Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Kanama 2020, ikigo cy’Abanyamerika Netflix gicuruza kuri murandasi filimi mbarankuru, izikinnye ndetse na filimi z’uruhererekane cyashize ku mugaragaro filimi ku bantu batanu bashakishwa ku isi harimo na Kabuga Felesiyani uheruka gufatirwa mu gihugu cy’ubufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020.
Iyi filimi mbarankuru yitwa World’s Most Wanted (Abantu bashakishwa cyane ku isi) yakusanyijwe n’abahanga benshi mu gukora filimi, bagenda ibihugu byinshi bakusanya amakuru aho bavuganye n’abantu batandukanye bakurikiranye ifatwa rya Kabuga.
Muri abo harimo abarokotse, abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda, abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abahoze bakorana bya hafi n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho URwanda rw’Arusha, abanyamakuru bakurikiranye Kabuga, abakoze Jenoside yakorewe abatutsi bakatiwe n’inkiko n’abandi.
Mu batanze amakuru muri iyi film harimo Amb Pierre Prosper akaba ari nawe washyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorali ku muntu uzafata cyangwa agafatisha Kabuga Felesiyani.
Mu mwaka wa 2001, Amb Pierre Prosper niwe washyizweho na Leta y’Amerika kuyihagararira mu gukurikirana abakekwaho ibyaha by’intambara, maze yiyemeza kugirango abasize bahekuye u Rwanda bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Amb Pierre Prosper mbere yari Umushinjacyaha Mukuru ahawe inshingano zo gufata abajenosideri yavuzeko ari ikintu atari kwihanganira na gato, nyuma yo gusura u Rwanda akibonera ibyabaye maze atangiye inshingano ze, izina Kabuga rigahora riza. Amb Prosper avugako uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa bigaragara ko hari abanyemari bari babiri inyuma kubera ibikoresho byakwirakwijwe nk’imihoro n’ibindi. Nyuma y’iperereza Amb Prosper n’itsinda rye babonye ko ari Kabuga Felecien waguze iyi mihoro.
Gushakisha Kabuga byahereye mu gihugu cy’Ubusuwisi. Nkuko byatangajwe na Jacques Pitteloud, wari umuyobozi mu biro bishinzwe iperereza by’Ubusuwisi, yavuzeko yakiriye Telephone y’umunyarwanda warokotse Jenoside amubwirako ko Kabuga Felecien ari mu Busuwisi n’umuryango we, ndetse ko ari kwaka ubuhungiro. Kuba Kabuga yari yarageze mu Busuwisi mbere byihutishije kongera gusubirayo kandi akaba yari afite n’amafaranga mu mabanki y’ubusuwisi. Jacques Pitterloud yagize ati “Ku bwanjye sinifuzaga ko Kabuga yakwirukanwa mu Busuwisi ahubwo nifuzaga ko yafatwa. Nahamagaye mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mbabwira ko bagomba gufata Kabuga ariko natangajwe nuko nyuma y’iminsi ibiri numviseko Kabuga yirukanwe ku Butaka bw’Ubusuwisi. Ni ikimwaro kuri twe. Igihugu cyanjye cyavugaga ko kitaburanya umuntu wa koreye ibyaha kure, ariko njye numvaga no kumushyira mu ndege bakamusubiza iyo yavuye bihagije”. Mbere yuko Kabuga afatwa yabanje kubikuza amafaranga yose yari afite muri Bank z’Ubusuwisi.
Kabuga yavuye mu Busuwisi ajya I Kinshasa muri Hotel Intercontinental. Aha niho yahuriye n’umunyamakuru w’umusuwisi Jean Jacques Fontaine. Amashusho agaragaza Kabuga nyuma ya Jenoside, usibye iyagaragaye yafashwe, andi ni ayafashwe n’umunyamakuru Jean Jacques Fontaine.
Mubandi batanze ubuhamya muri iyo filimi harimo umunyamakuru wa Radiyo Rutwitsi RTLM, Valerie Bemeriki aho yemeje ko ariwe nyiri RTLM ndetse ko ari mubatangaga umurongo ngenderwaho. Nyuma ya Kinshasa, Kabuga yagiye muri Kenya. Kabuga yarafashwe ararekurwa na Polisi, abanyamakuru babajije uwamurekuye impamvu avugako yabitegetswe nabo hejuru. Amb Prosper ku Buzima bwa Kabuga muri Kenya yavuzeko yakoranaga hafi na hafi n’abayobozi bakuru ba Kenya. Nyuma yo gushyiraho igihembo cya Miliyoni eshanu z’amadorali ku muntu uzatanga amakuru kuri Kabuga, Amb Prosper yakiriye amakuru, nyuma yuko bisuzumwe na FBI, ayo makuru yatanzwe na William Munuhe yaje kwemezwa ko ari ukuri. Nyuma William Munuhe yashatse gufatisha Kabuga kuko bari kubonana ariko Kabuga aburirwa n’abayobozi bo hejuru nuko William Munuhe aricwa. Yiciwe mu cyumba cye, n’amaraso araboneka ariko ubuyobozi muri Kenya butangaza ko yabuze umwuka bishobora no kuba yariyahuye. Urupfu rwa William Munuhe rwahahamuye abanyakenya ku buryo batinye izina Kabuga.
Nyuma yuko igikorwa cyo kumufatira muri Kenya kidashobotse, amakuru kuri Kabuga yavugaga ko yasubiye muri Congo-Kinshasa cyangwa se muri Seychelles ndetse ko yihinduranyije umubiri. Umunyamakuru akaba n’umushakashatsi w’Umufaransa Jean Francois Dupaquier agaruka ku buryo havumbuwe ko Kabuga Felesiyani yihishe mu bihugu by’iburayi aho yagize ati “Ku ikubitiro habonetse umukwe we nawe washakishagwa n’ubutabera kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari Augustin Ngirabatware wari Minisitiri muri Guverinoma yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside”
Agaruka ku itariki ya 17 Nzeli 2007, ubwo Ngirabatware yafatwaga, Amb Stephen Rapp wari ushinzwe ibyaha by’intambara muri Leta y’Amerika yavuzeko ubwo Polisi y’abadage yafataga Ngirabatware, mbere gato ko bamugeraho yahise akandagira flash Disk yari afite mu mufuka noneho Polisi y’abadage ikusanyije amakuru yariho, isanga hari inyemezabwishyu y’ibitaro by’umuntu ukomoka muri Tanzaniya.
Kuri iyo Nyemezabwishyu hariho n’urwandiko rw’inzira rwe, maze ifoto ikagaragaza neza ko ari Felecien Kabuga maze bahita bamenya ko Kabuga Felecien yari mu Budage mu mugi wa Frankfurt.
Umutego wo gufatira Kabuga mu ishyingurwa rya Barayagwiza
Ubwo ruharwa Jean Bosco Barayagwiza, wakoranye bya hafi na Kabuga mu gushinga RTLM kandi akaba inshuti ye yagwaga muri Gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 32, agashyingurwa mu Bufaransa, Polisi yari ifite icyizere ko Kabuga aza kumushyingura kuko abagize mafia ntawe utererana undi iyo yashyinguwe. Jean Francois Dupaquier agaruka ku buryo byateguwe, ubwo abapolisi bari bigize abakozi b’irimbi abandi batera indabo bategereje ikimenyetso cya Jean Francois Dupaquier wari uzi neza Kabuga Felecien. Hari tariki ya 25 Gicurasi 2010.
Bari bateguye n’amakamyo ari bufunge umuhanda mu gihe Kabuga Felicien yari kugerageza gucika. Bamaze kubura Kabuga, bafashe Dr Eugene Rwamucyo nawe washakishwaga n’ubutabera kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kugaruka ku ifatwa rya Kabuga, Col Eric Emeraux yavuzeko ko bahawe amakuru na Leta y’Ubwongereza ko umukobwa wa Kabuga akunda kuza mu Bufaransa, ndetse n’abandi bana ba Kabuga nabo bumvirizwaga nabo bakundaga kuza ahitwa Asnieres; Bahise babona ko hari urunturuntu nuko bahita bihutisha igikorwa cyo kuhasaka, nibwo tariki ya 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo aribwo abapolisi binjiye muri iyo nyubako baciye hasi, bakoresha ingazi bageze imbere y’icyumba barinjira bahita babona Kabuga Felesiyani arafatwa agahu gahura n’Umunyutsi.