Ibi byemerejwe mu nama y’intekorusange isanzwe yabaye kuri uyu wa uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, aho abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda batoye ko amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo azaba tariki ya 9 Ukwakira nyuma y’Imikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.
Iby’aya matora bije nyuma yaho manda ya komite nyobozi yatangiye kuyobora mu mwaka wa 2017 ikaba yaragombaga kurangira mu Werurwe 2021, ariko iyi komite ikaba izakomeza kuyobora kuko amategeko mpuzamahanga yemeza ko komite nyobozi iva ku buyozi imikino olimpike irangiye, ku bwo kuba imikino y’umwaka wa 2020 itabaye ndetse ikimurirwa mu mpeshyi za 2021 nicyo cyatumye hategurwa kumenya niba komite nyobozi isoza manda mbere y’iyi mikino cyangwa se izakomeza kugeza iyi mikino irangiye.
Nyuma y’ibi abanyamuryango ba Komite olimpiki mu Rwanda bakaba bemeje ko amatora y’abayobozi bashya azaba mu Kwakira ubwo imikino izaba irangiye, ibi bikaba bivuze ko iyi komite nyobozi iyobowe na Ambasaderi Munyabagisha Valens ikomeza kuyobora kugeza iyi mikino irangiye.
Mu bantu 49 batoye bari bitabiriye iyo ntekorusange 21 muri bo bahisemo ko amatora ya Komite Nyobozi azaba mbere y’imikino Olempike naho abandi 28 bemeza ko azaba nyuma yayo. Abandi 11 ntibatoye, ibi bikaba bivuze ko kuba umubare munini w’abatora, bahisemo ko yazaba nyuma y’Imikino Olempike, ahari aho kandi banemejwe ko itariki yayo ari ku wa 9 Ukwakira 2021 mu gihe ibikorwa byo gutanga kandidatire bikazakorwa muri Nzeri.
Komite iriho kugeza ubu iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens [Perezida], Rwemalika Félicité [Visi Perezida wa Mbere akaba n’Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga], Bizimana Festus [Visi Perezida wa Kabiri], Sharangabo Alexis wasimbuye Bizimana Dominique [Umunyamabanga], Ingabire Alice [Umubitsi], E’gairma Hermine [Umujyanama], Nzabanturura Eugène [Umujyanama] na Alice [Umugenzi w’Imari].