Uyu Mufaransakazi, Natacha Polony, asanzwe ari Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru Marianne kizwi cyane mu Bufaransa, ariko icyaha akurikiranyweho akaba yaragikoze muri Werurwe 2018, akiri umunyamakuru wa France Inter. Magingo aya Urukiko rw’ iParis rwamaze kwakira ikirego cy’imiryango mpuzamahanga irwanya ivangura, iharanira uburenganzira bwa muntu, n’irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mvugo yuzuyemo urwango afitiye uRwanda n’abayobozi barwo, Natacha Polony yavuze ko ..”ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 ni ubwicanyi busanzwe, aho abaturage basubiranyemo. Abahutu n’abatutsi baricanye, ntawe ukwiye kwitwa umujenosideri ku ruhande rumwe, cyangwa uwahohotewe ku rundi ruhande..”Iyi mvugo rero irasa n’iy’ abajenosideri bahamwe n’byaha nka Théoneste Bagosora, Yohani Kambanda n’amacuti yabo arimo ba Judi Rever, Lynder Melvern, Filip Reyntjens n’abandi bamaze imyaka barwana no kwerekana ko mu Rwanda habaye ubwicanyi busanzwe, abandi bakavuga ko habaye jenoside ebyiri.
Natacha Polony w’imyaka 45 y’amavuko yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru byinshi nka France 2 TV, Polony TV, France Inter na Marianne. Aho yakoze hose yaranzwe no kutumvikana n’ubuyobozi, cyane cyane akaregwa inkuru zikurura ubushyamirane, no kunyuranya n’umurongo w’igitangazamakuru akorera.Mu iperereza ribanziriza urubanza, Natacha Polony yiyemereye ko mu mvugo ye harimo gutera urujijo, ibindi ngo akazabisobanura mu rukiko.
Itariki urubanza ruzatangiriraho ntiratangazwa, gusa abasesenguzi bavuga ko kuba abantu nk’aba batangiye gushyikirizwa inkiko, ari ikimenyetso cyiza, cyerekana ko amahanga yamaze gusobanukirwa ko hari abagome bihisha inyuma y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bagakomeretsa imitima y’abakorewe ibyaha ndengakamere. Ikinyoma kirihuta kigatwika, ariko ukuri kuratinda kugatsinda