• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Ubwanditsi 16 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo Rwanda Premier League yatangaje ku mugaragaro ko izahemba abahize abandi muri shampiyona ya 2024/2025, binyuze mu birori bizwi nka “Rwanda Premier League Awards 2025”.

Ibi birori bitegerejwe na benshi bizaba ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, bikazabera muri Kigali Convention Center guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).

Ni umuhango uzahuza ibyamamare byagaragaye muri shampiyona, barimo abakinnyi beza, abatoza b’indashyikirwa, abafana, abayobozi b’amakipe ya RPL, abikorera ndetse n’abatumirwa muri ibi birori.

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RPL, Hadji Yusuf Mudaheranwa yemeje ko ibi birori biziye igihe kuko aribyo gushimira abitwaye neza  muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati “Turishimye cyane kwakira ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025, kuko ari umwanya wo guha agaciro umuhate, ubwitange n’impano byagize uruhare mu gutuma shampiyona yacu irushaho kuba nziza kandi harimo no guhatana.”

Ibihembo bizatangwa bizaba bigamije gushimira abagize uruhare rugaragara muri shampiyona, birimo:

  1. Umukinnyi w’umwaka (Player of the Season)
  2. Umutoza w’umwaka (Best Coach)
  3. Umukinnyi muto w’umwaka (Young Player of the Season)
  4. Uwarushije abandi gutsinda ibitego (Top Scorer)
  5. Umunyezamu mwiza w’umwaka (Best Goalkeeper)
  6. Igitego cy’Umwaka (Best Goal of the Season)
  7. Abakinnyi 11 beza b’umwaka (Best XI)

Ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025 bibaye mu bufatanye n’abaterankunga b’ingenzi barimo: Rwanda Airports Company Ltd, Rwanda Forensic Institute, Skol Brewery Ltd, Centrika, Be One Gin, Kwesa Collection, StarTimes, ndetse na 2000 Hotel Downtown Kigali.

2025-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Miss2016:haraye hatoranyijwe 15 bagomba kujya mu mwiherero

Miss2016:haraye hatoranyijwe 15 bagomba kujya mu mwiherero

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahishuye uko Sesth Sendashonga  yari mu nama  I Nairobi n’abajenerali bo muri Uganda bagamije gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahishuye uko Sesth Sendashonga yari mu nama I Nairobi n’abajenerali bo muri Uganda bagamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 09 Mar 2019
Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi
Amakuru

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe
Mu Mahanga

Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe

Ubwanditsi 07 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru