• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Editorial 03 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Impuzamashyaka NUP yo muri Uganda ikuriwe na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga rugaragaza ko amatora yakozwe tariki ya 14 Mutarama 2021 atagenze neza bakaba basaba ko yateshwa agaciro.

Nkuko byatangajwe n’umwunganizi wa NUP George Musisi bagaragarije urukiko ibirego bafitiye ibimenyetso nk’impapuro zitora zari zatowe mbere, gutoteza abarwanashyaka ba NUP aho bamwe banafashwe bagafungwa.

Amakuru ari kuva mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Museveni yahaye Andrew Mwenda ubutumwa bwo kwegera Bobi Wine akamwemeza ko yahagarika ikirego mu rukiko rw’ikirenga maze bakagirana amasezerano y’ibanga y’uburyo azakorana na leta ya Museveni.

Ibyo twabashije kumenya nuko abafana ba Bobi Wine bafunze bazahita barekurwa ndetse n’ibindi byinshi cyane. Museveni asanzwe azwiho gukoresha amafaranga y’umurengera yigarurira abamurwanya. Amakuru ari hanze aremeza ko Andrew Mwenda yabonanye na Bobi Wine inshuro zigera kuri ebyiri kuva amatora yaba kugirango babiganireho.

Abantu benshi bibuka uburyo Mwenda yagiye ku biro bya NUP akambara imyenda yabo avuga ko nawe ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda anyuze muri iryo huriro. Abahanga mu bya politiki bemeza ko icyo Mwenda yashakaga ari ugusenya iri shyaka nk’intumwa ya Museveni. Nyuma yaho, Mwenda yaje kugaragara kuri televiziyo avuga ko Bobi Wine adashoboye kuyobora iki gihugu.

Undi munyamategeko wa NUP ariwe Medard Sessonga yemeje ko nta matora Perezida Museveni yakwitabira ngo agende neza. Babwiye urukiko rw’ikirenga ko abasirikari binjiye mu biro by’itora bazanye impapuro zatowe. Nyuma y’amatora Bobi Wine yafungiwe iwe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri Museveni amaze gutangaza ko yatsinze amatora.

Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko Museveni yatsinze kuri 59% naho Bobi Wine akagira 35% mu matora yarimo umutekano muke aho abagande 54 bashyigikiye Museveni bishwe n’inzego z’umutekano, bashaka gutera ubwoba abashyigikiye Bobi Wine.
Imiryango iharanaira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibikorwa bya leta ya Museveni

Si ubwa mbere abatavuga rumwe na Museveni baregera urukiko rw’ikirenga ko Museveni yibye amatora ariko ntacyo byigeze bitanga kuko abacamanza b’urukiko rw’ikirenga batigenga nkuko n’abagize Komisiyo y’amatora nabo ubwabo batigenga kuko bose bashyirwaho na Perezida Museveni.

Ihuriro rya NUP ryabonye imyanya myinshi mu Inteko ishinga Amategeko aho babonye abagera kuri 56 akaba ari ubwambere ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ribona imyanya myinshi. Abagize guverinoma bagera kuri 25 bo mu ishyaka rya Museveni batsinzwe na NUP ndetse n’uwabaye Visi Perezida wa Museveni igihe kirekire ariwe Edward Ssekandi nawe yatsinzwe na NUP.

Nibwo bwa mbere NRM ya Museveni yatsindwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka hafi 40 Museveni amaze ku butegetsi. Ibi bigaragaza ko abagande barambiwe NRM na Perezida Museveni. Mu mwaka wa 2011 Museveni yatsinze n’amajwi 68%, agira 60% muri 2016 none uyu mwaka yagize 58%.

2021-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Editorial 19 Apr 2021
Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Editorial 13 Aug 2021
Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Editorial 04 Jun 2021
Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Aug 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru