Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Mutarama 2021, intagondwa zishyigikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Donald Trump, zigabije Inteko y’icyo gihugu, Umutwe wa Sena, maze ziteza akaduruvayo gateye agahinda, abantu barakomereka ndetse hapfa n’umuntu. Abo bitwaye kinyamaswa bari bagamije kubangamira icyemezo cy’abasenateri, bari bateranye ngo bemeze bidasubirwaho ko Donal Trump yatsinzwe mu matora ya Perezida w’icyo gihugu.
Ibi byafashwe nk’ibikorwa by’iterabwoba, ndetse binashyira ku karubanda isura nyayo y’abigize abarimu ba demukarasi ku isi. Umwe mu bashinje Donal Trump korora iterabwoba muri Amerika, harimo na Senateri Carolyn Maloney, uherutse kugaragaza ko iterabwoba rikorerwa mu bindi bihugu ntacyo ritwaye. Muribuka ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, amutegeka kurekura Paul Rusesabagina, kandi agahita amusubiza muri Amerika.
Uyu Rusesabagina akurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba binaruta ibyo intagondwa za Donal Trump zakoze. Rusesabagina yiyemerera ko yashinze, akayobora, akanatera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, wishe inzirakarengane, ugasahura ukanangiza imitungo y’abaturage mu turere twa Nyabihu na Nyamagabe. Banyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye babwiye Senateri Maloney no yagombye kubanza kwamagana ubugome n’imyitwarire ihindanya isura y’igihugu cye, mbere yo kwigisha uburenganzira bwa muntu no kwivanga mu butabera bw’uRwanda, kuko byagaragaye ko umwarimu ahubwo ariwe ukeneye amasomo!
Koko rero biratangaje kubona mu gihe tugezemo abagizi ba nabi bigabiza urwego rukomeye nka Sena, mu gihugu cy’igihangange “muri byose”(harimo demukarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu) nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwanya mwiza wo kwereka abantu nka Carolyn Maloney ko ba Rusesabagina aho bari hose ku isi bakwiye gufatwa, bakaryozwa ibikorwa bihutaza ubuzima bw’abandi.