• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique

Ubwanditsi 03 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Hari ku munsi mukuru wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2020 ubwo ingabo z’u Burundi zibarizwa mu gihugu cya Centrafrique ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kemo zagabwagaho igitero n’inyeshyamba zishyigikiye uwahoze ari Perezida wicyo gihugu François Bozizé Yangouvonda

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri icyo gihugu mu mugi wa Sibut (harimo intera ngana na Km70) zatabaye bwangu. Izo ngabo zahageze zisanga abasirikari batatu b’Abarundi bahasize ubuzima ndetse n’abandi benshi bakomeretse ariko batumye umutwe w’ingabo z’Abarundi zibarizwa muri ako gace zidashirira kw’icumu dore ko zari zazengurutswe nizo nyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda zigitabara zabashije kugarura ikamyo ya gisirikari yari yafashwe n’inyeshyamba ndetse n’imibiri y’abasirikari b’Abarundi inyeshyamba zashakaga gutwara. Ingabo z’u Rwanda zikihagera zahise zica inyeshyamba zigera kuri eshatu izindi nyinshi zirakomereka.
Nyuma yo kugarura ituze Dekoa, Ingabo zo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe zahise ziherekeza ingabo z’umuryango w’abibumbye gusubira mu kigo cyabo dore ko zari zatatanye nuko zikomeza inzira zikoresheje umuhanda wa Batangafo banyuze mu isoko rya Kaga-Bandoro muri Perefegitura ya Nana-Grebizi. Nyuma bashyizeho ibirindiro bishinzwe gukumira ibitero by’inyeshyamba muri ako gace.
Tariki ya 20 Ukuboza 2020, nibwo Leta y’u Rwanda yohereje izi ngabo zo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Santarafurika hagendewe ku masezerano mu by’umutekano hagati yibyo bihugu uko ari bibiri. Kohereza izo ngabo, byari n’igisubizo mu gukumira ibitero inyeshyamba zagabaga ku ngabo z’u Rwanda zisanzwe zibarizwa muri icyo gihugu zibarizwa mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Izo ngabo zari zahawe n’inshingano zo kurinda abaturage mu gihe cy’amatora yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020. Ingabo z’u Rwanda zisanzwe arizo zigize umubare munini w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zibarizwa muri icyo gihugu kuva muri 2014.

Kuva icyo gihe, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu. Abapolisi b’u Rwanda nabo bafite inshingano zikomeye muri iki gihugu zo kurinda abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, ab’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique.

2021-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Ubwanditsi 14 Aug 2021
Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Ubwanditsi 25 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC
Amakuru

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa
Amakuru

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Ubwanditsi 17 Aug 2022
Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu
UBUKUNGU

Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Ubwanditsi 05 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru