Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 47 y’amavuko, niwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21 aho aje asimbura umunyamaroc Dr Behrahoui watandukanye niyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Mu kiganiro gihagije yagiranye na website ya APR FC kuri iki cyumweru, akaba yadutangarije ko ashimishijwe cyane no gukomereza umwuga we w’ubutoza mu gihugu cy’u Rwanda nk’igihugu cya mbere akandagijemo ikirenge ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: ”Nishimiye cyane kuba nkandagiye ku mugabane wa kane kuri iyi si ariko cyane cyane mu gihugu kiza cy’u Rwanda, nishimiye cyane amahirwe nahawe yo kuba nagirwa umutoza wungirije w’ikipe nziza nka APR FC, ndashimira ubuyobozi cyane ndetse n’umutoza Adil wangiriye icyo cyizere agatanga izina ryanjye kugira ngo nze ntange ibyo mfite muri iyi kipe ndetse nzamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu .”
APR FC cyo kimwe n’andi makipe ikaba itegereje igihe imyitozo izasubukurirwa kugira ngo itangira imyitozo y’umwaka mushya wa shampiyona.
Umuvugizi w’iyi kipe Kazungu Clever yahamirije itangazamakuru ko Pablo Morchón ari mu Rwanda gusa akaba yahise ashyirwa mu kato k’amasaha 24 nk’ibisanzwe aho nta gihindutse azaba yerekwa itangazamakuru n’abafana ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Umutoza Pablo Morchón akaba yaraciye mu makipe atandukanye aho mu mwaka wa 2007-2008 yari umutoza mu ishuri ry’abana ry’ikipe ya FC Barcelone riherereye iwabo muri Argentine, 2010-13 yari umutoza wongerera imbaraga mu ikipe ya Atlético Unión Sports Club Santa Fe yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine, mu mwaka wa 2013-16 yaje kwerekeza mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani aho yari umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu mushinga w’ikipe ya Boca Junior wo gutoza umupira w’amaguru abana bo mu Buyapani, muri 2016-17 yaje gukomereza mu ikipe ya Royal Sporting Club Anderlecht yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.
Bamwe mu bafana twaganiriye bagaragaje ibyishimo bates nuko Ikipe yabo ibategurira ibyiza nabo bakazayitura kuyishyigikira haba ku Bibuga ndetse no mu bifatika,bati “Reka dukomeze inzira nziza yo kwirinda Covid 19 barebe ko byibura amarushanwa yatangira vuba bityo twisubirira gushaka ibyishimo ku bibuga” bakomeje kugirira icyizere ikipe yabo kuko nayo itahwemye kwiyubaka bigaragara muri ya Politike yayo yo gukinisha abana b’abanyarwanda
Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwararangije kwiha intego ko uyu mwaka bizera kuzagera mu matsinda y’imikino nyafurika bazitabira nk’abatwaye igikombe cya shampiyona, mu gihe kandi banashaka kuzegukana CECAFA Kagame Cup baheruka muri 2010.