• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Editorial 23 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

RUD Urunana ni umutwe washinzwe muri Nzeli 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) ariko abayobozi ba politiki ku ikubitiro bari cyane mu mahanga akaba ariho yatandukaniraga na FDLR. Abayobozi ba Politiki bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.

Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.

Brig Gen Musare wize amashuri yisumbuye I Bicumbi mbere yo kurangiriza muri APE Rugunga, yinjiye mu ishuri rya gisirikari ESM muri Ukwakira 1990. Yahunze afite ipeti rya St Liyetona akaba ari mubakubiswe ikibatsi n’ingabo za APR ubwo yari ku musozi wa Jali ndetse muri Jenoside akaba yarishe abatutsi cyane ahitwa i Remera y’Abaforongo.

Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu bitero byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe agico n’abarwanyi Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.

Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n’ingabo za Kongo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka uwari wasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka na Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALiR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugezwa yishwe.
Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza nundi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na bamwe mu babaye mu gisirikari cya APR bagakora amakosa bagahungira muri Uganda. Umwe mubashinze RPR Inkeragutabara ariwe Major Gerard Ntashamaje yaje gutaha mu Rwanda. Uwari uyoboye agatsiko ka RPR Inkeragutabara kihuje na RUD Urunana ni Col Emmanuel Rugema wiyitaga Umupfu w’ishyamba ndetse nundi witwaga Capt Eric ushobora kuba yarihaye ipeti nawe.
Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema. Amakuru yahamijwe (kuberako umurambo we wabonetse) uyu munsi ariko akaba yari amaze iminsi ibiri acicikana nuko Col Rugema yishwe na bagenzi be nyuma yo kugira amakimbirane mu buyobozi bwuwo mutwe w’iterabwoba uherutse kwica abaturage 14 mu Kinigi mu mpera za 2019.

Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe na bagenzi be Col Fayida afatanyije na Cpt Gavana,barwaniraga intebe y’ubuyobozi.
Mu mirimo yakoze, Col Rugema Emmanuel yabaye umugaba wungirije wa RUD mu gihe cya Gen.Musare, ndetse na Gen Afurika Jean Michel. Col Rugema asize umugore n’abana batatu bakaba batuye mu mujyi wa Kampala, umugore we yitwa Rosine Mapendo.
Ibi bivuga ko kuva kuri Gen Musare kugera kuri Col Rugema, abayoboye bose RUD Urunana barishwe.

2020-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Editorial 06 Dec 2017
Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star

Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star

Editorial 22 Jun 2023
APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 13 Jun 2025
Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Editorial 23 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha
Amakuru

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Editorial 04 Jul 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 May 2023
Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange
UBUKUNGU

Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Editorial 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru