Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaministiri yo kuwa 4 Mutarama 2021 aho Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA,Ayo masezerano yemerera FIFA Kugira Icyicaro mu Rwanda, Nk’uko byatangajwe na Bwana Shema Maboko Didier, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ya Siporo (PS) mu kiganiro cy’Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda, yasobanuye ko iki cyicaro ari ingenzi mu Rwanda kuko gifite inshingano zo kuzamura iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda
Yakomeje asobanura ko ari ibiro bisanzwe biri mu bihugu bitandukanye bigera ku icumi birimo na Ethiopia hanyuma hakaba hiyongereyo n’u Rwanda, muri ibyo bihugu harimo Ubuhinde,Malaysia,Yorudaniya (Jordan) Côte d’Ivoire, Mu Misiri, Botswana, Cameroon, Guatemara,Paraguay, New Zealand na Switzerland, yanagaragaje ko uretse mu iterambere rya Ruhago mu Rwanda hazajya habaho no kwakira amarushanwa atandukanye azagira n’umumaro ku gihugu no ku makipe
Mu yandi makuru ajyanye n’Imikino ni uko u Rwanda rukomeje kwitegura imikino ya CHAN,ni amarushanwa ahatanira igikombe cy’abakina imbere mu gihugu muri iyo myiteguro Ikipe y’Igihugu Amavubi arategura imikino ya Gicuti na CONGO ndetse na Namibia imikino izaba tariki ya 7 kugeza 11 Mutarama 2020.