• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Umutoza wungirije wa APR FC Pablo Morchón Yamaze Kuhasesekara

Umutoza wungirije wa APR FC Pablo Morchón Yamaze Kuhasesekara

Ubwanditsi 16 Aug 2020 IMIKINO

Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 47 y’amavuko, niwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21 aho aje asimbura umunyamaroc Dr Behrahoui watandukanye niyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Mu kiganiro gihagije yagiranye na website ya APR FC kuri iki cyumweru, akaba yadutangarije ko ashimishijwe cyane no gukomereza umwuga we w’ubutoza mu gihugu cy’u Rwanda nk’igihugu cya mbere akandagijemo ikirenge ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati: ”Nishimiye cyane kuba nkandagiye ku mugabane wa kane kuri iyi si ariko cyane cyane mu gihugu kiza cy’u Rwanda, nishimiye cyane amahirwe nahawe yo kuba nagirwa umutoza wungirije w’ikipe nziza nka APR FC, ndashimira ubuyobozi cyane ndetse n’umutoza Adil wangiriye icyo cyizere agatanga izina ryanjye kugira ngo nze ntange ibyo mfite muri iyi kipe ndetse nzamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu .”

APR FC cyo kimwe n’andi makipe ikaba itegereje igihe imyitozo izasubukurirwa kugira ngo itangira imyitozo y’umwaka mushya wa shampiyona.

Umuvugizi w’iyi kipe Kazungu Clever yahamirije itangazamakuru ko Pablo Morchón ari mu Rwanda gusa akaba yahise ashyirwa mu kato k’amasaha 24 nk’ibisanzwe aho nta gihindutse azaba yerekwa itangazamakuru n’abafana ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Umutoza Pablo Morchón akaba yaraciye mu makipe atandukanye aho mu mwaka wa 2007-2008 yari umutoza mu ishuri ry’abana ry’ikipe ya FC Barcelone riherereye iwabo muri Argentine, 2010-13 yari umutoza wongerera imbaraga mu ikipe ya Atlético Unión Sports Club Santa Fe yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine, mu mwaka wa 2013-16 yaje kwerekeza mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani aho yari umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu mushinga w’ikipe ya Boca Junior wo gutoza umupira w’amaguru abana bo mu Buyapani, muri 2016-17 yaje gukomereza mu ikipe ya Royal Sporting Club Anderlecht yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.

Bamwe mu bafana twaganiriye bagaragaje ibyishimo bates nuko Ikipe yabo ibategurira ibyiza nabo bakazayitura kuyishyigikira haba ku Bibuga ndetse no mu bifatika,bati “Reka dukomeze inzira nziza yo kwirinda Covid 19 barebe ko byibura amarushanwa yatangira vuba bityo twisubirira gushaka ibyishimo ku bibuga” bakomeje kugirira icyizere ikipe yabo kuko nayo itahwemye kwiyubaka bigaragara muri ya Politike yayo yo gukinisha abana b’abanyarwanda

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwararangije kwiha intego ko uyu mwaka bizera kuzagera mu matsinda y’imikino nyafurika bazitabira nk’abatwaye igikombe cya shampiyona, mu gihe kandi banashaka kuzegukana CECAFA Kagame Cup baheruka muri 2010.

2020-08-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Ubwanditsi 09 Mar 2018
FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ubwanditsi 19 Jan 2022
Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi 03 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze
UBUKUNGU

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Ubwanditsi 03 Jun 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023
Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja
UBUKERARUGENDO

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru