Guhera umwaka ushize wa 2019 Leta ya Kongo Kinshasa binyuze mu ngabo zayo FARDC, yakoze ibikorwa bitandukanye bya gisirikare byo guhiga imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ariyo FDLR/CNRD Ubwiyunge n’indi mitwe yose y’iterabwoba ibarizwa mu itsinda rya P5 ribarizwamo na RNC ya Kayumba Nyamwasa. Ibi byabaye nyuma y’igihe kirekire iyi mitwe ikorana na Leta ariko ababa muri uyu mutwe bashobora kuba bataramenye ko amazi yahindutse cyangwa bakabibwirwa ntibabyemere dore ko basigaye babasakuma boshye utoragura ihene zo kujyana mu isoko dore ko abiyita ko bafite amapeti ya za colonel nabo bafatwa nkuko abajura bafatwa.
Nk’ubu kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zafashe umusirikare mukuru wo mu mutwe wa FDLR / CNRD, “Colonel” Bolingo, mu gikorwa cyabereye muri Kivu y’amagepfo. “Colonel” Bolingo yafatiwe ahitwa Ziralo mu gice cyahitwa Kalehe,agace gasanzwe gakoreramo imitwe myinshi yitwaje intwaro kandi aho abazitwaje badasiba gufatwa,Ukibaza impamvu bahizingira ikakuyobera wakwitegereza ugasanga barabuze amajyo.
Umuryango Uharanira Kurengera Uburenganzira bwa Muntu (RDPH) mu gace ka Kalehe, wavuze ko aba barwanyi ba FDLR mu gice cya CNRD, bafashwe n’ingabo za leta y’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kongo. Biravugwa ko mu bafashwe harimo Colonel Bolingo uyobora abagizi ba nabi akaba yafatanywe n’undi ufite ipeti rikuru. Bari bafite imbunda eshatu zirimo izo mu bwoko bwa SMG(AK47) ebyiri na PKM imwe bakimara gufatwa bahise boherezwa ku buyobozi bw’ingabo mu gihe hagikurikiranwa dosiye yabo,Dore ko banisanga boherejwe mu Rwanda akahasanga abandi barwanyi ba FDLR bafashwe mpiri barimo Ignace NKAKA alias Laforge BAZEYE na NSEKANABO J.Pierre alias ABEGA nabo bari abasirikari bakuru muri FDLR tutibagiwe indi mikwabo y’umuriro yohereje abandi nka Herman Nsengimana wari wasimbuye Callixte Nsabimana Wiyita Sankara n’abandi nka major Mudathiru Habib n’ikipe ye
Ba Bolingo, Bakurikiranyweho ibyaha byakozwe n’umutwe bari bayoboye, birimo urupfu rw’umugore uherutse kwicwa, ishimutwa ry’umukuru w’umudugudu n’urupfu rw’umuyobozi w’ishuri wishwe mu minsi ishize. RPDH ivuga ko yizeye ko n’abandi barwanyi bari bayobowe n’uwo Colonel bazafatwa mu minsi itari iya kera, cyangwa bakamanika amaboko bakishyikiriza ubushobozi kuko uretse ko ntacyo barwanira nta n’imbaraga na mba.
Abarwanyi benshi ba FDLR baheruka gufatirwa mu mashyamba ya Congo bashyikirizwa u Rwanda, cyane cyane mu Ukuboza 2019. Abo bafatiwe mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mutwe wa CNRD mu gace ka Kalehe. CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) ni umutwe wiyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, intego nta yindi ni iyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uko kwitandukanya ni nako kwabyaye umutwe wa RUD-Urunana muhore mwumve icyo kiragano.
Ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu Ukuboza 2019 yabwiye Inteko Ishinga amategeko ko mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, ingabo z’igihugu zimaze gufata abarwanyi 1712 b’umutwe wa CNRD n’abandi. Bikaba bimaze gutanga umusaruro ugaragara kuko Yavuze ko ubwo yageraga ku butegetsi, ibice bitandukanye by’igihugu byari byugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ariko uyu munsi, kubera guhamagararira iyi mitwe gushyira intwaro hasi n’ibikorwa bya FARDC, amahoro amaze kugaruka muri Kasai, ndetse no muri Tanganyika ni mu gihe cya vuba cyane iminsi irabarirwa ku ntoki.
Gusa ngo ikibazo gikomeye gisigaye mu majyaruguru mu bice bya Beni na Butembo, muri Ituri, mu bice bya Minembwe, Uvira, Baraka na Fizi, Shabunda na Kalehe. Perezida wa Congo Kinshasa kandi yakomeje ati “Ku baturuka Kalehe, ndashaka gushimira ingabo zacu FARDC zimaze gusenya 95% by’ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa CNRD, aho abarenga 1712 bafashwe, barimo 245 bitwaje intwaro n’abayobozi 10 mu bya politiki b’uwo mutwe w’abagizi ba nabi.” Yashimangiye ko ibikorwa Guverinoma ye yatangije byo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro bidateze guhagarara, kugeza igihe iyi mitwe izavira burundu ku butaka bw’igihugu.
Aba barwanyi bafashwe nyuma y’abandi bagize uyu mutwe, by’umwihariko muri FDLR bakomeje gufatwa cyangwa bakicirwa mu mashyamba.
Muri Mata 2019 nibwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, bari imbere y’urukiko baburana ku byaha by’iterabwoba. Inkuru y’ifatwa ryabo yabaye kimomo mu Ukuboza 2018, ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda, hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Muri Nzeri 2019 nibwo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zemeje ko zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, yicirwa mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yari umuyobozi wungirije wawo.
Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu ku ngabo zari iza RPA, Gen Mudacumura na bagenzi be bafashe iy’ishyamba, aho bakoreye ibyaha ndengakamere ku baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC. Mbere yo kwicwa, Mudacumura yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha akekwaho ibyaha icyenda byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo yakoze hagati y’umwaka wa 2009 na 2010. Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya General Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.