Ntaganda Bernard, Ingabire Victoire na Thomas Nahimana ubusanzwe basangiye politiki yo kwangisha abaturage ubuyobozi, guhindanya isura y’Igihugu no gushyikirika imitwe y’iterabwoba, bitwaje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Ingabire na Ntaganda bo baranabifungiwe, naho Thomas Nahimana aracyarindiriye umunsi we, kandi uzashyira ugere.
Icyatangaje abakurikiranira hafi iby’aba bantu uko ari 3, ni amagambo batangiye guterana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bashinjanya gukora politiki y’ikinyoma, itagira aho yerekeza Abanyarwanda.
Intandaro, nk’uko Bernard Ntaganda yabibwiye abanyamakuru, ngo ni uko Thomas Nahimana abashishikariza kumushyigikira mu mateshwa amazemo igihe, cyane cyane mu murongo wo kuyobya rubanda, arubeshya ko Perezida wa Repubulika atakiriho. Ibi rero Ntaganda abibonamo ubuswa no kutagira icyerekezo, agasaba Thomas Nahimana kureka kubitwaraho umwikomo ngo kuko banze kumushyigikira mucyo Ntaganda yise”ubusazi,ubuswa na politiki ishingiye ku kinyoma, Thomas Nahimana amazemo igihe gisaga umwaka.”
Amakuru atugeraho aravuga ko Thomas Nahimana yashishikarije abiyita “abanyapolitiki bo muri opozisiyo” kumufasha gusakaza ikinyoma cy’urupfu rw’ Umukuru w’Igihugu, ndetse bamwe baranabikora nka Anastase Gasana wanashimagije Nahimana kubera iryo “cenga rimeze muri politiki”, Faustin Twagiramungu basigaye bakurubana kubera gutakara mu bitekerezo, n’abandi nka ba Idamange Yvonne bishyuwe ngo babike umuntu ukiriho.
Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard, nyamara basanzwe baziho impuha no guteranya Leta n’abaturage, bo babuze aho bahera ngo basakaze ivanjiri ya “Padiri”, bafata nk’ikinyoma cy’umurwayi wo mu mutwe, Thomas Nahimana.
Ibi rero byarabateranyije cyane, kuko Nahimana Thomas ngo atumva ukuntu Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard banze kumushyigikira ndetse bakamuhindura umusazi, kandi we ngo yarabarwaniriye, haba mbere yo gufungwa kwabo, muri gereza na nyuma yaho.
Aya makimbirane yongereye urwikekwe mu bavuga ko bakina “politiki yo mu bicu’’, n’ubundi basanzwe bashyamiranye kubera gushinjanya ubuswa, ubujura, ubugambanyi no kutagira icyerekezo. Ngabo abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi ahubwo uretse no kutavuga rumwe hagati yabo ubwabo, ahubwo bagiye kumarana. Biracyaza!!