• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021

Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021

Ubwanditsi 16 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda rya Volleyball (FRVB) iritegura amatora y’uzariyobora, kuri ubu bamaze gutangaza ko tariki ya 27 Werurwe 2021 aribwo hazamenyekana uzariyobora mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ubwo ni ukuvuga kugeza mu mwaka wa 2025.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021 nibwo hamenyekanye urutonde rw’abakandinda bemerewe kwiyamamariza kuzayobora iri shyirahamwe, mu mazina yashyizwe ahagaragara asanzwe amenyerewe muri uyu mukino harimo Geoffrey Zawadi usanzwe ari Perezida wa REG Volleyball Club we akaba yiyamaje k’umwanya wo kuyobora Intekorusange aho uyu mwanya wari usanzwe uyoborwa na Dr Kabera Callixte.

Ku mwanya w’uzayobora iri shyirahamwe, Kagarama Kansiime Julius wari usanzwe ari visi perezida muri komite ishoje manda yayo yari iyobowe na Karekezi Léandre ni umwe mubatanze kandidatire yo kuba yazayobora iri shyirahamwe, undi wifuza kuyobora iri shyirahamwe ni Mukamurenzi Providence wari usanzwe ari umubitsi muri iyo kkomite.

Ubwo hari tariki ya 8 Gashyantare 2021, habaye inama y’intekorusange idasanzwe y’uyu mukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, muriyo ntekorusange hakaba haremejwe uburyo Shampiyona izakinwamo, aho izakinwa mu bice bitandukanye, kuri buri gice amakipe yose agahura kandi buri kipe ikazagira igihe cyo kwakira.

Hagaragajwe ingengabihe y’agateganyo y’amarushanwa ndetse iremezwa. Hemejwe kandi ko amarushanwa azatangira ku wa 20 Werurwe ariko bikaba bishobora guhinduka hagendewe ku ngamba za Leta zo kurwanya COVID-19.

Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge, yemejwe nk’umunyamuryango mushya, ikazatangira ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri (Serie B) mu gihe byemejwe ko IPRC Musanze iva muri Serie B ikajya mu Cyiciro cya Mbere (Serie A).

Shampiyona ya Volleyball ya 2019/20 yasojwe n’irushanwa rito mu Ukwakira, APR VC mu bagabo na UTB VC mu bagore, aba ari zo zegukana ibikombe.

2021-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Ubwanditsi 15 Jan 2025
APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

Ubwanditsi 10 Feb 2025
Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Ubwanditsi 17 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Ubwanditsi 28 Apr 2019
CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge
IMIKINO

CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo
POLITIKI

Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo

Ubwanditsi 06 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru