Ntabwo bitunguranye kuba Jambo asbl yaba iri gufasha imitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo kuko biri mu nshingano zayo, ahubwo igitunguranye ni uko babishyize ku mugaragaro bagatanga na numero ya konti iyo mfashanyo izajya ikusanyirizwaho.
Mbere yuko imitwe y’iterabwoba icikamo ibice bitandukanye, habaga FDLR gusa bityo bikaborohera kuyishakira inkunga ngo bari hafi gufata igihugu ariko ubu hari P5, FLN, CNRD Ubwiyunge, RUD-Urunana nindi bityo guhuza abantu ntabwo bamenya iyo umwe ashaka gutera inkunga. Niyo mpamvu babicishije mu cyitwa “SOS Refugies” bari gushakisha amafaranga yo gutera inkunga FDLR iri mu maremebera kuko niwo mutwe biyumvamo cyane.
Imvugo yabo ntawe utayizi uhereye ku babyeyi babo, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreshaga imvugo yitwa “Gukora” ntabwo bakoreshaga kwica Abatutsi; ibyo bakora byose baziko ari ibikorwa by’umwijima niyo mpamvu usanga bashaka indi mvugo cyangwa igikorwa bakacyitirira ibindi.
Hashize iminsi mike jambo asbl igizwe n’abakomoka ku bahekuye u Rwanda, bakaba bafite inshingano yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gushakira ibyaha FPR nkuko ari umwanzuro w’inama ya Guverinoma y’abajenosideri bari mu buhungiro, batangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga binyuze mu cyitwa “SOS Refugies”. Ibi bikorwa byo gufasha imitwe y’iterabwoba bijyana n’ibikorwa bya mpemuke ndamuke, aho buri wese yabaye umuvugizi w’impunzi kandi ari indonke aba yishakira.
Uzwi cyane ni Paul Rusesabagina mu kiswe “Fondation Rusesabagina” aho yakusanyaga amafaranga yitwaje Film Hotel Rwanda, maze si ukwibikaho amafaranga aba igitangaza mu baherwe. Rusesabagina ukusanya amafaranga abeshyako avugira abantu yagendaga muri Benz Cl-Class (WDDDJ72X68413260) akaba munzu ifite ibyumba bitandatu ifite agaciro kari hafi ya Miliyari y’amanyarwanda mu mugi wa San Antonio. Imitungo myinshi ya Rusesabagina ibarizwa mu bihugu by’amajyepfo y’Afurika.
Si Rusesabagina gusa wagize ‘ibikorwa byo gutabara” nk’umutahe wo kwishakira indonke. Hari indi miryango nka Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR) ya Joseph Matata, uyu wemeje kumugaragaro ko Akayesu Jean Paul ari umwere nyuma agakatirwa burundu n’urukiko rw’Arusha, ikusanya amafaranga babeshya ko ari ayo gufasha abantu kandi ari ugufasha imitwe y’iterabwoba.
Tugarutse kuri Jambo asbl, isano ifitanye n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku buvuguzi binyuze mu kinyamakuru cyabo jambo news ndetse no gutegura ibiganiro bagamije kuvugira iyo mitwe. Muri 2014, uwari umukuru wa Jambo asbl, Placide Kayumba, akaba na mwene Ntawukuriryayo Dominique ufingiwe ibyaha bya Jenoside nkuko byemejwe n’Urukiko Mpanabyaha by’Arusha, yagiye mu mashyamba ya Kongo agirana ikiganiro na Brig Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Victor Byiringiro, naho Laure Uwase yerekeza mu Burundi kubonana niyo mitwe y’iterabwoba muri 2016 abifashijwemo na Leta y’u Burundi. Banabonye na Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’umutekano muri icyo gihe.
Mu gufata Rusesabagina herekanwe inzira yakoreshaga yohereza amafaranga muri Kongo, ibyo jambo asbl ikora ntabwo izi ko ari amateka baba babikira ubutabera mu minsi iri imbere. Agapfa kaburiwe n’impongo.