• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Editorial 29 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugabo James Duddridge ni Ministri w’Ubwongereza  ushinzwe Afrika kuva muri Gashyantare 2020, akaba akunze kuregwa kwivanga cyane mu bibazo Abanyafrika ubwabo bashobora kwikemurira. Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ndetse byakomeje kuvuga ko  kuba James Duddridge afite ibikorwa by’ubucuruzi byinshi muri Afrika, bituma yijandika mu miyoborere y’ibyo bihugu, hagamijwe indonke ze, n’inyungu z’abanyagitugu bo muri Afrika.

Icyakora noneho abumvise ibyo yavuze tariki  16 Mutarama 2021 , batangajwe n’ukuntu yashimagije amatora yo muri Uganda, yemeza ko Museveni “yatsinze bidasubirwaho mu matora atagira inenge”, mu gihe ibihugu byinshi  by’ Amerika n’Uburayi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira demukarasi n’ uburenganzira bwa muntu, bivuga ko  ahubwo ayo matora yabayemo uburiganya no guhutaza bikomeye abatavuga rumwe na Perezida Museveni.  Abakurikiraniye hafi amatora ya Uganda, bavuga ko abazwi baguye mu bikorwa byo kwiyamamaza babarirwa muri 70, abatabarika barakomereka, barasahurwa abandi barafungwa, hafi ya bose bakaba ari abayoboke b’ umukandida Bobi Wine.

Amagambo ya James Duddridge atagatifuza Museveni , yatumye ikinyamakuru Declassified gikora ubucukumbuzi, dore ko n’ubusanzwe kitashiraga amakenga James Duddridge, ngo uzwiho gucengera cyane mu bikari by’abaperezida bo muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.  Ibyo Declassified  yakekaga rero yaje gusanga ari impamo. Yavumbuye ko mu mnsi y’amatora muri Uganda,   Ministri Duddridge yakiriye ibihumbi byinshi by’amapaundi ( amafaranga akoreshwa mu Bwongereza), yahawe na TLG Capital Investment, kampani  iyoborwa n’ uwitwa Emmanuel Katongole, inkoramutima ya Perezida Museveni.

Iyi kampani ivuga ko ako kayabo kahawe Ministri Duddridge nk’igihembo, nyuma yo kuyikorera “imirimo y’ubujyanama mu by’imari”, dore ko ngo yayibereye umujyanama igihe kinini, ahembwa  2.500 by’amapawundi ku munsi, ni hafi miliyoni 3 n’igice ushyize mu Manyarwanda!! Nyamara isesengura rya Declassified rikerekana ko uyu mugabo yaretse gukorana na TLG kera , atarongera kuba Minisitiri ushinzwe Afrika, muri Gashyantare 2020, dore ko yari yarigeze kuba muri uwo mwanya hagati ya 2014 na 2016.

Icyo kinyamakuru  kivuga ko aramutse kandi n’ubu agikorana na TLG, byaba binyuranye n’amategeko y’Ubwongereza, avuga ko abayobozi bakuru bahagarika kubangikanya izo nshingano n’akandi kazi ka kabiri, bakabimenyesha inteko ishinga amategeko bitarenzi iminsi 28 baretse ako kazi ka kabiri.

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza  rikimenya aya makuru, ryasabye Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu gucukumbura imikoranire ya James Duddridge n’abayobozi b’ibihugu bya Afrika, by’umwihariko aba Uganda, kuko inugwanugwamo ruswa ikomeye, ikagira ingaruka zibabaje ku miyoborere y’ibyo bihugu.  Declassified ivuga ko igihe cyose James Duddrigde yari umutegetsi mu Bwongereza, yabaga afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu binyuranye bya Afrika, nka Sierra Leone, Cote d’Ivoire, Kenya, Nigeria na Botswana, kandi ngo ntiyigeze abimenyesha inzego zishinzwe kwandika imitungo y’abayobozi mu Bwongereza.

Uwitwa Emmanuel Katongole wahaye “akantu” Ministri  James Duddridge ngo ashimagize amatora ya Uganda, ni “Somambike” wa Perezida Museveni n’umuryango we. Yagiye ashingwa ibigo bikomeye, nka Uganda National Oil Company ishinzwe ibijyanye na peteroli, Cipla Quality Pharmaticals, ikora imiti, n’ibindi bigo bicunga amamiliyari y’amadolari. Umutungo  uteye ubwoba wa  Emmanuel Katongole bivugwa ko awusangiye na Museveni, ukaba ari nawo ngo wifashishwa rwihishwa mu kubungabunga ubuziraherezo ubutegetsi bwa Mzee Kaguta Yoweri Museveni.

 

2021-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Editorial 25 Jun 2022
General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Editorial 01 Mar 2025
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Editorial 14 Aug 2025
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 09 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 26 Jan 2016
Perezida Kim Jong-un yitwaje umutekano udasanzwe mu biganiro na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Kim Jong-un yitwaje umutekano udasanzwe mu biganiro na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo

Editorial 27 Apr 2018
Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Editorial 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru