• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .

Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .

Ubwanditsi 03 Mar 2021 Amakuru, SHOWBIZ

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda ndetse nizubaka sosiyete yashyize hanze indirimbo yise “Njye nawe”, ni indirimbo yakoranye n’umuhanzi nyarwanda witwa Patrick Karabokimana ufite ubumuga bw’uruhu.

Mu kiganiro twagiranye na Clarisse Karasira yatangiye atubwira impamvu yahisemo gukora iyo ndirimbo afatanyije na Patrick.

Yagize ati”Njye na we ni indirimbo itanga ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho kwose akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro muri sosiyete”.

Yakomeje atubwira intandaro yo guhimba iyo ndirimbo, ati”Nabanye n’abantu bafite ubumuga bw’uruhu inkuru zabo zinkora ku mutima, cyane ubwo nari umunyamakuru. Hari nk’umubyeyi wabyaye abana bafite ubwo bumuga ahabwa akato ndetse n’abo bana kandi ari abana bashoboye bafite ahazaza heza cyane”.

“Natekereje cyera kuzakorana indirimbo n’umuhanzi wamfasha kwamamaza ubwo butumwa, iyi ndirimbo ije nibuka ko hari umuhanzi Patrick usanzwe ari inshuti yanjye, tubiganiraho ntiyazuyaza turayikora.” Muri iki kiganiro kandi uyu muhanzikazi Karasira yadutangarije ko kandi yifuza gufasha umuhanzi Patrick mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we byumwihariko akaba yarenga n’imbibi z’u Rwanda.

Karasira yagize ati “Patrick ni umuhanzi w’umuhanga nifuza ko yagera kure hashoboka akarenga n’u Rwanda akogera,kuko nzi indirimbo ze yihimbiye zivuva ku bumuntu nziza cyane”.

Njye na we ni indirimbo yakozwe na Clement mu buryo bw’amajwi mu gihe mu buryo bw’amashusho yakozwe na AB Godwin.

Reba hano amashusho y’indirimbo “Njye na we” ya Clarisse Karasira yakoranye na Patrick:

2021-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Ubwanditsi 07 May 2022
Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere

Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere

Ubwanditsi 01 Sep 2025
Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubwanditsi 30 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo
INKURU NYAMUKURU

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona
Mu Mahanga

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Ubwanditsi 02 May 2016
Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara  gufungwa imyaka 22
Mu Mahanga

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Ubwanditsi 04 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru