• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore

Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore

Ubwanditsi 08 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’umudamu witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne mu minsi ishize binyuze mu butumwa bukubiye muri Videwo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, umugabo we Mabumba Oswald mu izina ry’umuryango we yamaganye bikomeye uyu mugore bashakanye bakabyarana abana bane.

Uyu mugore witwaza ko yarokotse Jenoside ariko akayipfobya agamije indonke, ubutumwa bwe bwasamiwe hejuru n’abakoze iyi Jenoside bahungiye mu bihugu byo hanze ndetse n’abana babo bafite umugambi wo kuyihakana mu rwego rwo gutagatifuza ababyeyi babo.

Mabumba Oswald mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Nitwa Engineer Mabumba Oswald, ndi umwubatsi w’umwuga, nkaba ndi umubyeyi w’abana bane nabyaranye na Yvonne Idamange. Ndi Umunyarwanda utuye muri Sudan y’Amajyepfo. Impamvu ya mbere itumye nandika ubu butumwa, ni ukugirango menyeshe abantu bose ko namaganye ibyatangajwe n’umugore wanjye”

Mabumba yakomeje agira ati “Nk’umugabo we ndetse na se w’abana bane dufitanye, nagiye mugira inama kenshi ku myitwarire ye idahwitse ariko aranga arananira. Bityo rero ntangarije abantu bose ko njyewe n’abana banjye twitandukanyije n’imigambi mibisha ye”.

Ukurikije ibyatangajwe na Mabumba, biragaragara ko Yvonne Idamange yacengewe kera bityo ibyo atangaza akaba aribyo amazemo iminsi. Yitwaje ko yarokotse ariko bigaragara ko ubutumwa yatanze ari ubuvugwa n’abahekuye u Rwanda, dore ko mu ndiri yabo Yvonne yamamaye, bakanamwita intwari.

Idamange yagakwiye kumenya ko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane. Kuryoherwa mu magambo ukarengera ushaka indonke, ntabwo amategeko azabimwemerera. Iyo interahamwe zibonye uzivugira zimufata nk’imana yabo.

Dusubije amaso inyuma twakwibuka uwitwaga ko ari umuvugizi wa Ingabire Victoire, bavugaga ko akiri muto kandi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe Mahoro Jean ariko bigaragara ko yishakira amaronko. Nyuma yo kubona icyo yashakaga yaracecetse. Ubu rero na Idamange wananiwe gukoresha amaboko agashaka indonke yihuse, ubu arashaka inzira Mahoro Jean yanyuzemo.

2021-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo
Mu Rwanda

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo

Ubwanditsi 08 Oct 2018
COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi
UBUKUNGU

COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

Ubwanditsi 26 Mar 2020
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere
Mu Mahanga

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

Ubwanditsi 21 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru