• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n’abapfakazi.

Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n’abapfakazi.

Ubwanditsi 22 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu ibaruwa ndende twashoboye kubonera kopi, uyu Munyarwanda  Gad Ntambara  yabwiye Carolyn Maloney ko inyandiko aherutse herereza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amutegeka gufungura Paul Rusesabagina, agahita asubira muri Amerika, yayibonyemo agasuzuguro, kurengera no kuvogera ubusugire bw’uRwanda.

By’umwihariko Bwana Ntambara yabwiye Madamu Maloney ko ibaruwa ye itagatifuza Rusesabagina  yakomerekeje bikomeye Abanyarwanda, cyane cyane abaturage ba Nyabimata, bagizwe imfubyi n’abapfakazi n’ibitro by’abicanyi ba FLN, Rusesabagina abereye umuyobozi. Gad Ntambara ati:’’ wirengagije nkana ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Rusesabagina mwita igitangaza, haba mu kurema, gutera inkunga no kuyobora  umutwe w’iterabwoba wa MRCD, ufite  icyitwaFLN, ari nayo yamennye amaraso y’inzirakarengane 9, yangiza ibyabo, mu bitero 3 binyuranye uwo mutwe w’iterabwoba wagabye muri Nyaruguru na Nyamagabe. Ibi biragaragaza ko udaha agaciro ubuzima bw’abahohotewe, kuko iyo uza kuba ubwubaha wari kuzirikana ibyo Rusesabagina yivugiye ubwe kuri Youtube, ndetse no mu biganiro yakoreye kuri Radio Ijwi ry’Amerika, yivugira ko ashyigikiye agatsiko k’abagome ka FLN.”

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kwita Rusesabagina intwari ari igitutsi ku Banyarwanda, no gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse bari barahungiye muri Hotel des 1000 Colinnes.Aha Gad Ntambara yibukije  abatangabuhamya benshi bavuze ko guhungira muri iyo hoteli Rusesabagina yari yarabohoje, byasabaga kwishyura ikiguzi kiremereye, utabishobora ukajugunywa mu mikaka y’Interahamwe zabaga zirekereje hafi aho.  Kuba rero Carolyn Maloney atarabyitayeho, nabyo ngo bikagaragaza kubogama no gutwarwa n’amarangamutima gusa. Yongeyeho ko intwari nyazo zitabigize iturufu yo kwirarika, nyamara harimo n’izahasize ubuzima batabara ubw’abandi, nk’Umunyasenegali Captain Mbaye Diagne n’abasirikari ba RPA-Inkotanyi, batanze ubuzima barokora abahigwaga. Gad Ntambara kandi yanenze cyane Carolyn Maloney uvuga ko Rusesabagina yashimuswe, maze amwibutsa ko Rusesabagina  yivugiye  ko, we ubwe,yizanye ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho yafatiwe kugirango aryozwe ibyaha bye.

Gad Ntambara aribaza kandi niba Carolyn Maloney azi neza ko uRwanda ari igihugu gifite amategeko n’ubutabera bwiyubashye. Ati:” wowe Carolyn Maloney ushobora kwihandagaza ukandikira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umusaba kurekura bwangu abantu nka Khalid Shaikh Mohammed n’abandi bafungiye I Guantanamo Bay, bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba?…

Kuvuga ko Rusesabagina ashyigikiwe cyane muri Amerika, kandi aregwa kumena amaraso y’Abanyarwanda, nk’uko Khalid Shaikh Mohammed na bagenzi be baregwa kumena amaraso y’Abanyamerika, byanteye intimba ikomeye. ….ubutabera bw’uRwanda bwubaha amahame mpuzamahanga, ariko Rusesabagina ni Umunyarwanda mbere yo kuba Umubiligi no gutura muri Amerika. Ameze neza aho afungiwe kandi azahabwa ubutabera bwuzuye”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko bitatunguranye kuba hari abagerageza kugira  Rusesabagina “intwari y’umuziranenge”, cyane cyane ko hari byinshi bahuriyeho. Perezida Kagame nawe yashimangiye ko atari Paul Rusesabagina uzabona ubutabera bunoze, ko n’abahohotewe na FLN ye nabo bazabuhabwa.

Dukurikije uburuyo ibaruwa ya Carolyn Maloney yababaje Abanyarwanda bashyira mu gaciro, iyi nyandiko ya Gad Ntambara ishobora kuba ibimburiye izindi nyinshi zo kwibuta uyu Munyamerikakazi n’abandi batekereza nkawe, ko kuba igikomerezwa bitaguha uburenganzira bwo gusuzugura Abanyarwanda.

2020-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

Ubwanditsi 16 Feb 2018
Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Ubwanditsi 01 Mar 2022
Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Ubwanditsi 19 Mar 2022
APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 22 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa
Amakuru

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

RUSHYASHYA 15 Oct 2025
UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso
Amakuru

UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso

Ubwanditsi 18 Jan 2023
Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda
Amakuru

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru