Umuhanzikazi, umuramyi ndetse n’umwanditsi Aline Gahongayire arishimira urwego rwindirimbo yatekerejwe mu gihe kingana n’umwaka umwe imaze kugeraho mu minsi mike ishize igeze hanze, ni indirimbo yitwa Izindi mbaraga akaba yarayikoranye na Niyo Bosco ukunzwe muri iyi minsi.
Aline ni umwe mu bakora umuziki wo kuramya Imana bafite izina rikomeye cyane mu Rwanda, akaba umwe mu bawutangiye bikanagaragarira mu bikorwa bitandukanye ahuriramo nabamukurikira nko mu bitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru ndetse no mu bikorwa byo gufasha.
Mu kiganiro twagiranye na Aline Gahongayire yatangiye atubwira uko ubuzima buhagaze cyane ku bahanzi bakora indirimbo zaririmbiwe Imana, yagize ati “Kugeza ubu ubuzima burakomeje mu mbaraga z’Imana Turishimwe”.
Yakomeje atubwira inzira byanyuzemo ngo indirimbo hari izindi imbaraga ngo ikorwe afatanyije na Niyo Bsco, Aline ati “Ni indirimbo twakoze nyuma yaho twari twarabipanze mu gihe cy’umwaka umwe ushize, igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo twembi twakigize umunsi wa mbere duhura mu mwaka ushize.”
“Kugeza ubu iyi ndirimbo yafashije abantu benshi nkuko babitubwira ndetse banabitugaragariza mu nzira zitandukanye kuko abenshi batubwira ko irimo kubasubizamo imbaraga ndetse n’akanyamuneza mukuyumva”.
Aline gahongayire yasoje atubwira ko kuri ubu hari imishinga myinshi afite muri iyi minsi cyane cyane yitegura no kumurika izindi ndirimbo mu minsi iri imbere.
Mu butumwa yasorejeho Aline yagize ati” ubutumwa naha abakunzi banjye ndetse nab’indirimbo zo guhimbaza Imana ni ubwo kubabwira ngo bakomeze bakomere basubizwemo imbaraga bizere Imana kandi banyurwe, ndabakunda ndetse kandi nkanabasaba ko basangiza benshi iyi ndirimbo”.
Reba hano indirimbo Hari izindi mbaraga ya Aline Gahongayire na Niyo Bosco: