru y’igihugu  bari bakikije Habyarimana ndetse akaba yari afite ijambo ku basirikari, Interahamwe ndetse no ku butegetsi bw’igihugu.

Nubwo bigaragara ko hari abandi batanze imigabane muri RTLM, uyu ni umushinga wa Felesiyani Kabuga afatanyije na Ferdina Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza nabandi kugirango bakwirakwize ibitekerezo by’umugambi wa Jenoside yo kurimbura Abatutsi nyuma yuko u Bufaransa bugize uruhare mu gushinga icyitwa Pawa. Ibyaha byose bya RTLM biri ku mutwe wa Kabuga Felesiyani.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zari zarashizeho igihembo kingana na Miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika kumuntu wese watanga amakuru agaragaza aho Kabuga Felecien aherereye. Mu gushakisha Kabuga Felesiyani, Col Patrick Karegeya yagiye atambamira iperereza ryatangaga amakuru afatika kuri Kabuga akiri mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda mbere yuko afatwa agafungwa akanahunga igihugu kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi. Nyuma yaho yashinze RNC na Kayumba Nyamwasa hamwe n’abandi nubwo baje gushwana bagatandukana.

2020-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

Editorial 16 Nov 2017
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Editorial 21 Jan 2023
Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Editorial 02 Mar 2018
Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yageze  muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri
IMIKINO

Police FC yageze muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri

Editorial 25 Feb 2016
Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe
Mu Rwanda

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Editorial 02 May 2017
Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo
Mu Rwanda

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Editorial 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru