• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka

Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka

Ubwanditsi 19 Mar 2016 Mu Mahanga

Bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi mu ruzi rw’Akagera bo mu karere ka Kirehe baretse gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga ndetse n’ibindi, bakanguriye ababikora kubireka, ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya.

Abo barobyi ni Ntakirutimana Evariste uri mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko, akaba atuye mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza na Nzeyimana Anicet, uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amanuko, akaba we atuye mu kagari ka Nyacyerera, ho mu murenge wa Kigarama.

Aba bombi bakanguriye abandi kwirinda ibiyobyabwenge ku itariki 16 Werurwe mu nama ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kirehe, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana yagiranye n’abasare ndetse n’abarobyi bagenzi babo bo muri iyi mirenge yombi, bakaba bose hamwe barageraga kuri 300.

Guhamagarira abandi kureka kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge kwabanjirijwe no gusobanurira abari muri iyo nama ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Mu buhamya bwe, Ntakirutimana yavuze ko amaze hafi umwaka aretse kunywa no gucuruza urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.

Yagize ati:” Ibiyobyabwenge byamfungishije inshuro zitari nke, ndetse aho kunkiza nk’uko nibwiraga; byarankenesheje. Ibyo ndi umugabo wo kubihamya kuko byambayeho. Ndagira rero inama umuntu ubinywa, ubicuruza, ndetse n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza cyabyo.”

Yakomeje agira ati:” Maze kubona ko aho binganisha ari habi; nahise mfata umwanzuro wo kubireka; kandi nyuma yo kubireka maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko bitanteza igihombo.”

Nzeyimana we yabwiye bagenzi be ati:” Amafaranga nashoye mu rumogi mu gihe kigera ku mwaka namaze nducuruza yapfuye ubusa kuko inshuro nyinshi narafatwaga nkarwamburwa.”

Yagize kandi ati:”Maze gusobanukirwa ingaruka mbi zarwo nahise ndureka maze ntangira gucuruza ibyemewe n’amategeko kandi nyuma y’umwaka mbiretse maze kwiteza imbere kuko ntagikorera mu gihombo.”

IP Gahigi yabwiye abo barobyi ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

-2511.jpg

Yabasabye kubyirinda kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibindi byaha .

RNP

2016-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe

Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Ubwanditsi 04 Oct 2016
RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha
Mu Rwanda

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma
HIRYA NO HINO

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Ubwanditsi 21 Sep 2019
Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame
INKURU NYAMUKURU

Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru