• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Rushyashya yari iherutse kubanyurira mu byavugiwe mu biganiro hagati Yoweri K. Museveni n’ishumi ye Kayumba Nyamwasahe, aho Museveni yagayaga Nyamwasa ubushishozi buke bwatumye amabanga yabo ajya ahagaragara, ndetse bikaviramo abarwanyi ba RNC gutikirira mu ntambara bashatse gushora ku Rwanda, Bahise rero biyemeza guhindura umuvuno, ariko uzakomeza kubaviramo umuvumo.

Mu myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro, harimo gutangiza ikigo gihugura “abanyapolitiki” ba RNC, uyu ni wa mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, ugaterwa inkunga n’ubutegetsi bwa Uganda. Iryo shuri riherereye ahitwa BUGOLOBI, Street 21, mu murwa mukuru Kampala, ndetse icyiciro cya 12 kikaba giherutse kurangiza gutozwa ubugome n’ubugambanyi, bugamije kugirira nabi Abanyarwanda n’ Ubuyobozi bwabo. Icyo kigo kirindwa n’abantu biyoberanya, batoranywa n’uwitwa, Abel Kandiho ubwe, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa CMI, rwa rwego rw’iperereza rwa Uganda.

Magingo aya harategurwa gutangiza icyiciro cya 13, nk’uko bisanzwe abazakitabira bakaba ari Abanyarwanda baba mu nkambi z’impunzi aho muri Uganda, kimwe n’Abagande bafite inkomo mu Rwanda, batuye zaHoma, Mubende, Kiboga, Hoima , Kiboga, Nyakivara , Kakumiro, m’ahandi.

Agashya kandi, ubu noneho mu masomo bazahabwa harimo n’ayo gusesengura imyiteguro n’uko urugamba rwifashe, ngo kugirango batazongera kugenda giswa, bakibona bashiriye ku icumu nk’uko bisanzwe bibagendekera.
Abarangije bahise bahabwa inshingano yo gukwirakwiza urwo rwango muri Uganda, gusa amakuru dufite ni uko aho bageze benshi babamagana, bababwira ko batiteguye kujya mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.

Abahuzabikorwa b’aya mafuti ni abitwa Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, birirwa bazenguruka Uganda yose ngo barashakira RNC abayoboke, Bagenda mu modoka ya TOYOTA ALTEEZA, ifite ibara ry’ icyatsi kibisi cyijimye, na plaque UBB 294Y, ndetse baherutse guhabwa indi yo mu bwoko bwa SUBARU FORESTER isa n’umuringa, ikaba ifite plaque UAW 609R.Inkunga n’amabwiriza babhabwa na Frank NTWARI, muramu wa Nyamwasa uba muri Afrika y’Efo.

Mu buswa busanzwe rero, ubu noneho Museveni na Nyamwasa barashaka kwagura ibikorwa byabo, bakohereza abo bacengezi mu Rwanda, bazahabwa inshingano zo gukwiza amatwara yabo mu turere twose, bangisha abaturage ubuyobozi, ari nako babashishikariza kujya mu nyeshyamba za RNC.

Ukibaza rero ukuntu ibintu byabananiriye mu mahanga harimo na Uganda bisanzuramo, noneho bazabishobora mu Rwanda, hari abaturage bizeye ubuyobozi, bazi ubushobozi bw’inzego z’umutekano, kandi basobanukiwe ikiguzi n’agaciro k’amahoro n’umutekano.Niba koko bigisha abayoboke babo gusesengura imiterere y’umugambi wabo, bakawusobanukirwa neza, bagombye guhita babona ko ibyo barimo ari uguta igihe ndetse no kwiyahura, kuko ibyo barimo byose abashinzwe kubikoma imbere barara babimenye.Ibyo bategura si umuvuno ahubwo ni umuvuno.

2020-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro

Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ubwanditsi 21 Jan 2018
Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 29 Apr 2022
Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Ubwanditsi 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18

Ubwanditsi 07 Sep 2022
Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza
Amakuru

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Ubwanditsi 14 Oct 2021

Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru