• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Ubwanditsi 08 Jan 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifitiye umwenda wa miliyari 11 Frw ba rwiyemezamirimo bakwirakwije inyongeramusaruro hirya no hino mu gihugu ariko abayihawe bakabura ngo bayishyure.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Eudouard Ngirente, kuri uyu wa 7 Mutarama ubwo yari mu ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze i Bugesera.

Dr. Ngirente yabivuze nyuma yo kugaragarizwa zimwe mu mbogamizi zituma Uturere tutesa imihigo uko bikwiye, aho nko mu buhinzi havuzwemo gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo bakwirakwiza mu bahinzi imbuto n’ifumbire, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Dr. Ngirente yavuze ko ikibazo cy’ifumbire gikomeye aho usanga Uturere dufitiye ba rwiyemezamirimo ibirarane by’ifumbire batishyuwe kandi dukeneye gukomeza gukorana nabo.

Ati “Nk’ubu iyo tuvuze ibibazo by’amafumbire, ngira ngo muzi neza ko turi kurwana no gukemura ikibazo cy’amafumbire yabuze mbere, aho Leta yahombye miliyari 11 Frw.”

Muri rusange hari ifumbire ya miliyari 30 Frw yakoreshejwe nabi ariko nibura ifite agaciro ka miliyari 19 Frw niyo ifitiwe uburyo bwo kuzayishyuza naho iya miliyari 11 Frw habuze abayihawe.

Ati “Wabaza mu Turere uyu munsi, abayobozi bamwe bakakubwira ngo ‘ntabwo nari mpari icyo gihe’ ariko wababaza uti ‘ese uwazitanze, ziza mu Karere hari urutonde mwanditse amazina y’abazihawe n’umuturage wahawe ifumbire, akabura.”

Dr. Ngirente yavuze ko icyo ari igihombo Leta yagize mu gihe gishize ariko itifuza kongera kugira bitewe n’imikorere idahwitse nk’iyo.

Ati “Turarwana n’ibibazo bibiri. Hari ukwishyura uwatanze ifumbire kugira ngo akomeze ubucuruzi kuko turamukeneye ariko hari no kugira ngo ifumbire igere aho igomba kugera ngo tugire umusaruro udufasha gukemura ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa.”

Yasobanuye ko ubu Leta iri gushakisha amafaranga yo kwishyura abatanze ifumbire batarishyurwa ariko na none igomba kuba yizeye ko nta kibazo cy’umusaruro muke izagira gitewe no kudafumbira.

Yakomeje asaba abitabiriye ihuriro kugaragaza ibibazo uko biri batabiciye inyuma kugira ngo bifatirwe ingamba zo kubikemura mu buryo burambye.

2019-01-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Feb 2019
Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Ubwanditsi 24 Aug 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Sacyega
    January 8, 20194:42 pm -

    Ubwo se izo Miliyari zose ziburirwa irengero gute? ubusambo buri mu Rwanda burakabije.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye  Igitero i Rusizi  cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ubwanditsi 23 Jun 2017
Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura
Mu Mahanga

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma
HIRYA NO HINO

Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma

Ubwanditsi 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru