• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Rushyashya yari iherutse kubanyurira mu byavugiwe mu biganiro hagati Yoweri K. Museveni n’ishumi ye Kayumba Nyamwasahe, aho Museveni yagayaga Nyamwasa ubushishozi buke bwatumye amabanga yabo ajya ahagaragara, ndetse bikaviramo abarwanyi ba RNC gutikirira mu ntambara bashatse gushora ku Rwanda, Bahise rero biyemeza guhindura umuvuno, ariko uzakomeza kubaviramo umuvumo.

Mu myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro, harimo gutangiza ikigo gihugura “abanyapolitiki” ba RNC, uyu ni wa mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, ugaterwa inkunga n’ubutegetsi bwa Uganda. Iryo shuri riherereye ahitwa BUGOLOBI, Street 21, mu murwa mukuru Kampala, ndetse icyiciro cya 12 kikaba giherutse kurangiza gutozwa ubugome n’ubugambanyi, bugamije kugirira nabi Abanyarwanda n’ Ubuyobozi bwabo. Icyo kigo kirindwa n’abantu biyoberanya, batoranywa n’uwitwa, Abel Kandiho ubwe, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa CMI, rwa rwego rw’iperereza rwa Uganda.

Magingo aya harategurwa gutangiza icyiciro cya 13, nk’uko bisanzwe abazakitabira bakaba ari Abanyarwanda baba mu nkambi z’impunzi aho muri Uganda, kimwe n’Abagande bafite inkomo mu Rwanda, batuye zaHoma, Mubende, Kiboga, Hoima , Kiboga, Nyakivara , Kakumiro, m’ahandi.

Agashya kandi, ubu noneho mu masomo bazahabwa harimo n’ayo gusesengura imyiteguro n’uko urugamba rwifashe, ngo kugirango batazongera kugenda giswa, bakibona bashiriye ku icumu nk’uko bisanzwe bibagendekera.
Abarangije bahise bahabwa inshingano yo gukwirakwiza urwo rwango muri Uganda, gusa amakuru dufite ni uko aho bageze benshi babamagana, bababwira ko batiteguye kujya mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.

Abahuzabikorwa b’aya mafuti ni abitwa Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, birirwa bazenguruka Uganda yose ngo barashakira RNC abayoboke, Bagenda mu modoka ya TOYOTA ALTEEZA, ifite ibara ry’ icyatsi kibisi cyijimye, na plaque UBB 294Y, ndetse baherutse guhabwa indi yo mu bwoko bwa SUBARU FORESTER isa n’umuringa, ikaba ifite plaque UAW 609R.Inkunga n’amabwiriza babhabwa na Frank NTWARI, muramu wa Nyamwasa uba muri Afrika y’Efo.

Mu buswa busanzwe rero, ubu noneho Museveni na Nyamwasa barashaka kwagura ibikorwa byabo, bakohereza abo bacengezi mu Rwanda, bazahabwa inshingano zo gukwiza amatwara yabo mu turere twose, bangisha abaturage ubuyobozi, ari nako babashishikariza kujya mu nyeshyamba za RNC.

Ukibaza rero ukuntu ibintu byabananiriye mu mahanga harimo na Uganda bisanzuramo, noneho bazabishobora mu Rwanda, hari abaturage bizeye ubuyobozi, bazi ubushobozi bw’inzego z’umutekano, kandi basobanukiwe ikiguzi n’agaciro k’amahoro n’umutekano.Niba koko bigisha abayoboke babo gusesengura imiterere y’umugambi wabo, bakawusobanukirwa neza, bagombye guhita babona ko ibyo barimo ari uguta igihe ndetse no kwiyahura, kuko ibyo barimo byose abashinzwe kubikoma imbere barara babimenye.Ibyo bategura si umuvuno ahubwo ni umuvuno.

2020-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Editorial 03 Mar 2021
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Editorial 18 May 2019
Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Editorial 23 Aug 2018
Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Editorial 10 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports
Amakuru

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Editorial 08 Oct 2023
Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima
Mu Mahanga

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Editorial 31 Dec 2016
Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse
Uncategorized

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Editorial 12 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru