• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Imyaka 10 BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Imyaka 10 BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Ubwanditsi 11 May 2019 UBUKUNGU

Imyaka 53 irashize, Banki ya Kigali ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze muri serivisi z’imari. Niyo banki ya kabiri yageze ku isoko ry’u Rwanda ku wa 22 Ukuboza 1966, itangira imirimo yayo muri Gashyantare 1967.

Banki ya Kigali yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki yitwa Belgolaise ibarizwa muri Fortis Bank y’i Bruxelles, buri ruhande rufite imigabane ingana na 50%.

Itegeko rigenga ibigo byigenga mu Rwanda ryatumye mu 2011, BK ihindurirwa izina iva kuri Banki ya Kigali S.A iba Banki ya Kigali Ltd, ndetse mu 2017 yafashe irya BK Group Plc nk’ikigo cy’ishoramari kibumbatiye ibindi; birimo BK Techouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi, BK Plc yita kuri serivisi za banki na BK Capital Ltd itanga serivisi z’ubujyanama n’imari.

BK yatangiye yakira amafaranga, ikanatanga inguzanyo gusa ariko yagiye yagura ishoramari ryayo uko ikoranabuhanga ritera imbere.

Uko imyaka yicumye niko yaguye ishoramari ryayo kuva aho umutungo mbumbe wayo wavuye kuri miliyoni $200 mu 2009, ukaba ugeze ku arenga miliyari y’amadolari ya Amerika.

Ni intambwe yagezweho ku bufatanye bwa BK Plc n’abashoramari batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Inteko Rusange idasanzwe y’abanyamigabane yateranye mu Ukuboza 2017, yanzuye ko imari shingiro ya BK Plc yongerwaho miliyari eshatu na miliyoni 480 Frw, bihwanye n’imigabane isaga miliyoni 348 ku giciro cya 10 Frw kuri umwe.

Icyo gihe imari shingiro ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 10 miliyoni 504 n’ibihumbi 600 Frw, bihwanye n’imigabane miliyari imwe, miliyoni 50 n’ibihumbi 460.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2019, BK Group Plc, yasangije abashoramari biganjemo abaturuka mu mahanga bayishoyemo amafaranga ubwo yongeraga imari shingiro ya banki, serivisi itanga mu gikorwa cya ‘BK Investor Day’.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yabasangije iterambere ryagezweho mu myaka 10 aho umutungo mbumbe wavuye kuri miliyoni $200, ukaba ugeze kuri miliyari $1.

Yagize ati “Ubu turi ikigo gifite umutungo mbumbe urenga miliyari y’amadolari mu gihugu. Navuga ko ntacyo murabona kuko iminsi myiza iri imbere. Kuva mu mwaka ushize, twavuye ku kuba banki twubaka ikigo, twabikoze kuko benshi mwatubazaga niba tuzagana ku isoko ryo hanze.’’

Kuva mu 2009, BK yagutse bwangu muri serivisi z’imari iha abayigana n’inyungu ibona mu bikorwa byayo. Hagati y’uwo mwaka na 2017, BK yahembwe inshuro zirindwi na Emeafinance nka banki nziza mu Rwanda n’izindi esheshatu nka Banki y’umwaka na The Banker.

Mu 2011, BK yabaye ikigo cya kabiri cy’imbere mu gihugu cyanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane, mu 2015 ihabwa igihembo cya African Banker Award cya Banki nziza muri Afurika y’Uburasirazuba, uwo mwaka yanahawe igihembo cya Euromoney nka Banki nziza mu Rwanda.

Src: IGIHE

2019-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame

Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo
Amakuru

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Village Urugwiro:  Perezida  Kagame yakiriye abakinnyi b’Amavubi mbere yo gukina na DR Congo.
IMIKINO

Village Urugwiro: Perezida Kagame yakiriye abakinnyi b’Amavubi mbere yo gukina na DR Congo.

Ubwanditsi 02 Feb 2016
2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw
UBUKUNGU

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Ubwanditsi 13 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru