• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?

Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?

Ubwanditsi 22 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Aba bagore bombi ni abanyamakuru, ariko bayoborwa n’amarangamutima kurusha kuyoborwa n’ubunyamwuga. Nyamara bamwe mu “bahanga” mu itangazamakuru, nka Judi Rever na Michela Wrong , iyo batwigisha ibijyanye n’uyu mwuga w’itangazamakuru, batubwira ko umunyamakuru mwiza ari ugendera ku bimenyetso, ukumva impande zose zirebwa n’inkuru ye,kandi akagera ahabereye ibyo agiye kuvugaho, kugirango yishirire amazeze.

Icyo wibaza rero, ni ukumenya niba aya mahame areba  bamwe gusa, abandi, cyane cyane abanyaburayi na Amerika, bakaba bemerewe gusebanya,kubogama bigaragara, kubeshya no gutanga amategeko ku bihugu cyangwa abantu bafata nk’insina ngufi.

Aba bagore bombi ubabajije igihe baherukira cyangwa bagereye mu Rwanda ntacyo basubiza. Mu nkuru zose n’ibitabo  Michela Wrong  na Judi Rever banditse ku Rwanda, bazishingiye ku binyoma bahabwa  n’abajenosideri n’abo mu mitwe y’iterabwoba, nka RNC, FDLR n’abandi bagizi ba nabi, utategerezaho ukuri, cyane cyane ku bivugwa ku Rwanda n’abayobozi barwo.

Gutega amatwi abo bagome, si uko aba banyamakuru batazi ko abo bantu atari abo kwizerwa, ahubwo ni uko baba bizeye kumva ibyo amatwi yabo ashaka. Ubundi mu itangazamakuru, batubwira ko guhitamo abo uha ijambo ari bwo bunyamwuga, ushingiye ku  buhanga bihariye, ku cyizere basanganywe aho batuye cyangwa bakorera, ushingiye se ko ntaho babogamiye.

Wasobanura ute ko umunyamakuru wandika  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agendera ku buhamya bwa Théoneste Bagosora, Yohani Kambanda, Anathole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse n’abandi bahamwe n’uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bari mu bihano bahawe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha?

Birumvikana ko umunyamakuru nka Judi Rever na Michela Wrong batayobewe ko ubuhamya bw’abajenosideri nta gaciro bukwiye kugira, ariko kubera ko abo banyamakuru bashaka gucurika amateka, ntibashobora kubaza abarokotse iyo Jenoside cyangwa abayihagaritse.  Barikirigita bagaseke, baganire n’abo babyumva kimwe, maze abarokotse Jenoside n’abatanze ubuzima bayihagarika,  bahindurwe abicanyi, abicanyi nyabo bagirwe abatagatifu.

Igitera iseseme kurushaho ariko,  ni uburyo aba bagore  kimwe n’abo batekereza kimwe, baba n’abibwira ko tukiri mu bukoloni, maze bagatanga umurongo w’uburyo Abanyarwanda bagomba kubaho. Bagendera ku rwango bifitemo, maze bagashinja u Rwanda ibyaha, nyamara ibyo byaha iyo bikozwe iwabo byitwa ibisanzwe. Urugero ni irupfu rwa Kizito Mihigo, bagereka ku Rwanda nta kimenyetso na kimwe bashyira imbere, Banze kwemera ko yiyahuye ubwo yari muri gereza, ukaba wagirango mu bihugu byabo abafungwa basiba kwiyahura.

Turebye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Judi Rever akomoka,  Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko buri mwaka  umubare w’abiyahura mu magereza  uruta kure uw’abiyahura badafunze, kandi  ugahora wiyongera. Mu Bwongereza, iwabo wa Michela Wrong,   tariki 28/05/2020, uwitwa  Jamie Grierson  yasohoye inyandiko muri The Guardian ivuga ko mu magereza y’icyo gihugu abantu batari munsi ya 80 bapfuye biyahuye, mu mwaka wa 2019. Niba rero abantu nk’aba biyahura mu Bwongereza, Amerika n’ibindi bihugu ngo byakataje mu Burenganzira bwa muntu, kuki Kizito Mihigo yakwiyahura mu Rwanda ntibyemerwe,  urupfu rwe rugashakirwa uwo rugerekwaho? Aba bagore bombi basingiza Kizito Mihigo, bemeza ko ariwe munyamuziki rurangiranwa uRwanda rwatunze, bakirengagiza ko uwo bashinja urupfu rwe, ariwe wamurihiye akaminuza muri uwo muziki.

Mu gitabo cyuzuye ibitutsi n’ibinyoma Michela Wrong yitegura gusohora yibasira Abayobozi Bakuru b’u Rwanda,  igice kivuga ubuzima bwa Kizito Mihigo cyanditswe na René Mugenzi, wamenyekanye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu akaba afungiye mu Bwongereza kubera ubujura. Nguwo umuntu utanga amakuru yizewe kwa Michela Wrong na Judi Rever.

Abasoma ibyo aba bagore bombi birirwa barocangwamo bibaza ukuntu umunyamakuru witwa ko ari igihangange, ahitamo kwanduza izina rye, agambiriye gusiga icyasha iry’abandi. Ababazi neza baduhishuriye ko Judi Rever na Michela Wrong bari amahabara ya Nyakwigendera Patrick Karegeya. Aho apfiriye rero biyemeje ngo kumuhorera, dore ko urupfu rwe barugeretse ku Rwanda, bagendeye gusa ku marangamutima yabo. Ni ukwibeshya ariko, kuko Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi mu ntambara zo kubasubiza inyuma, kubaryanisha, no kubateranya n’ubuyobozi bafitiye icyizere. Kuba baramenyereye guharabikwa rero, byabaremyemo imbaraga zo kwima amatwi amahomvu, bahitamo inzira yo kujya inama no kugira uruhare mu bibateza imbere. Judi Rever, Michela Wrong, n’abandi bagambanyi rero, muzabaze ba Filipp Reyntjens, Charles Onana, Jean-Louis Bruguière n’abandi bagome, niba intambara bamazemo imyaka  n’imyaniko barayitsinze.

2021-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo

Ubwanditsi 20 Dec 2021
FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Ubwanditsi 13 Nov 2019
IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

Ubwanditsi 22 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye
Amakuru

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Ubwanditsi 05 Jan 2023
“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela
Amakuru

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Ubwanditsi 20 Jul 2021
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017
INKURU NYAMUKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Ubwanditsi 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru