• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Politiki y’interahamwe n’ibigarasha ni nk’uburozi bucuruzwa ngo bwice abazima, ikwiye kwamaganwa ; Rusesabagina utanga amapeti ashuka abantu azi nuko akurikirana ?

Politiki y’interahamwe n’ibigarasha ni nk’uburozi bucuruzwa ngo bwice abazima, ikwiye kwamaganwa ; Rusesabagina utanga amapeti ashuka abantu azi nuko akurikirana ?

Ubwanditsi 22 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Abasesenguzi mu bya politiki bagereranya imitwe  nka RNC, FDLR, MRCD n’indi  y’iterabwoba nka “boutiques” zicuruza amafi yaboze n’ibindi biribwa byarangije igihe, bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage, batarebye neza ngo babanze kumenya ibyo bagiye gushyira mu mubiri.

Niba hari ikintu cyo kwitonderwa ni ukurya ifi yaboze cyangwa ikindi gicuruzwa cyose cyarengeje igihe, kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu harimo n’urupfu. Niyo mpamvu impuguke mu by’ubuziranenge  zihora zitugira inama ko mbere yo kurya cyangwa kunywa ikintu icyo aricyo cyose, twabanza gushishoza tukamenya ko kitarengeje igihe.

Iyo urebye cyangwa ukumva ibyo Interahamwe n’ibigarasha nka Kayumba Nyamwasa n’ abandi bagambanyi birirwa kwirakwiza, usanga ntaho bitandukaniye no kuroga ababatega amatwi.Gushora urubyiruko mu ntambara uzi neza ko rutatsinda, ntaho bitaniye no kugaburira abantu uburozi. Iyo wumvise abafatirwa ku rugamba ibyo bijejwe mbere yo kujya mu mashyamba ya Kongo, wibaza inyungu Kayumba Nyamwasa, Rusesabagina, Twagiramungu n’izindi ngirwa banyapolitiki, bakura mu kubona imirambo itabarika y’abagwa mu mirwano hagati y’iyo mitwe n’ingabo za FARDC. Nka Nyamwasa na Theogene Rudasingwa bo uretse umutima-mutindi wo kumarisha ababayoboka buhumyi,  nk’abantu babaye muri RDF, barabizi ko ingabo z’uRwanda zitisukirwa n’inzererezi zahaze urumogi.

Nonese gufata abantu batazi ibya gisirikari na mba, nka “Sankara” n’abandi basore bagombye kuba bari mu mashuri cyangwa indi mirimo ibategurira ejo hazaza heza, ukababeshya ko bahise baba Major, Captain, Colonel yewe na General, warangiza uti nimujye ku rugamba ,uba wumva hari ubundi bugome usigaje?Iyo ufashe umuntu nka Mudathiru warangije igihe kubera  ubusinzi buvanze n’ubusaza, warangiza uti ngaho jya kuyobora rugamba, ubizi neza ko ubuzima agiyemo atabushobora,ubugome buruta ubu ni ubuhe?

Ese Twagiramungu, Rusesabagina,  uwababaza uko bategura n’uko bayobora urugamba mwamubwira ko, uretse kwihata divayi no gusakuriza iyo za Bubiligi, mwabera mwari mwagera ku rugamba ngo mumenye ko rutarwana n’ubonetse wese?Mwavuga se ko bariya bana mwohereza mu irimibi ryo muri Kongo atari ubugome bw’ubuvukanano?

Murafata ukuri mukakugoreka kugirango benshi bagwe mu mutego wa politiki y’ikinyoma.Nk’iyo mubeshya isi ngo mu Rwanda Leta yica abatavuga rumwe nayo, ibi bihumbi byuzuye za Mutobo by’abafatiwe mu mugambi wo kwica Abaturarwanda, haramutse hari gahunda yo kwica bari kuba barimo guhabwa amasomo yo kubana neza n’abandi baturage?

Abirirwa batakambira inkiko ko mwabaroshye mu mashyamba ya Kongo batazi ko barwanira inda zanyu, haramutse hari gahunda yo kwica, igihugu cyari kuba kibatangaho amamiliyoni yo kubavuza,kubagaburira, kubambika, kubaha ababuranira mu mategeko, n’ibindi ubundi bihabwa umuturage mwiza?Abahamwe n’ibyaha birimo umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, nka Col Tom Byabagama, Lt Joel Mutabazi n’abandi, bari kuba bakirushya inkiko?

Iyo haza kubaho ubugome nk’ubwanyu, Ingabire Victoire na Ntagada bakorana ku mugaragaro na FDLR bari kuba bakirirwa batobera Abanyarwanda.Oya, buri wese ahabwa umwanya akisobanura, ubutabera bukagera kuri bose

Iyo haza kubaho umugambi wo guheza bamwe mu Banyarwanda nk’uko mwirirwa mubibeshya, Leta yari kwishyurira amashuri abana b’inyeshyamba za FDLR?Ingero ni nyinshi; muzabaze Dr Trésor MUKIZA ko atishyuriwe na RDF amafaranga atabarika, mu gihe se yari ashinzwe iperereza muri FDLR.

Iyo haza kuba hari umugambi wo guheza nk’uko Gasana Anasthase yirirwa akoronga, mushiki we Mukasonga na muramu we Makombe, bari kugera mu myanya ya Leta ikomeye kuko ari Gasana wayibahaye cyangwa baminuje kurusha abandi? Oya, ni uko gusa gahunda ya Leta ari uguha abaturage bose amahirwe angana.

Nyamuneka nimureke gukomeza kugaburira abantu ibyataye agaciro. Erega mubo muroga harimo ababyeyi banyu, abavandimwe n’abana banyu. Nimureke kuvunisha Abanyarwanda bazima barwana no  kurogora inzirakarengane mupakiramo ubwo buvunderi bwanyu.

Bakunzi ba Rushyashya namwe, nimuharanire kwanga kurya uburozi mubureba, dufatanye kwamagana imigambi  mibisha y’Interahamwe, ibigarasha n’ababashyigikiye, kandi murabizi ibuye ryagaragaye ntiryagombye kwica isuka!

 

2020-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Ubwanditsi 18 Feb 2025
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Ubwanditsi 25 Jun 2020
Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Ubwanditsi 29 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze
Amakuru

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022
Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ategerejwe i Kigali
Mu Rwanda

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ategerejwe i Kigali

Ubwanditsi 06 May 2018
Abantu Miliyari  bakoresha YAHOO bibwe amabanga
ITOHOZA

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Ubwanditsi 16 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru