Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, nibwo rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse akaba anayibereye kapiteni yagaragaweho uburakari ndetse n’umujinya mwinshi bitewe nuko hari igitego yatsinze umusifuzi ntiyacyemeza.
Ubwo hari mu minota ya nyuma y’umukino ikipe y’igihugu ya Portugal yari yasuyemo ikipe y’igihugu ya Serbia, rutahizamu Cristiano yatsinze igitego cyari bube icya gatatu kikabahesha intsinzi kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego bibiri kuri bibiri, maze umusifuzi wari uyoboye uwo mukino ntiyemeza icyo gitego ahamya ko umupira utarenze umurongo w’izamu, gusa kubarebaga uwo mukino ndetse na Ronaldo ku giti cye babonaga umupira warenze umurongo ariko igitego nticyemezwa.
Nyuma yaho umusifuzi w’umuholandi Danny Makkelie wari uyoboye umukino atemereje ko ari igitego, Ronaldo yahise asohoka mu kibuga umukino utarangiye gusa mbere yuko agera mu rwambariro umukino wahise urangira ndetse uyu rutahizamu akaba yanahise akuramo igitambaro kigaragaza ko ari we kapiteni agikubita hasi bitewe n’uburakari bwatewe no kwangirwa igitego yatsinze.
Muri uyu mukino ku ruhande rwa Portugal niyo yari yatangiye neza kuko mu gice cya mbere yatsinze ibitego bibiri byatsinzwe na rutahizamu wa Liverpool Diogo Jota, mu gihe ku ruhande rwa Serbia yari iri iwayo yo yatsindiwe na Aleksandar Mitrovic ndetse na Filip Kostic.
Kunganya ku mpande zombi muri uyu mukino, byatumye amakipe yombi aguma ku mwanya wa mbere n’amanota 4 mu mikino ibiri bamaze gukina naho Luxembourg bari kumwe mu itsinda rya mbere ifite amanota 3, ku mwanya wa gatatu hari Azerbaijan na Republic of Ireland zitarabona inota na rimwe.