Abasomye ibirimo gucicika ku mbuga nkoranyambaga , cyane cyane kuri Twitter, babonye urutonde rwashyizwe hanze n’imwe mu nterahamwekazi yiyise “Mutimukeye”, ariko abasomye ayo mahomvu ye bahise bamubonera izina rimukwiye rya “MUTIMUPFUYE”.
Urwo rutonde bise urw’Abatutsi bihariye imyanya y’Ubuyobozi, wakwibaza aho bashingiye barutegura,kuko mu Rwanda nta kiranga ubwoko kikiharangwa. Nyamara abasesenguzi barasanga nta gitangaje kirimo, kuko ba nyir’ukurukora bahereye ku rwo bari barateguye bacura umugambi wa jenoside, havuyemo abo bishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta n’igitangaza kandi kuba hari abari kuri iyo lisiti batarabaga mu Rwanda mbere y’ 1994, kuko nabo bari barashyizwe ku rutonde rw’impunzi zagombaga kwicirwa mu mahanga. Izo lisiti zombi rero nizo zashyizwe hamwe, bati dore Abatutsi bikubiye ubutegetsi.
Ahubwo iyo bandika, bati “dore bamwe mu Batutsi tutashoboye kwica, ubu bakaba barwanya ibikorwa byacu”. N’utagira rutangira koko, atinyuka ate kuvuga ko mu Rwanda rwa none umuntu ahabwa akazi kubera ubwoko bwe, azi neza ko Leta ishishikariza abantu gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA”, iha agaciro n’icyizere buri wese, umuntu akabona akazi kubera ko agashoboye(competence). Ese bariya mwise Abatutsi bari mu buyobozi bw’Ingabo z’Igihugu, amahoro baharanira ni amatutsi, cyangwa ni ayacu twese? Wibwira ko babaye Abajenerali kubera ko ari Abatutsi? Cyangwa barabivunikiniye, barara rwantambi, bagaragaza ubutwari bazwiho n’isi yose, bamaze kwirukana ingetura nkamwe, mwari mwarashyize imbere inda mbi n’urwango.
Ese aba mwise Abatutsi bafite cyangwa bayobora ibitangazamakuru mu Rwanda, ibyo bageza ku bantu ko ari amakuru, ni amatutsi?
Ariko se ibi tuzakomeze kubyita ubusazi n’ubujiji, kandi ari ubugome n’ivangura byokamye aba banyarwanda? Dukwiye guhagurukira hamwe twese,tukarwanya imitekerereze y’Abaparimehutu,Interahamwe n’Impuzamugambi, yaranzwe no kwanga, gutoteza no guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda, n’ubu bikaba bikibase bamwe mu Banyarwanda. Tubamagane bareke gukomeza kuturogera urubyiruko, dutoza gukunda Igihugu rutitaye ku mateshwa y’amoko.
Icyakora, abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko, nk’uko abakorewe Jenocide bashobora guhungabana, abayikoze nabo barahahamuka, bagahora barota inabi kuko baba baratakaje ubumuntu. Ng’uko uko izina”Tutsi” rihora mu ngengabitekerezo yabo ya Jenoside, bakumva batatuza batavuze amateshwa y’ivanguramoko.
Batayanjwa bagira ariko, bata umutwe uko bawutaye, batakaza ubumuntu bwose, bamenye ko ibitabapfu byabo nta Munyarwanda muzima ukibyumva. Ikituraje ishinga ni ugukora, kuko twasobanukiwe ko kwiteza imbere bitazanwa n’ubwoko, ko ahubwo bizanwa no kugira indangangaciro n’ ubumenyi urusha abandi.