• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Editorial 10 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Inkuru iri gucicikana hirya no hino muri Uganda, ni ifungwa rya Col (Rtd) Kaka Bagyenda wari umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu cya Uganda (ISO), akaba ari inyuma y’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda, aho bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abanda bakicwa. Mu gikorwa cyo gufata Kaka Bagyenda habayeho kurasana hagati y’abasirikare ba CMI bapfa iminnyago y’amafaranga basanze kwa  Kaka.

Nyuma yo guta muri yombi Kaka Bagyende, ushinzwe ikoranabuhanga muri ISO nawe yatawe muri yombi, bakaba bashinjwa ubufatanye na Henry Tumukunde, hakiyongeraho n’ibirego byo gukorana n’u Rwanda. Kaka yagiye abeshyera abantu benshi ibikorwa byo gukorana n’u Rwanda;  kimwe na Tumukunde bose baranzwe no kwanga u Rwanda n’Abanyarwanda none nabo bafunzwe bashinjwa u Rwanda , ni ukuvuga ko utahiwe ari Kandiho ko nawe amaherezo ibye nawe bizaba nkibya Kaka, Tumukunde ndetse nabandi mu nzego zumutekano bagiye bagirira nabi U Rwanda bikarangira aribo bageretsweho urusyo.

Col (Rtd)Kaka Bagyenda mu bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda, yaranzwe no gushyigikira imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo ariyo RNC, FDLR na FLN. Yaranzwe no kubeshya, afungishwa Abanyarwanda ibikorwa by’ubujura n’ibindi. Yari kandi mubo Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni yahaye inshingano zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Intego yabo nyamukuru, ni ugukora ibikorwa bishobora kwangiriza URwanda, bizeye ko bizagira ingaruka ku Rwanda, nyuma bikazavanaho Guverinoma.

Muri ibyo bikorwa rero,  harimo icyifuzo cyo guhindura ubuyobozi mu Rwanda, bikozwe na Uganda, hari abantu b’inkingi ya mwamba bakora nkaho aribo moteri y’umugambi  kandi bakaba n’abakangurambaga mu rwego rwo kugirango bashyireho politike izabafasha kuzahindura ubuyobozi bwo mu Rwanda, guhuza imitwe irwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR.

Ibikorwa bya Kaka Bagyende bibangamiye umutekano w’u Rwanda, buagiye hanze cyane nyuma yuko uwari umuvugizi wa FDLR ndetse n’ushinzwe iperereza aribo La Forge Bazeye Fils na Nsekanabo Jean Pierre bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye mu nama muri Uganda ku butumire bw’abayobozi ba Uganda, ndetse bagahuzwa na RNC.

Mu kiganiro cyanyuze kuri NBS tariki ya 20 Nzeli 2019, Andrew Mwenda yavuzeko Col (Rtd) Kaka Bagyenda afite inzu afungiramo abantu zitemewe cyane cyane Abanyarwanda abeshyako baje gukuraho Perezida Museveni. Mwenda yemeje ko afite ibimenyetso birimo amafoto ndetse ko yaganiriye n’abafungiwe muri ayo mazu.

Kugeza uyu munsi Uganda imaze kujugunya ku mupaka uhuza icyo bihugu n’u Rwanda, Abanyarwanda bari hagati ya 1200-1400.

2020-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Editorial 07 Jun 2023
Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Editorial 12 Mar 2020
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Editorial 11 Feb 2019
Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Editorial 13 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo
Uncategorized

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Editorial 19 Nov 2017
Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   
Amakuru

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Editorial 28 Sep 2022
Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage
Mu Mahanga

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Editorial 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru