• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Editorial 28 Sep 2020 Amakuru, IMIKINO

Mu mpera z’icyumweru dusoje mu marushanwa yo ku mugabane w’I burayi habaye itungarana rikomeye ndetse na bimwe mu byemezo bitagiye bivugwaho rumwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru cyane cyane mu gihugu cy’ubwongereza aho ikipe ya Manchester city yaraye inyagiwe ibitego 5-2 na Leicester City ndetse n’inyagirwa rya Bayern Munchen mu gihugu cy’ubudage.

Amashampiyona 5 asanzwe akomeye ku mugabane w’I burayi yose yamaze kugaruka ndetse imikino yarakomeje mu mpera z’iki cyumweru aho hagaragaye itungurana rikomeye; duhereye mu gihugu cy’ubwongereza kuwa gatandatu ku Isaha ya saa saba n’igice ikipe ya Manchester United yari yasuye ikipe ya Brighton Hove Albion umukino ugera ku munota wa 95 ari 2-2 gusa VAR iza kwemeza ko hari umukinnyi wakoze umupira maze agarura abakinnyi mu kibuga batera penaliti maze Bruno Fernandes ayinjiza neza bituma iyo kipe itsinda umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Undi mukino wabayemo gutungurana ni uwahuje Chelsea na West Bromwich Albion bitunguranye igice cya mbere kirangira Chelsea itsinzwe 3-0, gusa mu gice cya kabiri iyo kipe itozwa na Frank Lampard iva inyuma irabyishyura barangiza banganya 3-3.

Tothenham nayo ntago byayihiriye kuko yaje kunganya na Newcastle United 1-1, Everton yo yatsinze ikipe ya Crystal Palace 2-1, Westham yanyagiye Wolves 4-0 kuri iki cyumweru, undi mukino wagaragayemo gutungurana ni uwahuje ikipe ya Manchester City yanyagiriwe ku kibuga cyayo na Leicester city ibitego 2-5.

Mu budage naho habaye itungurana rikomeye cyane aho ikipe ya Bayern Munchen yanyagiwe na TSV Hoffenheim ibitego 4-0, iyi Bayern yaherukaga gutsindwa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019, mu gihugu cy’ubutalitani ikipe ya Juventus ntiyabashije kubona intsinzi nyuma yo kunganya na AS Roma ibitego 2-2 byose byaje byishyuwe na Cristiano Ronaldo bituma yuzuza ibitego 450 mu mashampiyona asaga 4 amaze gukinamo kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa mbere haraza gukomeza shampiyona yo mu gihugu cy’ubwongereza aho ikipe ya Liverpool iza gukina na Arsenal ku kibuga cyayo Anfield Road, mu mikino ibiri iheruka guhuza ayo makipe yombi Arsenal yabashije kuyitsinda yose, uheruka nuwo Arsenal yatsindaga Liverpool kuri penaliti nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino utangiza shampiyona mu gihugu cy’ubwongereza (Community Shield).

2020-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Editorial 03 Aug 2025
Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Editorial 23 Oct 2021
Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Editorial 27 Sep 2021
Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye

Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye

Editorial 10 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club
ITOHOZA

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Editorial 26 Oct 2018
Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One? Irebere uko bakurikirana
Mu Rwanda

Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One? Irebere uko bakurikirana

Editorial 27 Oct 2017
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.
Amakuru

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru