RUD Urunana ni umutwe washinzwe muri Nzeli 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) ariko abayobozi ba politiki ku ikubitiro bari cyane mu mahanga akaba ariho yatandukaniraga na FDLR. Abayobozi ba Politiki bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.
Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.
Brig Gen Musare wize amashuri yisumbuye I Bicumbi mbere yo kurangiriza muri APE Rugunga, yinjiye mu ishuri rya gisirikari ESM muri Ukwakira 1990. Yahunze afite ipeti rya St Liyetona akaba ari mubakubiswe ikibatsi n’ingabo za APR ubwo yari ku musozi wa Jali ndetse muri Jenoside akaba yarishe abatutsi cyane ahitwa i Remera y’Abaforongo.
Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu bitero byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe agico n’abarwanyi Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.
Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n’ingabo za Kongo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka uwari wasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka na Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALiR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugezwa yishwe.
Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza nundi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na bamwe mu babaye mu gisirikari cya APR bagakora amakosa bagahungira muri Uganda. Umwe mubashinze RPR Inkeragutabara ariwe Major Gerard Ntashamaje yaje gutaha mu Rwanda. Uwari uyoboye agatsiko ka RPR Inkeragutabara kihuje na RUD Urunana ni Col Emmanuel Rugema wiyitaga Umupfu w’ishyamba ndetse nundi witwaga Capt Eric ushobora kuba yarihaye ipeti nawe.
Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema. Amakuru yahamijwe (kuberako umurambo we wabonetse) uyu munsi ariko akaba yari amaze iminsi ibiri acicikana nuko Col Rugema yishwe na bagenzi be nyuma yo kugira amakimbirane mu buyobozi bwuwo mutwe w’iterabwoba uherutse kwica abaturage 14 mu Kinigi mu mpera za 2019.
Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe na bagenzi be Col Fayida afatanyije na Cpt Gavana,barwaniraga intebe y’ubuyobozi.
Mu mirimo yakoze, Col Rugema Emmanuel yabaye umugaba wungirije wa RUD mu gihe cya Gen.Musare, ndetse na Gen Afurika Jean Michel. Col Rugema asize umugore n’abana batatu bakaba batuye mu mujyi wa Kampala, umugore we yitwa Rosine Mapendo.
Ibi bivuga ko kuva kuri Gen Musare kugera kuri Col Rugema, abayoboye bose RUD Urunana barishwe.